Abana bo mu ishuri ribanza rya Kacyiru bize ikinyabupfura, kubana neza n’abandi, gukorera hamwe, gukunda igihugu, no kugira isuku, mu ngando z’ibyumweru 2 zateguwe n’ Umuryango Imbuto Foundation, zashojwe kuri iyi tariki ya 3 Kanama 2012.
Izere Felix ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 6, yavuze ko yishimiye ibihe byiza yagiranye na bagenzi be, kandi avuga ko yize byinshi bizamufasha mu buzima. Yagize ati”Twize kubana neza n’abandi binyuze mu mikino twakinaga”. Yongera ho ati :”Abarimu badusabye kuzigisha bagenzi bacu indanga gaciro y’umunyarwanda twahigiye”.
Gusa, abana bamwe bavuga ko baje biteguye kwiga imibare, ikoranabuhanga, ndetse n’icyongereza, ariko ngo ntabyo bize kandi bari bazi ko bizabafasha gukora ikizamini cya Leta.
Umuyobozi wa Imbuto Foundation Radegonde Ndejuru yavuze ko izi ngando z’ibiruhuko zari zigamije kwigisha abana kubana neza n’abandi, no kwishimira ubusore bwabo, ariko cyane bakigishwa indanga gaciro z’umunyarwanda.
Yagize ati :”Twabigishije kubana neza n’abandi, kandi uwo ni umusingi w’ubundi buhanga”. Yavuze ko, haramutse hari ibyo batize byaba bitewe n’igihe cyabaye gito, ariko kandi avuga ko amasomo bize azabagira Abayobozi beza b’ejo hazaza.
Ku musozo w’ingando abana bahawe impamyabushobozi, amakaye, imipira yo kwamabara, n’amakaramu yo kwandikisha.
Umwaka ushize, Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Madamu Jeanette Kagame ari nawe washinze uyu muryango, yahaye iki kigo cy’amashuri cya Kacyiru mudasobwa 25 zo guteza imbere ikorana buhanga mu bana bakiri bato.
Imbuto foundation ikorana n’urubyiruko cyane, yatangiye ifite ingamba yo kurwanya agakoko gatera SIDA, iza kongeraho gufasha abana badafite ubushobozi bwo kwishyura amashuri, Kugeza ubu yishyurira abana b’abanyeshuri bagera ku 1000, none yongeye ho no kubakorera ingando.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |