Abakozi ba MINAFFET bunamiye inzirakarengane zishyinguye i Ntarama na Nyamata

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Mata 2013 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Abakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda (MINAFFET), basuye ahashyinguye abazize Jenoside yakortewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata mu karere ka Bugesera ku wa Kane, tariki ya 10 Mata 2013.
Nyuma yo gusura inzibutso, Umuyobozi wa Diyasipora nyarwanda muri MINAFFET, Gahamanyi Parfait, yatangaje ko amateka zigaragaza yatewe n’ubutegetsi bubi, bikwiye gushingirwaho hirindwa ko Jenoside itazongera kuba.
Gahamanyi yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso (...)

Abakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda (MINAFFET), basuye ahashyinguye abazize Jenoside yakortewe Abatutsi ku rwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata mu karere ka Bugesera ku wa Kane, tariki ya 10 Mata 2013.

Nyuma yo gusura inzibutso, Umuyobozi wa Diyasipora nyarwanda muri MINAFFET, Gahamanyi Parfait, yatangaje ko amateka zigaragaza yatewe n’ubutegetsi bubi, bikwiye gushingirwaho hirindwa ko Jenoside itazongera kuba.

Gahamanyi yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso cy’ubuyobozi bubi bwabayeho mu Rwanda ubutegetsi bwigishaga amacakubiri, ubutegetsi bwimakaje ikinyoma mu bantu, ubutegetsi bwashyiraga imbere akarengane kurusha ibindi. Iki nicyo gihe cyo kugira ngo abantu bose ba bibe imbuto z’amahoro n’urukundo kugira ngo ntihazagire abandi bantu bazongera kuzira ubusa nk’uko Abatutsi bazize ubusa guhera mu mwaka 1959.”

Uwineza Anitha ushinzwe gusobanurira abasura urwibutso rwa Nyamata yatangarije IGIHE ko Abatutsi bo mu Bugesera batangiye kwicwa ku mugaragaro muri Werurwe 1992 kuri iyi Kiliziya, ngo hiciwe abantu benshi ndetse n’Umutaliyani Locatelli wagerageje kubwira amahanga ko Abatutsi barimo kwicwa i Nyamata arabizira. Yongeraho ko amahanga yabimenye ariko ntatabare.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yavuze ko Abatutsi bo mu Bugesera Leta ya Habyarimana yashatse kubatsemba mu mwaka 1959, babavanwa mu majyaruguru y’u Rwanda mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Gakenke Musanze bajyanwa i Bugesera kugira ngo bicwe n’inyamaswa zari mu ishyamba ryari mu Bugesera, n’isazi ya Tsetse.

Rwagaju akomeza avuga ko nyuma yo gucira Abatutsi mu Bugesera, byageze mu 1994, bahitamo kubatsemba nk’uko n’ahandi mu Rwanda byagenze.

Rwagaju yagaragaje ko bibabaje kuba Abanyarwanda barishe bagenzi babo, ati “Umututsi yacaga ku bandi bakamukubitira ubusa bakamwicira bitewe na Leta yari iriho. Abanyarwanda tuva inda imwe tuvuga ururimi rumwe dushyire imbere urukundo n’amahoro.”

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo Abatutsi basaga 6,000, naho urwa Nyamata rwo rurimo imibiri isaga 45,246 bose biciwe rimwe kuwa 14-15 Mata 1994.

Abakozi ba MINAFET bashyira indabo ku mva ishyiguyemo Abatutsi basaga 45,246 i Nyamata
Abakozi ba MINAFET babwirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Ntarama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza