IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa gufata neza abakiriya


Yanditswe kuya 5-08-2012 - Saa 06:14' na Turikumwe Noël

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kicaro cy’urugaga rw’abikorera, RDB ifatanije na PSF basonuye ibijyanye na gahunda yiswe” Na yombi” igamije gukomeza gukangurira abatanga serivisi gufata neza abakiriya.

Umukozi muri PSF, Manzi Antoine yatangaje ko iki gikorwa cya RDB, cyatangiranye no guhugura abasobanura ibikorwa mu imurikagurisha riri kubera i Gikondo ku nshuro ya 15.

Ngo impamvu bashatse gutanga ubutumwa bwa “Na yombi” mu imurikagurisha, ngo byatewe n’uko ryitabirwa n’abantu benshi harimo n’abanyamahanga bakaba batwara isura nziza mu rwanda.

IGIHE yifuje kumenya niba gukora icyi gikorwa bitari mu buryo bwo gushaka amanota ku banyamahanga bishobora kugarukira mu imurikagurisha ndetse n’icyo bateganya gukora ngo ubwo butumwa bugere no kubatanga serivisi bari mu byaro batabasha kwitabira imurikagurisha.

Manzi yasobanuye ko ntaho bihuriye no gushaka amanota ku banyamahanga baje mu imurikagurisha.

Yavuze ko mu imurikagurisha ubutumwa bugera kuri benshi kuko buri turere tugira abo twohererza mu imurikagurisha ndetse kandi ko ritanga ishusho y’uko abantu bashobora kuba bakirwa hanze yaryo.

Yanongeyeho ko n’ubundi bateganya gutanga amahugurwa ku rwego rw’imirenge mu gihe gito.

Nsanganira Tony, umuyobozi wa RDB wungirije w’agateganyo akaba anashinzwe Agribusness muri iki kigo, yatangaje ko impamvu bakomeza kwigisha ibyo kwakira abakiriya, biterwa n’uko u Rwanda ruri kwerekera k’ubukungu bushingiye kuri serivisi.

Yavuze ko iyi “Na yombi” ari gahunda ikomeza kugeza igihe abanyarwanda bazasobanukirwa no gutanga serivisi. Ngo banateganya gukorana na Minisiteri y’Uburezi kwigisha ibyo gutanga serivisi zinoze ku buryo umuntu azajya arangiza ishuri abyumva neza.

Gutanga serivisi mu Rwanda ntibiragera ku rwego rushimishije. Ibi nibyo bituma habaho gukomeza kumvisha abantu gutanga serivisi nziza. Nk’uko byatangajwe n’abakozi muri RDB, ngo mu bigo bya Leta kwakira abantu neza biri ku kigereranyo cya 65% mu gihe mu bigo byigenga biri kuri 51%.

IBITEKEREZO
Na yombi muzasure COOPEDU nabo mubaganirize
Musubize7.08.2012 saa 07:36
ukuri

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!