Abaroba mu buryo butemewe baraburirwa ngo babireke

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho bamwe mu bakora uburobyi butemewe n’amategeko mu biyaga bitandukanye bagiye bakomeretswa n’inyamanswa zo mu mazi, Polisi y’igihugu irasaba abaturage kwirinda izi mpanuka ahubwo bakita ku bidukikije.
Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho umwe mu barobyi mu kiyaga cya Rumira giherereye mu karere ka Bugesera akomerekejwe bikomeye n’imvubu ubwo yari yagiye kuroba mu buryo butemewe n’amategeko.
Supt Claude Tembo, umukuru wa Polisi mu karere ka Bugesera, avuga ko uburobyi mu biyaga (...)

Nyuma y’aho bamwe mu bakora uburobyi butemewe n’amategeko mu biyaga bitandukanye bagiye bakomeretswa n’inyamanswa zo mu mazi, Polisi y’igihugu irasaba abaturage kwirinda izi mpanuka ahubwo bakita ku bidukikije.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho umwe mu barobyi mu kiyaga cya Rumira giherereye mu karere ka Bugesera akomerekejwe bikomeye n’imvubu ubwo yari yagiye kuroba mu buryo butemewe n’amategeko.

Supt Claude Tembo, umukuru wa Polisi mu karere ka Bugesera, avuga ko uburobyi mu biyaga bwahagaritswe kugira ngo amafi yatewemo akure. Indi mpamvu ikomeye yateye ihagarikwa ry’uburobyi ni amakosa akomeye ari akorwa n’abarobyi kuko bibaviramo guhura n’ingaruka mbi zo kubura ubuzima.

Urubuga rwa Polisi ruravuga ko abantu bakora uburobyi ku buryo butemewe bagera kuri 13 mu mwaka wa 2012 ari bo bishwe n’imvubu ndetse n’ingona mu biyaga bitandukanye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza