IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abanyeshuri 992 bo muri INATEK barahabwa impamyabumenyi kuri uyu wa Kane


Yanditswe kuya 11-07-2012 - Saa 14:33' na Olivier Muhirwa

Abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi, Ikoranabuhanga n’Uburezi rya Kibungo (INATEK), kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Nyakanga 2012, baragabwa impamyabumenyi. Ni ku nshuro yaryo ya gatatu ritanga impamyabumenyi, aho kuri uyu wa Kane abanyeshuri 992 aribo bahabwa impamyabumenyi.

Ibirori byo gutanga impampabumenyi kuri aba banyeshuri barangije umwaka ushize wa 2011, birabera ku kicaro cy’iri shuri mu Murenge wa Kibungo Akarere ka Ngoma Intara y’Iburasirazuba. Byitezwe ko abanyeshuri barangije ndetse n’inshuti zabo baturutse imihanda yose bazitabira ibi birori, utaretse n’abayobozi batandukanye.

Abanyeshuri 885 biga mu ishami ry’uburezi harimo ab’igitsina gore bagera kuri 51,93% n’abagabo 48,o7%, nibo bazahabwa impamya bumenyi hakiyongeraho n’abandi bo mu ishami ry’amajyambere y’icyaro bagera kuri 67 bagizwe n’abagabo 64,2% n’abagore 35,8%.

Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi Ikoranabuhanga n’Uburezi rwa Kibungo (INATEK), riherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasuba, ryatangiye imirimo yaryo ku itariki ya 15 Gashyantare 2003 ritangirana abanyeshuri 355, ndetse iri shuri ryaje kwemerwa n’Iteka rya Minisitiri ku itariki ya 16 Kamena 2010, kuri ubu rifite abanyeshuri 3,718 biga mu byiciro bitandukanye.

Ubwo batangaga impamyabumenyi ku nshuro ya mbere :

Foto:Olivier M.

IBITEKEREZO
de toute façon, mwese muzi neza ko mwiga ikibeho/ikigoroba nka cya kindi ba Mama bigaga bashaka gukora regularization ya Mariage !!! Si byo ?
Musubize11.07.2012 saa 14:08
rutabeshya alain
Ino mu mahanga, nta institut n'imwe ishobora kugira promotion irenze abantu 100. INATEK isohora 992 ku mwaka...ubwo se akazi bazakavana he ra ?
Musubize11.07.2012 saa 13:59
sema
DIPLOMES ???????????????????????????????????????????????????????????/ KANDI TWUMVA KO NGO KURI INATEK NTA DIPLOME BARI BATANGA !!!! GRADUATION ≠gutanga CERTIFICATES
Musubize11.07.2012 saa 09:15
K
Felicitation kuri INATEK , muguteza imbere uburezi , ubaye ubukombe peee. Abaharangirije ba mwe ntibarabona Diplome zabo , hari abamaze kwifotoza incuro ebyiri ariko nubu amaso yaheze mukirere. Nizere ko hari isomo bigiye kuri INES Ruhengeri mucyumweru gishize abaharangirije batahanye Diplome zabo umunsi wa graduation , ndakubwira ko aka gashya ka INES katumye abifuza kwiga bemeza ko INES isobanutse . Jye nkunda INATEK cyane niyo mpamvu mbasaba ko bakora ibishoboka byose bagatanga Diplome za baharangirije mbere . Murakoze BM
Musubize11.07.2012 saa 08:28
MB
Nibyiza kutubwira ibizaba ejo ku wa kane ,mais ubuse ntimubyine mbere y'umuziki ? kuki mudategereje ngo muzatubwire inkuru k'umunsi wayo cg mwabuze izindi nkuru se ? nabyo byashoboka !!ko bucya bucyana ayandi se hagize ikibibuza ? sibyo twifuza ariko tuba dushaka inkuru zabaye ibitaraba tugategereza.
Musubize11.07.2012 saa 08:22
Muneza
Muneza we ababababa muneza uzarihindure witwe Mbarubukeye kuko ndeba nta kizere muri wowe wigirira ubuse nta kintu nakimwe ujya utegura ahazaza ?> Abababa none se akabaro k'Itangazamakuru ni akahe ? To inform none se ubu ntabwo ubimenye koko ? Sha kuvuga ngo baba babuze ibyo bandika byo ndakugaye kuko bigaragara ko nawe uba wabuze ibyo uvuga. Urakoze Mbarubukeye we
11.07.2012 saa 09:10
Mizero

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!