Abambuye ibigo by’imari iciriritse baraburirwa

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 12 Mata 2013 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Mu gihe hamaze iminsi itari mike hatangazwa ko hari abahawe imyenda n’ibigo by’imari iciriritse nyuma bakinumira mu kwishyura, ndetse bikaza no kugarukwaho mu nama ya 9 y’umushyikirano.
Nk’uko tubikesha itangazo ryo ku wa 5 Mata 2013 ryatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera, Komisiyo ishinzwe gukurikirana igikorwa cyo kwishyuza ibirarane by’imyenda y’ibigo by’imari iciriritse ku rwego rw’Igihugu, iramenyesha abafitiye Ibigo by’imari iciriritse, ibirarane by’imyenda kuba barangije kwishyura bitarenze (...)

Mu gihe hamaze iminsi itari mike hatangazwa ko hari abahawe imyenda n’ibigo by’imari iciriritse nyuma bakinumira mu kwishyura, ndetse bikaza no kugarukwaho mu nama ya 9 y’umushyikirano.

Nk’uko tubikesha itangazo ryo ku wa 5 Mata 2013 ryatanzwe na Minisiteri y’Ubutabera, Komisiyo ishinzwe gukurikirana igikorwa cyo kwishyuza ibirarane by’imyenda y’ibigo by’imari iciriritse ku rwego rw’Igihugu, iramenyesha abafitiye Ibigo by’imari iciriritse, ibirarane by’imyenda kuba barangije kwishyura bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2013.

Itangazo rikomeza rivuga ko nyuma y’iyo tariki, abazaba batarishyura bazafatirwa ibyemezo bikurikira:

- Gutangaza amazina yabo mu bitangazamakuru bitandukanye n’ahandi hose hashoboka hagendwa n’abantu benshi;

- Gutanga amazina yabo mu Kigo gishinzwe ihererekanya makuru ku myenda (Credit Reference Bureau) kugira ngo bakumirwe kongera kuba babona inguzanyo mu mabanki cyangwa ibigo by’imari iciriritse;

- Kubuzwa gukora ihererekanya mutungo (mutation/transfer of property) ku bintu batunze iyo bashaka kubigurisha;

- Kutemererwa gutanga ingwate ku mitungo itandukanye baba bafite.

Iki cyemezo rikaba rireba Ibigo by’imari byose ari ibyafunze cyangwa ibigikora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza