IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abasaga 1400 bamaze kuvurwa n’ingabo za EAC ziri mu myitozo i Gako


Yanditswe kuya 24-10-2012 - Saa 00:37' na Noël Turikumwe

Mu minsi mike ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zimaze zitangiye imyitozo igamije guhashya ba rushimusi, iterabwoba, gushyigikira amahoro mu karere no kurwanya Ibiza mu gikorwa cyiswe ”Ushirikiano Imara 2012”, izi ngabo ziranakora ibikorwa byo kubungabunga ubuzima aho kuri ubu zimaze kuvura abantu babarirwa mu 1400.

Ibikorwa by’ubuvuzi kimwe n’ibindi bitandukanye byo gufasha abaturage babikora nyuma y’imyitozo ya gisirikari, ubu bakaba bamaze kuvura abaturage basaga 1400 ku bigo Nderabuzima bya Ngeruka na Gashora.

Aba basirikare bavura indwara zitandukanye, bagatanga ubuvuzi kundwara z’amenyo, amaso, bakanasiramura abagabo babishaka.

Hakizimana Janvier ukuriye Ikigo Nderabuzima cya Ngeruka, avuga ko iki gikorwa cyo kuvura abaturage bafatanyije n’ingabo cyabafashije cyane. Ati ”iki gikorwa tukigiriramo inyungu nyinshi cyane ; batanga serivisi zirenze izo dusanzwe dutanga, abaganga b’inzobere bari gupima abarwayi ku buntu bakanabaha imiti itabonekaga kuri ‘Centre de santé’”

Abaturage bavuga ko bishimira ibi bikorwa. Bavuga ko hari indwara nyinshi bahakirira zidakunze kuvurwa n’abaganga basanzwe bo ku bigo nderabuzima, ariko bakagira ikibazo cy’uko abarwayi baba ari benshi rimwe na rimwe bakarara batavuwe.

Ngiruwonsanga Schadrack, umusaza ufite ikibazo cy’umugongo, ubwo yaganiraga na IGIHE yagize ati ”ibintu bigenda neza ariko abarwayi ni benshi ; nk’ejo natashye ntivuje.”
Aba baturage bavuga ko mu gihe izi ngabo zizagenda ku wa gatanu kandi hakiri abarwayi benshi, bakifuza ko bishobotse bakomeza kuvurwa kuko abavuwe mbere bavuga ko bakira neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngeruka Sebarundi Ephrem, avuga ko iki gikorwa benshi bagikiriyemo indwara nyinshi kuko havura inzobere. Avuga ko bigaragaza isura nziza ya gisirikari, bikanamenyekanisha umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu baturage.

Mu cyumweru kimwe aba basirikari bamaze kuvura abagera kuri 800 mu Kigo Nderabuzima cya Ngeruka ndetse n’abagera kuri 635 ku Kigo Nderabuzima cya Gashora nk’uko bitangazwa na Captain Dunia Jean Bosco uri muri iki gikorwa cy’ubuvuzi.

Usibye n’ibi bikorwa by’ubuvuzi, ingazo ziri mu myitozo ya gisirikari yiswe “Ushirikiano Imara 2012”, bagira n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage. Bamaze kuzuza ibyumba by’amashuri bigera kuri bitatu k’u Rwunge rw’Amashuri rwa Dihiro bafatanije n’abaturage.

IBITEKEREZO
Ibyo n'ukuri ntawabona icyo yahemba zirya ngabo kubona ubyiruko ruza kwisiramuza kandi babikuye k'umutima warwo.yewe iyo bahamara byibura ukwezi mwanagbomwe ntawabona icyo abahemba Imana ibafashe.
Musubize24.10.2012 saa 16:26
Kayitare
Kayisire we ! Yooo ! aho ushaka kuganisha nahumvise. Gusa icyo nzi neza ni uko ibyo utekereza binyuranye cyaneeee na analysis ya Rashiid. Igisirikare ni abana b'Abanyarwanda, nta kuntu rero bava mu baturage ariho bavuka. Siyo kweli. Nzagushaka tuganire pe
Musubize24.10.2012 saa 09:30
Tony
@ Rashiid komerezaho ubuheza nguni bwawe sha. byose birangira bikanabarangirana bibaye ubusa. ushatse ibyiza gusa nibyo wabona Visa Vis.
Musubize24.10.2012 saa 09:28
rukanika
Yes Rashiid urakurikirana ndakwemeye rwose Ese nabandi bajya babibona igisoda cyu Rwanda cyitwa Jeshi la wana inchi bakomereze aho turabashima cyane kuko ibyo bakoze ndetse nibyo barimo gukora ni intangarugero peeeeeeeeee.Imana izabibahembere kuko igihugu cyo nticyabona icyo kibahemba.Icyo nasaba abaturage nukugerageza gufatanya nabo tugakomeza kwiyubakira urwatubyaye.ok
Musubize24.10.2012 saa 04:13
nyakanono
@Nyakanono, biragaragara ko utazi gukora analysis ya comment kweli ! Ubwo ntubona ibyo Rashiid yashakaga kuvuga ?!!!
24.10.2012 saa 05:50
Kayisire
Igisirikare ntikizigera gisohoka mu baturage ! Ngicyo mu manama atandukanye adafite aho ahuriye n'umutekano, Ngicyo kiravura, muri King Faycal Hospital(cyambaye combat tenue), ngicyo muri Army week-year mu kuvura amaso, amenyo no gusiramura, ngicyo kirubaka amashuri, ngicyo cyagose abaturage muri Quartiers zitandukanye z'imigi muri gahunda zo kubungabunga umutekano, ngicyo mu kurwanya Ibiza, ngicyo muri HORIZON Contractors, muri UN Peace keepers, igisirikare cyamatanye n'igisivile !Alhamdul'Allah !(Imana ishimwe)dufite igisoda multi-purpose !
Musubize24.10.2012 saa 02:17
Rashiid

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!