IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abari abayobozi batishyuye imodoka za Leta bagiye guhagurukirwa


Yanditswe kuya 1er-11-2012 - Saa 00:46' na Olivier Rubibi

Abayobozi bakuru bahawe imodoka za Leta bakava ku buyobozi batararangiza kuzishyura, Minisiteri y’ibikorwa remezo(MININFRA) itangaza ko igiye kubikurikirana kugira ngo igaruze amafaranga agera kuri miliyari yagombaga kwishyurwa.

MININFRA igiye guhagurukiye gukurikirana abo bayobozi badafite ubushake bwo kwishyura inguzanyo bahawe, nyuma y’aho Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agaragaje amafaranga yaheze yifashishijwe mu kugura izo modoka arenga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Nk’uko Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA, James Kamanzi, yabitangaje ngo bamwe mu bayobozi bagiye bahagarikwa ku mirimo ya Leta barafashe imodoka bahawe ku nguzanyo ya Leta baragombaga kwishyura amafaranga angana na 50% y’ikiguzi cy’iyo modoka, benshi muri abo bayobozi bava ku buyobozi ntibimenyekane bagakomeza gukoresha imodoka ya Leta.

MINIFRA yahagurukiye ikibazo cyo guhiga izi modoka ifatanyije na Polisi n’ubwo bitoroshye kugira ngo izo modoka zifatwe zitezwe cyamunara hagaruzwe amafaranga ya Leta.

Ubwo yari imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC), Kamanzi yabajijwe impamvu baba barategereje kugera igihe Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agaragarije ko hari amafaranga ya Leta yabuze, Kamanzi avuga ko bitoroshye kugira ngo umuntu amenye ko umuyobozi yavuye ku kazi.

Yagize ati “usibye kuba wakumva umuntu kuri radiyo ko yavuye ku kazi naho ubundi ntabwo wabimenya”.

Kamanzi yakomeje avuga ko n’ubundi gufata izo modoka bitoroshye, kuko abo bayobozi amazina yabo yatanzwe muri Polisi. ariko Polisi ikaba ntazo irafata.

Yagize ati “abenshi batwikira imodoka zabo mu ngo, gusa no mu ngo tugiye gutangira kujyamo”.

Kuva igikorwa cyatangira cyo gushakisha izo modoka ngo zigurishwe, abari abayobozi bafite izo modoka bamaze kwishyura amafaranga angana na miliyoni 100.

IBITEKEREZO
AHUBWO BAZABISHYUZE N'INYUNGU KUBUCYERERWE, NTABWO LETA ARI SESA BAYORE.
Musubize2.11.2012 saa 11:07
jackie
ibi byatewe ni uburangare bwa Permanent Secretary James Kamanzi ? if yes, ibintu ni bibiri : YEGURE, AVEHO BITYO ASIMBURWE N'USHOBOYE AKAZI, AKURIKIRANE ABO BAYOBOZI BATISHYUYE ABISHYUZE cg se JAMES KAMANZI NIBA AGUMYE MU KAZI KE YISHYURE AYO MAFARANGA, bityo ubutahe azajya agakora uko bikwiye. Murakoze
Musubize2.11.2012 saa 10:07
PATRIOT
Nagirango nyuranye n'abantu bakomeje kuvuga Kamanzi muri izi comments ! Nyakubahwa Minister Kamanzi ntaho yatanze interview muri iyi nkuri PS niwe wayitanze Kandi ntiyitwa Kamanzi tujye tuvangura ibintu uyu Ministert Kamanzi ntaho muzi ariko ndagirango tujye dusoma proffesionally.
Musubize2.11.2012 saa 08:19
Gahayana Dumuzaz.
Uwo PS se yitwa nde ? jya ubanze umenye usobanukirwe ubone gushishikara wandika inkuru
2.11.2012 saa 20:42
Ano
ARIKO UKO AMAKOSA AGARAGAYE, UKO HAKOZWE INVESTIGATION, BURI GIHA UMUYOBOZI UGARAGAYEHO UBUSHOBOZI BUKE BWO KUYOBORA, BIGATUMA UMUTUNGO WA LETA KANDI WACU USESAGUZWA AZAJYA AVUGA NGO ARIKO YIBESHYE, CG SE ATABIMENYE, CG SE ABO AYOBORA BAKOZE IKOSA RUNAKA ? NJEY NDABONA HE YARI AKWIYE GUTANGA URUGERO UYU MINISTER UTARATUNGANYIJE IMIRIMO, AKEGURA KU MIRIMO VUBA NA BWANGU, AKAREKA N'ABANDI BAKAGERAGEZA ! MILIYARI IRENGA, NTIYAGARUWE, NONE NGO NI UKO ATAMENYE KO ABO BAYOBOZI BARI BISHINGIWE NA LETA, BATAGIKORA ? NTA SONI PE ! PLEASE MINISTER, IBWIRIZE WEGURE, BA UMUGABO UTANGE UMWANYA, ABO KUGAKORA BARAHARI. MURAKOZE
Musubize2.11.2012 saa 07:37
PATRIOT
MUJYE MUSOMA NEZA, KANDI MUMENYE ABANTU, UYU UVUGWA AHA NI PS KAMANZI JAMES ntabwo ari Minister KAMANZI Stanislas. Kandi mwe kujya mukabiriza ibintu, muzaze babahe amakuru y'imvaho, abanyamakuru bavuga Inkuru nyinshi uko zitari, bajya mu biganiro bagakabya. Mwibuke inkuru ya RUKARARARA. Mujye mwitondera gusebanya no gukora Comments nta analyse. MUMENYE NA NONE KO UDAKORA NTAVUGWA, UKORA ARAVUGWA BIBAHO, N'AMAKOSA ABAHO ARIKO ICY'INGENZI NI UKUYAMENYA AGAKOSORWA. IKIBI NI UBUJURA BUGAMBIRIWE. TUJYE DUSHYIRA MU GACIRO BANA BA MAMA EJO TUTAZABA NKA ZA RTLM RUTWITSI. IGIHUGU NI ICYACU TUGOMBA KUGIKORERA. MUGIRE AMAHORO
2.11.2012 saa 11:33
Domingo
ahubwo RRA NAYO IZABE HAFI WASANGA HARI IMISORO BANYEREJE NAHO UBUNDI NDABONA NA POLICE IBIFITEMO URUHARE NGO NTANIMWE IRAFATA CYANGWA ABAZIFITE N,ABANA B,ICYAMA CYA FPR MUBAREKE BIBEREHO BAKOREYE UMURYANGO N,IGIHUGU MURI RUSANGE
Musubize2.11.2012 saa 04:59
vovo
Bwana Minister Please ! Ngo ntiwamenya abayobozi bahawe imodoka bakaba batakiri mu kazi !!! Rwose tureke gukomeza kurushya umusaza dore ntako aba atagize ! None imikoranire y'inzego ntikibaho, nta rwego se rubishinzwe muri Minisiteri ushinwze ruhari !! Jye mbona wari kwmera ko habayeho intege nke mu kugaruza izo modoka kuko PAC hari n'abandi babajijwe bahita bemera amakosa ahubwo bavuga ko bagiye kwihutira kuyakosora !!! Erega birazwi gukurikira ba Nyakubahwa abo ngabo ntibiba byoroshye cyane cyane ko hari abakurwa mu myanya kubera amakosa cyangwa ubuswa ariko bakagumana ubudahangarwa bitewe nabo aribo !!! Ibi bibere isomo rikomeye abakiri mu buyobozi cyangwa abazaba bo bagahabwa izo modoka n'ibindi, bagomba kumenya ko bagomba gukorera igihugu no gutanga umusaruro bivuye inyuma aho kumva ko babaye ibitangaza kuko bagendera muri za LAND CRUIZER, PRADO, FORTUNER, RAV4 n'izindi !! Ikindi bagabanye agasuzuguro ku bakozi bakuriye ( Professionels ) kuko batugize ubusa kabisa !!!
Musubize2.11.2012 saa 02:28
Magobwa
Uyu mugabo mu mwiteho cyane hr'abo ashobora gukingira ikibaba kuko ntibyunvikana ko atamenya abafite imodoka za leta naho ibyo avuga ntaho bihuriye no kutabamenya
Musubize2.11.2012 saa 01:02
bile
Rahira ko mutazivamo.Kuri njye komisiyo nihagarare kuko ishobora kuzatuma tumenya byinshi kandi bidashimishije. Ariko uburyo abayobozi bisobanura byo biteye ikibazo pe. Gukunda igihugu biracyafite icyo bisobanuye,cyangwa bibwirwa rubanda rugufi gusa ?
Musubize2.11.2012 saa 00:39
Habumunsi
Kamanzi ni fake nonese atanga ibisobanuro muriki kinyejana ntakoranabuhanga rimubamo cg hari ibindi yakingiraga. ICT, ICT irabyoroshya !!!!!!!! Ibyo biri simple cyane ahubwo nasabe imbabazi ko ntabyo bakoze, ntabushake bashyizemo cg hari ibindi byanzirizaga ibyo,(priorities). Nahubundi ibyo sibisonanuro bya PS !!!!!!!!!.
Musubize1er.11.2012 saa 19:03
dube
reka sha kuki ibi byose bikozwe nyuma yihagarikwa ry'inkunga ? nyine ngo uwibwe igare arishakira no mu mufuka w'ipatalo kandi ritakwirwamo. nimba umuntu se yahawe imodoka ku nguzanyo kuyishyura akaba abikesha umushahara akaba ahagaritswe yenda by'igitaraganya ubwo bwishyu buzamanuka se buturutse kwa nyagasani ? babjye baha umuntu akazi hakurikijwe competencies ze hanyuma bamureke amare igihe kinini mu kazi abone uko yishyura, ibyo gukoza umukozi hirya no hino babireke
Musubize1er.11.2012 saa 10:58
rubundakumazi
Ariko ibibera muri iki gihugu ni ikinamico koko : ngo kumenya abahawe amamodoka batakiri mu buyobozi biragoye !! Ni abantu bangahe baba muri iki cyiciro ku buryo kubamenya uyu mugabo akeneye computer ? Mbese muri make abayobozi ntibazwi, abavuyeho ntawabamenya, abinjiye mu myanya ihabwa izo modoka ntaho wabishakira, ni ukubireka ntawabyiviramo !! Ejo uyu nahamagarwa azatubwira ko nta kibazo agiye kwikosora.
Musubize1er.11.2012 saa 10:42
citoyen
citoye ibyo uyu muyobozi ushinzwe kumenya ko izo modoka zaguzwe avuze njye ndabona yiganiriraga kuko imodoka bazibaha binyuze muri bank kandi bafite igihe ntarengwa cyo kuzishyura. Harundi se wambuye bank ikamwihorera ntiteze ibye cyamunara ? iyo atubwira ati twasanze atari umuco mwiza kunyaga umuntu kabiri turabihorera ngo barwarize kuriizi modoka ariko ntace inkeramucyamo asobanura ibidashoboka. Icyo kiraka bakimpaye ntabwo byamfata ukwezi kose kuba muhaye izo data nareke kubeshya rubanda. Navuge ko zishyurwa nukiri mukazi bayimuhereyemo byakumvikana kurusha gushushanya abantu.
1er.11.2012 saa 12:17
nzabandorasudi@yahoo.fr
Iyo babaga bazi ko bazakurikirwa n'urukiko bakishyuye. Nawe se mama PAC niyo isigaye ibaza byose kandi ntihagire icyo irenzaho...
Musubize1er.11.2012 saa 09:26
Ano
none se ababayobozi babona akazi batakoze ibizamini aho mwabakuye mubaha umugati mwahashakiye, nzabatera inkunga kuko sinkunda urya ibyo atakoreye
Musubize1er.11.2012 saa 09:17
mugabo john bosco
Umuyobozi waguriwe imodoka akava ku buyobozi ntawamuyoberwa kuko aba afite uwo bagiranye amasezerano yo kwemererwa kwishingirwa na Leta. Ntibikwiye na kubazwa Minister Kamanzi akubwo raporo y'abakozi bavanwe mu buyobozi bagifitiye Leta Umwenda w'imodoka iba ikwiye gushyikirizwa urwego rushinzwe kwishyuza imyenda ya Leta.Umuyobozi wese uvanywe ku mirimo ye bikorwa ku mugaragaro rubanda bose babona nkanswe Minister ubifite mu nshingano ze.Iyo tuba dufite ubushobozi tuba tumusabye kwegura kuko ubwo ni uburangare bukabije nu kutagira icyo witayeho
Musubize1er.11.2012 saa 08:46
Muvandimwe Naty
BJR , Yagize ati “usibye kuba wakumva umuntu kuri radiyo ko yavuye ku kazi naho ubundi ntabwo wabimenya †. mu Rwanda iki gihe hari ikoranambuhanga , none se amakuru wakenera yose ntabwo warenza amezi 2 utamenya amakuru afatika . iyo umukozi wa Leta cg umukozi uwo ari we wese amaze ukwezi 1, 2 adahembwa bivuga ko aba atakiri umukozi muri iki kigo cg ku rwego uru n'uru , byaba bitangaje ko umuntu w'umuyobozi ngo abantu yakabaye akorana nabo mu rwego rwo kugaruza amafranga y'abaturage ngo kereka abyumviye kuri Radio . none se n'umunsi gitifu w'aho radio itagera nazaba atakiri kuri uwo mwanya bizatangazwa ku yihe kuri Radio . bigaragara ko hashobora kuba hari n'abakozi baba bagihembwa kandi batakiri abakozi ba Leta niba hatabaho guhuza Data ziri actualisé.
Musubize1er.11.2012 saa 08:13
UMUGWANEZA Jeanne
Hariya KAMANZI ntabwo nemeranya nawe. 1) abo bayobozi kugirango bahabwe umwenda wayo mamodoka bigenda bite ? iyo uhawe umwenda hari amasezerano akorwa( kuriha umubare uyu nuyu buri kwezi.cg se kuzariha imyaka iyi niyi) ntabwo rero biruhanije kumenya abo bayobozi batashoboye kurangiza umuwenda bafashe kabone niyo baba batakiri abayobozi. N.B : NDASABA KO HASHYIRWAHO AKANAMA GASHINZWE GUKURIKIRA KIRIYA KIBAZO. NTABWO TUZIHESHA AGACIRO DUKOMEJE KUMUNGA UMUTUNGO .
Musubize1er.11.2012 saa 07:44
papy
SINDI UMUYOBOZI NTANUWANJYE NGIRA MUBUYOBOZI NDI NYAMWIGENDAKO ARIKO NDUMVA BABADOHORERA KUKONABO BAKOREYE IGIHUGU PE KEREKA BYIBURA ABAGARAGAYEHO KUNYEREZA IBYA RUBANDA CYANGWA ABITWAYE NABI NAHUBUNDI N'IBIHUGU BYOSE NGENZEMWO UMUYOBOZI UNCUYE IGIHE YARABAYE INYANGAMUGAYO KUKAZI KE BARAYIMUREKERA ?UBUSE ABASAZA BAMWE NZI BATANAKIZIBONERA IPINE ESSENCE NIBINDI MWOKABYARAMWE NIBO MUGIYE KWISHYUZA BARIBASIGAYE BACUNGIRA KURI PANSION YA CAISE SOCIALE NAYO ITABAHAGIJE...MUBYIGANE UBUSHISHOZI AHANINI MUGENDERE KUMYITWARIRE YABO MUKAZI.
Musubize1er.11.2012 saa 05:34
Gatera Godfrey
Ntabwo bariya bahabwa inguzanyo yamamodoka aribo bakorera igihugu bonyine. Nawe Gatera Godfrey mubyo ukora uba ukorera igihugu. Nkeretse niba wirirwa urera amaboko. Ubundi se uwo bita Umuyobozi ninde ??? Icyongeyeho ntabwo iyi Ministeri yakagombye gutegereza rapporo z'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ngo yibuke kwishyuza ayo madeni. Ni ibintu bisanzwe biri munshingano zayo. Kuba batarabikoze rero ni manquements tres graves.
1er.11.2012 saa 11:00
guevara
None se PS arashaka kuvuga ko nta mukozi bafite ukurikiranira hafi imyishyurire y'izo modoka ? Ko urangije imyaka ine bamwongera indi babirebera he ? Ntibareba se niba yararangije kwishyura , bahereye aho se ntibareba n'abatishyura ? Kumenya aho batuye(abatarishyuye) byo ntibyarenza iminsi ibiri muri iki gihugu.Uwanywe ku kazi atararangiza kwishyura ajye ahita ategekwa kwishyura asigaye cyangwa asubize imodoka . Mperuka ariko byagendaga ubwo hajemo uburangare.
1er.11.2012 saa 11:05
BItuganyi bya Sengati
Akanyenga ni keza ariko... igihe cyo kukagura kirageze, kula kulipa, nibishyure tubone izo tuzabona zaguzwe kuko mandate yabo byebye. Agafaranga kararyoha bro
Musubize1er.11.2012 saa 04:16
success
Iyo ni imikorere mibi aho isi igeze n'iterambere mubyikoranabuhanga, biteye isoni ndetse biranababaje kumva Honorable minister avuga ko atamenye abakozi birukanwe ! Yifashishije Ministere ifite abakozi munshingano zayo se birananirana ! turacyafite ikibazo mubuyobozi ndetse no muzindi nzego aho usanga hari indwara 2 zikomeye kandi zigomba kuvurwa mumaguru mashya niba dushaka kugera kwiterambere ryihuse izo ndwara mvuga ni : Kutagira icyo umuntu yitaho nakwita Careress no kutagira umutima wo gufata ikintu nkicyawe Ownership.His Excellence yari akwiye kujya atubera urugero !
Musubize1er.11.2012 saa 03:02
Kanyarwanda
Abo bantu ko bazwi n'aho batuye,kuki badahmagazwa ngo icy0 kibazo gikemuke ?
Musubize1er.11.2012 saa 02:34
Rangira
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!