IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abakora mu maresitora biyemerera ko isuku muri serivise batanga ari nke


Yanditswe kuya 5-09-2012 - Saa 02:32' na Abdou Nyampeta

Isuku nke y’amwe mu maresitora ikomeje gutera inkeke abafatiramo ifunguro, binubira umwanda ugaragara ahategurirwa amafunguro, n’abakozi bo muri ayo maresitora ntibahakana iby’isuku nke .

Karemera Charles ukorera muri imwe mu ma resitora i Nyabugogo, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aganira na IGIHE yagaragaje ko babizi ko hari aharangwa isuku nke mu bakora akazi ko kugaburira abantu.

Karemera ati : “ Biratubabaza cyane iyo tubona bamwe muri bagenzi bacu dusangiye umwuga wo kugaburira abantu batugana kandi batuzanira amafaranga yabo , babaha ibiryo bidatunganye neza. Ibyo bikiyongera ku isuku nkeya irangwa mu gikoni, ahogerezwa ibyombo, ubwiherero bwegereye igikoni, kandagira ukarabe itujuje ibyangombwa n’ibindi.”

Abajijwe icyo bakora kugira ngo iyo ngeso mbi bagenzi babo bayicikeho burundu, Karemera agira ati “ Rwose nta gihe abayobozi ba Leta n’abamashyirahamwe turimo batadukangurira kugira isuku, no gutanga serivisi nziza, ariko hari bamwe bavunira ibiti mu matwi. Si rimwe si kabiri bene abo bacibwa amande cyangwa bagafungirwa imiryango mu gihe runaka, ariko ntibumva”.

Abaka serivise muri ayo maresitora bo bagaragaza ko kujya muri resitora ari ukubura uko bagira.

Umuhire Inocent twahuriye kuri imwe muri aya maresitora yagize ati “N’ubwo mba nje kurya hano , sinyobewe ko isuku igererwa ku mashyi ariko nta kundi nabigenza, nta muntu utabizi ko isuku mu maresitora rwose ari nke.”

Isuku yo mu maresitora, Umwe mu bakozi twaganiriye ukora muri imwe zo iri mu Gakinjiro utarashatse ko izina rye ritangazwa, avuga ko ikibazo cy’umwanda gihari koko, cyane cyane aho bogereza ibikoresho baheraho ababagana ifunguro. Ikindi kandi ngo n’iyo byogejwe mu gihe abakiriya ari benshi, babyaruriraho bidahanaguye neza, bitumutse, mu rwego rwo kugira ngo abakiriya batabacika.

Ariko ubusanzwe abakorera muri izo resitora , bumva neza uko bagakwiye kugira isuku. Niyonzima Jean de Dieu, umukozi muri Resitora Amahoro, ikorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko atari byiza gutegura ibikoresho igihe umukiliya yicaye ategereje, ko bigomba gukorwa mbere kuburyo abakiriya adategereza, kuko iyo bitagenze gutyo habaho gukora hutihuti.”

Mu maresitora umunyamakuru yinjiyemo, hari henshi yasanze hari igitambaro cyo guhanagura intoki gisangirwa n’abantu benshi , ubwiherero bubangikanye n’igikoni, ibase bogerezamo ibikoresho nayo nta suku.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!