Minisitiri w’Intebe Dr. Habumuremyi Pierre Damien yavuze ko Abanyarwanda basabwa guhugira mu bibafitiye akamaro bakima amatwi abakwiza ibihuha bagamije kwanduza isura nziza y’u Rwanda kandi bakirinda kuba insina ngufi. Ibi Dr. Habumuremyi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Gahunga nyuma y’umuganda yakoranye nabo, anasabasaba kongera amasaha y’akazi no kwita kuri gahunda zibateza imbere kuko bafite umutekano.
Uyu muganda ngaruka kwezi wabereye mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Kidakama, Umurenge wa Gahunga mu Karere ka Burera waranzwe no gutunda amabuye yo kubakisha urukuta rukumira amazi y’umugezi wa Nyabyungo aturuka mu kirunga cya Muhabura mu gihe cy’imvura. Ngo amazi yawo yasatiraga inyubako y’amashuri ku buryo abaturage basanze bagomba guhurizaho imbaraga kuko bamaze kumva neza akamaro n’ibyiza umuganda ubafitiye.
Minisitiri w’intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muganda ngaruka kwezi muri uyu Murenge wa Gahunga yagejeje ku baturage b’Akarere ka Burera, by’umwihariko abo mu Murenge wa Gahunga,intashyo za Perezida wa Repubulika Paul Kagame, anabashimira umutekano, isuku n’iterambere rigaragara iwabo.
Aha Minisitiri w’intebe yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Karere n’ibihuha bikwirakwizwa n’abadakunda u Rwanda biba bigamije kurusuzuguza no kurutesha agaciro agira ati « Ndabasaba kureba imbere mugakora ibibafitiye akamaro, mukima amatwi ibihuha bikwirakwizwa n’abagirira ishyari igihugu cyacu, ariko ikigaragara ni uko bazatugarukira, dore ko n’Umunyarwanda yabivuze ko ukuri guca mu ziko ntigushye. »
Yakomeje atangariza Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko u Rwanda atari insina ngufi icibwaho urukoma, ko rutagipfukamira amahanga, avuga ko ibikorwa byinshi Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha imbaraga zabo. Aha atanga urugero rw’amatora yo mu mwaka wa 2003 yiteguriwe n’Abanyarwanda mu mbaraga zabo amahanga yimanye amafaranga yo kuyategura ahubwo Abanyarwanda bakayitangira kandi amatora agenda neza, gahunda yo kwiyubakira amashuri y’imyaka icyenda na cumi n’ibiri, gahunda ya Gira inka, ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) n’ibindi bikorwa biganisha ku iterambere. Bityo abacira n’umugani nyarwanda ugira uti "Ak’imuhana kaza imvura ihise" kuko ibyo gupfukama cyangwa ibya « Ndiyo Bwana » Abanyarwanda babirenze.
Ku bijyanye na gahunda z’umurimo no kwiteza imbere, Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage kongera amasaha y’akazi bakirinda guta igihe mu tubari. Bityo, agaruka no kuri gahunda yo guhuza ubutaka, asaba abaturage kwita ku bihingwa byatoranyijwe iwabo no kubihinga ku buso bunini.
Aha yaboneyeho umwanya wo kubwira Abanyarwanda bose ko Guverinoma y’u Rwanda nta bihingwa yaciye mu Rwanda, ariko ko guhuza ubutaka ari byo bigomba gushyirwa imbere. Yavuze ko bagomba kumva ko ubuyobozi bubereyeho kubatekerereza ibyiza nta kibi Leta y’u Rwanda yifuriza Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe kandi yasabye abaturage gukomeza kugira isuku cyane cyane isuku y’abana, bakabaha indero nziza babajyana mu ishuri, kubakingiza, kubaha uburere bwose, kubarinda indwara no kubaha ibyangombwa byose kugira ngo bazavemo Abanyarwanda beza ndetse anabasaba kuzitabira igikorwa cy’ibarura giteganijwe kuva mu ijoro ry’iya 15 Kanama 2012 kugeza kuya 30 Kanama 2012.
Imvaho Nshya ishatse kwimara amatsiko y’agaciro kahabwa umuganda wakozwe, yasubijwe ko uwo muganda ngarukakwezi wakorewe mu murenge wa Gahunga, akarere ka Burera, intara y’amajyaruguru, wahawe agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda, ukaba wari wanitabiriwe n’intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite aribo Honorable Nyiramatirida Fortunée na Semasaka Gabriel ndetse n’abayobozi b’ingabo na Polisi mu ntara y’amajyaruguru.
Imvaho Nshya
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |