Abagore n’abakobwa bakora umwuga wo gusuka mu mujyi wa Kigali ntibishimira uburyo bafatwa iyo bagiye gusuka abagore mu ngo zabo cyane cyane b’abakire.
Umwe mu bakora uyu mwuga utarashatse gutangaza amazina ye yagize ati :“hari igihe ujya gusuka umuntu mwahanye gahunda y’isaha muributangirireho ugasanga akiryamye yanabyuka akakubwira ngo utegereze abanze yitunganye(yoge,anywe icyayi, n’ibindi), byanagera mu ma saa sita akajya kurya akakubwira ngo ube utegereje cyangwa ujye hanze kuri butiki(boutique) ujye kugura amata, kandi yakagombye kurira aho yicaye agakomeza gusukwa nkamurangiza vuba kuko mba mfite abandi bakiriya.”
Undi nawe avuga byamugendekeye agiye gusuka umugore iwe : “natangiye kumusuka akajya ahaguruka buri kanya ngo agiye gutunganya umwana cyangwa ngo agiye kwitaba umugabo we, bimaze gukorwa inshuro nyinshi mpitangira uburakari mubwira ko ntashye, mu gihe nahagurutse ngo ntahe umugore nasukaga anshumuriza imbwa, kubera ubwoba no kubura uko mbigenza biba ngombwa ko musuka nkamurangiza nta kintu nongeye kuvuga.”
Aba basuka bavuga ko ibyo babakorera mu ngo zabo badashobora kubibakorera babasanze ku kazi aho bakorera, bakomeza bavuga ko kugira impamvu ituma uhaguruka bari kugusuka bibaho, ariko ko umukiriya yajya abanza kubibwira umusuka, kugira ngo amenye uko abyitwaramo.
Ibyo byatumye bamwe mu bakora uyu mwuga bafata umugambi wo kutazasubira gusukira abantu mu ngo zabo kandi hari abo byafashaga mu gihe bagiye kubasukira iwabo mu rugo.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Rulindo hagiye kubakwa icyigo cy’amahugurwa kizafasha gukora ubuvumvu bw’umwuga
18.05.2013 |
|
RBC yibutse abahoze ari abakozi b’ikigo gitanga amaraso NCBT
18.05.2013 |
|
Kicukiro : Umugabo akurikiranweho gutema umugore we
18.05.2013 |
|
Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba Leta gushyira mu bikorwa imyanzuro ya UPR
17.05.2013 |
|
Haracyabura miliyoni 800 ngo inyubako ya “One dollar compaign” yuzure
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |