Abanyeshuri n’abarimu baturutse Tanzania basoje uruzinduko rwabo mu Rwanda

Yanditswe na
Kuya 18 Ugushyingo 2012 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri n’abarimu bo mu gihugu cya Tanzania baturuka muri Kaminuza yo ryitwa “St. Augustine University of Tanzania” basaga 100, basoje uruzinduko rw’icyumweru bakoreraga mu Rwanda, aho bigiraga byinshi ku Rwanda, haba mu burezi, buzima, bukungu n’ikoranabuhanga dore ko iryo shuri ryigisha ibijyanye nibyo byose byabagenzaga.
Aba banyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi, bavuga ko batangajwe cyane n’intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere ugereranije n’amateka mabi (...)

Abanyeshuri n’abarimu bo mu gihugu cya Tanzania baturuka muri Kaminuza yo ryitwa “St. Augustine University of Tanzania” basaga 100, basoje uruzinduko rw’icyumweru bakoreraga mu Rwanda, aho bigiraga byinshi ku Rwanda, haba mu burezi, buzima, bukungu n’ikoranabuhanga dore ko iryo shuri ryigisha ibijyanye nibyo byose byabagenzaga.

Aba banyeshuri basuye urwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi, bavuga ko batangajwe cyane n’intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere ugereranije n’amateka mabi y’ibyahabaye, nk’uko babisobanuriwe aho ku rwibutso.

Umwe muri abo banyeshuri w’Umunyarwanda wiga muri Tanzaniya, Ruzibiza Joseph yatangaje ko bishimiye cyane kuza mu Rwanda kuko rufite byinshi byo kwigiraho.

Yagize ati “Ugiye kureba usanga iki gihugu gifite iterambere kandi rifite aho rigana, dufite byinshi dutahanye twize. Benshi bajyaga bumva u Rwanda bataruzi, ariko ibyo twiboneye bitandukanye cyane n’ibyo tubwirwa. Afurika yose ikwiye kuza kwigira kuri iki gihugu, hari abaturage bishimiye ubuyobozi, mbese ni byiza cyane kuba mu Rwanda.”

Aba banyeshuri batangaje ko ibyo bakuye mu rugendo bakoreye mu Rwanda bizabafasha guhindura imitekerereze, kuko niba Abanyarwanda bageze aho bageze uyu munsi kandi bavuye muri Jenoside, ibyo byubakira buri muntu wese icyizere, bityo nabo bakaba bumva bashyiramo imbaraga bakagira aho bivana n’aho bagera mu iterambere ryabo.

Dr. Pius Mgeni ni we wari uyuboye abo abanyeshuri, yavuze ko kuza mu Rwanda kwabo bizagira byinshi bifasha igihugu cyabo.

Aha yagize ati “Igihugu gifite ubuyobozi bwiza kirangwa n’isuku. Mu Rwanda byaradutangaje cyane kuko ahantu hose twasuye n’aho twagiye tunyura hose haba hasa neza. Igihugu gifite isuku kiba gifite ubuzima.”

Dr Pius yatangaje ko basuye amashuri makuru na za kaminuza ndetse na Minisiteri ifite Uburezi mu nshingano zayo, ariko ko ibyo bahavomye bagiye kubibiba iwabo muri Tanzania.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza