IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abatuye Nyaruguru basanga bararyamiwe muri MIG


Yanditswe kuya 29-10-2012 - Saa 04:46' na Emmanuel Kanamugire

Bamwe mu baturage batuye Akarere ka Nyaruguru baratangaza ko ibikorwa bya Sosiyeti MIG byasigaye mu Karere ka Nyamagabe kuva aho icyahoze cyitwa Gikongoro kigabanyijwemo uturere tubiri ari two Nyaruguru na Nyamagabe.

Iyi Sosiyeti y’ishoramari yiswe MIG (Multisectorial Investment Group) yashinzwe ahagana mu mwaka wa 2005 ishyiriweho kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abari batuye Gikongoro.

Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru udakuyemo abayobozi bako, badutangarije ko nta bikorwa bya Sosiyeti MIG bazi bibarizwa mu karere kabo.

Tuganira na Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Akarere, yagize ati “ibikorwa bya MIG muri aka Karere nta makuru mbifiteho.”

Kuba nta kintu gifatika gikorerwa muri aka karere ku bufatanye na MIG bishimangirwa n’umwe mu baturage bahatuye unafitemo imigabane. Yagize ati “biteye impungenge ko hari abaturage bashoye amafaranga yabo bakagura imigabane, inyungu zikaba zisa n’aho zihariwe na bamwe ; cyane cyane tubona zarasigaranywe n’abaturege b’Akarere ka Nyamagabe.”

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyamagabe, twagiranye ikiganiro na Mugisha Philibert, Umuyobozi wako, adutangariza ko iyi sosiyeti imaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa mu karere ayoboye.

Mu byakozwe na MIG harimo uruganda rw’icyayi rumaze kuzura mu Murenge wa Buruhukiro, uruganda rutunganya ubuki ruherereye mu Murenge wa Gasaka, inganda zitonora kawa zigera kuri eshatu n’ibindi.

Mugisha yongeyeho ko MIG itera inkunga abaturage haterwa amashyamba mu mirenge yose igize akarere, bigatuma abaturage babasha kubona inguzanyo mu mabanki kuko baba bafite ingwate batanga. Kuri ibyo ngo hiyongeraho ibikorwa byo gutera inkunga aborozi b’inzuki bashakirwa imizinga ya kijyambere no kurwanya isuri, dore ko aka karere kagizwe n’imisozi ihanamye.

Aha Mugisha avuga ko mu bikorwa bya MIG mu Karere ayoboye abaturage babonamo akazi, ku buryo imibereho yabo imaze guhinduka ugerereranyije no mu myaka yashize aho benshi babaga bibasiwe n’inzara.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi mukuru w’iyi Sosiyeti ngo tumubaze icyo avuga ku byo abaturage ba Nyaruguru badutangarije ntibyadushobokera.

MIG ni Sosiyeti y’ishoramari yashyiriweho kuzamura urwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abari batuye ahahoze hitwa Gikongoro. Ubu ni mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe. Yashinzwe mu mwaka wa 2004 n’amashyirahamwe ndetse n’abantu batandukanye barimo abahavuka ariko bakaba batuye hirya no hino, bayiguramo imigabane.

IBITEKEREZO
abayobozi banyaruguru ntacyintu bitaho iyo ubabajije nibibera mukarerekabo bakubwirako ntamakuru babifiteho mbese nicyo gisubizo kugezubwo batarishyura nabakozi CDF yohereje mukwambere,wababaza bakakubwirako ntamakuru babifiteho,bisubireho bakurikirane ibibazo byabaturage.
Musubize29.10.2012 saa 06:16
theoneste

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!