Abapolisi b’abagore bashoboye imirimo nk’ab’abagabo

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 30 Mutarama 2013 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mutarama 2013, i Kigali hateraniye inama ngarukamwaka yahuje abapolisi b’abagore bo mu Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho, hamwe n’uruhare rwabo mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.
Iyi nama yitabiriwe n’abapolisi baturutse hirya no hino mu Rwanda, Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harelimana, Umukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel, hamwe n’abafatanyabikorwa ba Polisi batandukanye.
CI Muhire Cécile uhagarariye abari n’abategarugori (...)

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mutarama 2013, i Kigali hateraniye inama ngarukamwaka yahuje abapolisi b’abagore bo mu Rwanda mu rwego rwo kurebera hamwe ibyagezweho, hamwe n’uruhare rwabo mu kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo.

Iyi nama yitabiriwe n’abapolisi baturutse hirya no hino mu Rwanda, Minisitiri w’umutekano Sheikh Musa Fazil Harelimana, Umukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana Emmanuel, hamwe n’abafatanyabikorwa ba Polisi batandukanye.

CI Muhire Cécile uhagarariye abari n’abategarugori muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko bashima byimazeyo uruhare rwa Polisi mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, dore ko ngo imirimo ikorwa na basaza babo na bo bemerewe kuyikora, kandi bakayikora neza.

Ati ”Abapolisikazi 154 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, abagera kuri 57 barimo kwiga muri za Kaminuza zitandukanye. Ibyo byose bigaragaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu kazi kacu kandi iyo hagize ugira ikibazo cyihariye ubuyobozi bwacu bwihutira kugikemura.’’

Mu ijambo rye, IGP Gasana Emmanuel ukuriye Polisi y’u Rwanda yashimiye abapolisi b’abagore uburyo bakora neza akazi bashinzwe; ati ’’Mu nama iheruka abapolisikazi bari basabye ko bakwemererwa gukora imirimo nk’iyo basaza babo bakora yo gutwara imodoka, koherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, ubwubatsi, ubuvuzi, gukora amashanyarazi n’ibindi. Uyu munsi ibyo basabye byose byagezweho, kandi babikora neza.”

Yakomeje avuga ko ku bufatanye bwa Polisi n’abafatanyabikorwa hari gahunda yo kwagura ibikorwa bya Isange One Stop Center mu bigo nderabuzima bitandukanye mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Harelimana Musa Fazil, yavuze ko nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika ahora abivuga , Igihugu cyacu kidashobora gutezw’imbere n’igitsina kimwe.

Yagize ati ’’Hari imirimo imwe n’imwe muri Polisi idashobora gukorwa n’umupolisi w’umugabo uw’umugore akayikora kandi akayikora neza. Aha rero ni ho hagaragarira rwa ruhare rw’akamaro k’uburinganire n’ubwuzuzanye muri Plolitiki y’igihugu cyacu.’’

Aganira na IGIHE ku ngingo y’uko hari abagore bashobora gutinya kuba abapolisi, SGT Rumuri Félicitée umaze imyaka 12 muri Polisi yagize ati ’’Abagore batinya kujya muri Polisi nabamara impungenge nk’uko umugore w’umuganga iyo yaraye ku izamu bucya akaruhuka ni ko natwe bigenda. Dufite ubwisungane mu kwivuza, dufite ubwishingizi bw’abakozi, akazi ka Polisi ni akazi nk’akandi! Bakwiye ku kitabira.’’

Imibare igaragaze ko muri Polisi y’u Rwanda abagore barenga 20%, mu gihe leta isaba ko abagera 30% by’abapolisi baba abagore; icyakora n’ibi ni byo kwishimirwa.

Amafoto atandukanye yo muri iyi nama y’abapolisi

Amafoto na Steven Ndizeye


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza