IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abasirikare 357 b’umutwe wihariye wa gisirikare batahutse


Yanditswe kuya 2-09-2012 - Saa 02:47' na Olivier Rubibi

Abasirikare b’u Rwanda (RDF) b’umutwe udasanzwe (special forces) bari baragiye gufatanya n’ingabo za Congo Kinshasa FARDC guhashya FDLR, zatahutse.

Ahagana saa kumi z’umugoroba ni bwo ingabo 357 z’u Rwanda ziherekejwe na Brig. Gen. Licie Bauma Ambamba ndetse na Col. Yave bo muri FARDC, zari zisesekaye ku mupaka wa Kabahanga mu kagari ka Mutovu, Umurenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu.

Izi ngabo zinjiye n’imizigo yazo mu bikapu ku migongo, bagenda ku murongo hagati y’umuntu n’undi harimo umwanya ubona ko ungana, bakiriwe n’abaturage benshi batuye uyu murenge n’amashyi n’impundu ndetse n’abayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda bari bayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Lt. General Kayonga Charles.

Ubwo izi ngabo zinjiraga zari zambaye umwambaro wa gisirikare w’ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) zigeze ku butaka bw’u Rwanda zahabwa umwambaro mushya w’ingabo z’u Rwanda (RDF).

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Lt. Gen. Kayonga wari waje kwakira izi ngabo z’umutwe udasanzwe (special forces) wa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda yabanje kubaririmbira indirimbo aho yagiraga ati “Ikaze mu gihugu cyanyu cyababyaye, u Rwanda mwasigiwe n’abasokuru.”

Yabashimiye uburyo bitwaye mu gikorwa cyo kugarura umutekano muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati “Tubashimiye uburyo mwitwaye mu mezi 9. Musoje amahoro ubutumwa mwatumwe n’Abanyarwanda, turabashimiye ndetse n’Abanyekongo barabashimira kubera ko ibyo mwakoraga ari bo byari bifitiye akamaro cyane. Bibaye ngombwa gutahuka, kubera ko aho mwakoreraga nta mutekano ugihari ; ingabo za Congo zatangiye gusubiranamo na M23. Ni yo mpamvu mutashye mu rwababyaye.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yatangarije abanyamakuru ko aba basirikare batahutse bari bamaze amezi agera kuri 9 muri Congo Kinshasa, bakaba bari mu gikorwa cyo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri kariya gace ko muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ati “Kubera umutekano muke uri muri kariya gace bibaye ngombwa ko abasirikare bacu bagaruka.”

Nyuma y’urugendo n’amaguru ingabo z’u Rwanda zakoze, zageze mu Rwanda ubona ko bagifite imbaga nyuma yo kwakirwa n’abaturage b’Akarere ka Rubavu, baje gushyiraho morale nk’uko bisanzwe.

Sgt Innocent waganiriye na IGIHE yavuze ko bakoze urugendo rungana n’ibirometero 120 ati “Twebwe ntabwo tujya tunanirwa n’i Kigali twahataha mu kanya nk’ako guhumbya.”

Uko abaturage babyakiriye

Ayinkamiye Christine, umwe mu baturage bari baje kwakira ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko yishimye kubona bavugaga ko ingabo z’u Rwanda zifasha inyeshyamba za M23, nyamara barabeshyaga ahubwo zifasha abasirikare ba Congo ati “Biratangaje cyane.”

Iki gikorwa ingabo z’u Rwanda 357 zari zihuriyeho n’izindi 357 za FARDC cyaturutse ku bwumvikane bw’ibihugu byombi mu mwaka wa 2009, gitangira gushyirwa mu bikorwa mu 2011.

IBITEKEREZO
ariko abaturage turabebywa kanditukemeravu ziriyanabo zarizimukongo amhkuburyobwiba noneretaivugako byaribizwi keretsenibaari yaribiziyonyine
Musubize3.09.2012 saa 10:21
karenzi
AHAHAHAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAAA NGE NGO NDINYANGARWANDA SINGATANGE IGITEKEREZO KURI RUNO RUBUGA DA !!!! MESSAGE ZANJYE ZOSE KUBITEKEREZO BYANJYE BINYURANYE BARZINYONGA DA !!! IGIHE MWE NTAKIZABUZA URWANDA GUTABARWA KUKO UKURI NUKURI NTAGIHE HABUZE IBITAMBO BYA DEMOCRATIE YEWEEE NAHO TWARI MWISHYAMBA SIKO TWESE TWAJE GUSA UKURI NUKURI KANDI NIYO WAKUNIGA IGIHE KIRAGERA NAWE UKINIGA KUKO UKURI NO MUMURIRO GUCAMWO NTIGUSHYE IKINDI NTABWO IZO MUDASOBWA MUBA MWICAYEHO MUNIGA IBITEKEREZO BYABANTU ARIKO KUCYUBAKA NO KUGIKUNDA,UBUSE NI HANGAHE KAGAME AJYA AGASANGA BYARACITSE ABATURAGE BAGAKIZWA NUKO AHAGEZE,NYAMARA TWABA TUGIZE ICYO TUBIVUZEHO MUKANIGA COURAGE BANA BATO NTAGAHORA GAHANZE NA KANGURA ET KANGUKA NTIMWAZIRUSHAGA UBUTWARI KANDI SIMWE WEB NYARWANDA MWENYINE TWANYUZAHO IBITEKEREZO BYACU.
Musubize3.09.2012 saa 09:36
EDYY GASAYIJA
Murakaza neza ngabo zacu,kandi mukomeze ubutwari niwo murage twasigiwe nabasokuru, Ndagirango mfashe uwashatse gukosora umugaba mukuru w'ingabo,ngo yavuze nabi ko ari impamvu zumutekano zatumye bagaruka ngo ntiwemeranya nawe,ndagira ngo nkubwire ko atashatse kuvuga ko ingabo zurwanda zitinya aho rukomeye,ahubwo kubera ko hari ubufatanye hagati yingabo zakongo niza cu none kongo ikaba yarazanye ibi byose umaze imisi wumva,bivuze yuko ntamutekano bagira bataha bavuye mukazi bakarira kumusatsi mubi,ubwo urumva umutekano umugaba mukuru wingabo yashatse kuvuga
Musubize3.09.2012 saa 08:53
bobo
Rwose nagendabyemera ko ingabo zu Rwanda zarimuri congo kubufatanye bw ingabo zombi kuko nejobundu muvonivano hari umuyobozi wa congo yahoze abisobanura ko harimbatayo y ' ingabo zu Rwanda rimogukorana n' ingabo zareta ya Congo. Ubworero sinzi Icyo Congo Ibashaka kumenyesha ?
Musubize3.09.2012 saa 08:25
Alphonse
Ariko politique irasetsa rwose. Ngo Ingabo z'Urwanda zavuye congo kandi zijyayo ntabyo bavuze ariko zivayo bigatangazwa ndetse no mubinyamakuru. Nonese ko bavugako zari zimaze muri congo amezi 9 ibyo zashoboye kugeraho n'ibiki ? Jyewe kugeza ubu ntabwo nari nabyumva !!!! Ntibatubwira byibura niba hari aho babashije kugarura umutekano, ntibatubwira niba hari bamwe mubayobozi ba fdlr bafashwe abandi bakicwa mbese nta clear information. Gusa nugushimira Imana ko abana b'Urwanda batashye amahoro. Kabila nawe areke kwigiza nkana ngo yatewe n'urwanda. Ntakuntu abantu bagufasha kugarura umutekano ngo bongere banakurwanye. Murakoze.
Musubize3.09.2012 saa 07:37
hum
well done ngabo zacu, mureke abanyecongo bitikuranire nibarangiza ibyabo tuzasubirayo gucyemura ibyacu. vive Rwanda vive agaciro
Musubize3.09.2012 saa 06:21
gaby
Ahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa Njye nirinze kugira icyo ntangaza kuko umutekano wanjye ushobora kuhahurira n'ingorane !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize3.09.2012 saa 04:41
Diana
kuki mwahejeje abanyarwanda n'amahanga muvuga ngo ntangabo z'urwanda zili mulicongo ?
Musubize3.09.2012 saa 04:33
ibrahimketa@yahoo.fr
Messages ko mwaazimaze muzinyonga muragira ngo bigende bite. Nariho nibwirira abakongomani ngo batanyurwa manuma, bacunge neza umubare n"amazina y"abari bagiye n"aabagarutse kandi bacunge neza imipaka kuko nta kabuza hari abasigayeyo cg abari busubireyo bambaye civil ni bo benshi. Nimusigaho kubeshya, no kudurunganya igihugu cy"abandi. UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE :
Musubize3.09.2012 saa 04:10
Nirere
Niko se nyabu ? Uri umunyecongokazi ? Iwanyu nihe ??? Ngo utazi ubwenge ashima ubwe ? Nibyo koko ubwo uzi ko gushyigikira Congo aribwo bwenge ! Wasanga kandi ubwo uba mu Rwanda. Niba utahaba kandi umuryango wawe urahari. Ubwo ngo urarwanya Leta...Utazi ubwenge ashim aubwe koko......
3.09.2012 saa 11:53
DEL
birashimishije cyane kubuyobozi bwiza na Discipline igihigu cyacyu gitoza inzego zose harimo n'inzego z'umutekano w'urwanda , ariko imvugo ya Lambert Mende igomba gukosorwa kumugaragaro, kubera ifite ikinyabupfura gike cyane n'agasuzuguro kenshi ku gihigu cyacyu. none se ariya ma photo y'ingabo za congo ziherekeje iz'urwanda yavuyehe ? Mende n'areke gusamba kubera ntacyo amariye izo ngabo zabo !!!!!!!
Musubize3.09.2012 saa 02:05
j.kinigi
Muje habona kuko mwagiye habona kandi nibyo umuntu ugambiriye gukor'ibyiza agenda kumanywa,mbajwe nabo musize mu menyo yarubamba imbwa zirabarya.Murakaza neza turabakunda ngabo z'urwagasabo murakaramba.
Musubize3.09.2012 saa 01:45
Karibu
njye ndashimira Imana ko ingabo zacu zigarutse zose ntawuguye yo, niba koko twaroherejeyo 357. gusa imvugo yumukuru wingabo nsa nkuyinenga ho gato. ngirango ingabo zacu ntabwo zije kubera umutekano muke uri muri congo kuko ntabwo ingabo zacu zijya ahari umutekano ahubwo ziba zigiye kugarura amahoro bivuze ko ahari umutekano muke zihakorera kakahava. gusa mbona ko impamvu zivuye muri congo ari ubusabe bwa bacongoman nkuko bari bara basabye kujyayo . bravo kandi kurugendo bakoze , habayemo kuzigama petrol
Musubize3.09.2012 saa 01:26
######
Ntiwabuza abifuza kugoreka, ariko ikigaragara n'uko u Rwanda ntako rutagize ngo rufashe Congo. Uhubwo kubana na Congo n'ikigeragezo gikomeye.
Musubize2.09.2012 saa 17:23
Egide
Karibu, pole na safari ngabo zacu Turababakunda cyane. "TUZARINDA, TUZARIND'IGIHUGU CYACU, TUZARINDA ABAYOBOZI BACU, TUZARINDA ABATURAGE BACU, AYIWEE N'UMUTEKANO WIWACU I RWANDA. TUZARINDA,...........................................
Musubize2.09.2012 saa 16:00
J.D
nizere ko mutambutsa igitekerezo ndibariza ko ingabo z urwanda byemezwa ko zari 100 gusa zikaba zari zishinzwe ibikorwa byo gucungera umutekano none ejo bavuze ko ari 280 none bakaba bavuga 350 ubwo ukuri kurihe ?congo yabihereyeho noneho yasaze kandi rero ntibyunvikana erga M23 NIMUSHAKE MUBE M20 BYARANGIYE MUSHATSE MWAKWISUBIRIRA MUGISODA IYI NTAMBARA NTA SENSE IFITE
Musubize2.09.2012 saa 15:17
kwizera
Kuki baliya basilikare bakoreraga muli Congo mu ibanga, ntawe ubizi, u Rwanda rugakomeza kuvuga ko nta musilikare warwo n'umwe uli muli Kongo, niba ibyo bakora ali ibintu bifitiye amakaro ibihugu byacu byombi ? Kurwanya FDLR ni ibanga ? Ikintu cyose gifite akamaro cxyagombye gukorwa ku mugaragaro, abanyarwanda twese tukakimenya mu gihe kiba gikorwa ku nyungu z'abanyarwanda. Si non hali abagiye kubigenderaho bavuge ko ziliya ngabo zivuye muli Kongo nabi.
Musubize2.09.2012 saa 14:20
Rubayiza
W mwana we hari ibyo bita amabanga ya gisirikare. Jya umenya ibikureba ibitakureba urebe hirya.
6.09.2012 saa 04:12
Kabila
Dore twabigishije no kuzinga amaboko ya combat neza...buriya bariya bagenerali ba congo baravuga bati ubu twabeshyeye iki ? noneho mai mai iratumena tuu.
Musubize2.09.2012 saa 10:00
JN
eeh ? ntabwo mbyumvise neza.
Musubize2.09.2012 saa 09:46
uwayo
Kubera Gaciro fund !! Bank zikorera murwanda kugera mukwa 12 zizahura nibibazo kuko abanyarwanda batazabitsa nkuko bisanzwe kandi ko nabacuruzi bazagira ikibazo kuko batazagulisha ibicuruzwa byabo byinshi bityo nabo ngo bagane Bank !! abanyarwanda balimo amadeni ya bank nabo bazahura nakabazo aliko akanini kazahinduka personal gusa byose bizagira ingaruka kuli Bank zose zo murwanda within 3 months Economist Ngarambe email : ngarambed@gmail.com
Musubize2.09.2012 saa 09:45
Ngarambe
tekereza Agaciro ubu gahuriyehe niyi nkuru ubu uyu nta ihungabana rishingiye kucyo ntazi !!!!!
3.09.2012 saa 05:44
David
Nuko warakoze kwiga Economie ! ndumva uyizi !ushinzwe se kuvugira bank zo mu Rwanda ?negativist gusa !kura ibyo aho !!
3.09.2012 saa 06:11
jane
Ngarambe we ibyo uvuze nibyo kabisa nubu ingaruka z'agaciro D.F zatangiye kutugeraho kabisa !!! ntawanze gufasha urwa mubyaye ariko natwe twari bantahonikora.kabisa kuburyo kubone igihugu mikiyari 300 zirenga nihatali nzaba ndeba..
4.09.2012 saa 04:03
Uyundi Ngarambe
Ushobora kuba warize ibigoroba gusa cyangwa warakoperaga cyane ! Amafaranga ajya mu gaciro ntahandi agiye ni mu Rwanda kandi azakoreshwa mu nyungu z'igihugu. Ibyo ntibishobora gutera crise kereka niba abo tuyaha bagiye kuyaryamisha.
4.09.2012 saa 07:11
rwandan
Uyu agomba kuba yariyigishije cg yarigishijwe na bamwe baforoda za dipolomes. Ariko aba ntimukabishinge babikora babizi,ni za negative forces ziba zishaka kwangisha ibikorwa bya leta bamwe bafite imitwe yoroshye. Murumva se ataniye he na ba bandi banenga igihugu ngo kirubaka imihanda n'amazu meza. Bene aba batangiye banenga ibikorwa nka:saccos,mutuelle,gutura mu midugudu,imihigo n'ibindi byinshi none ubu baracecetse. None se wowe wiyita Ngarambe,aya mafranga ntazakora ibikorwa by'iterambere,hari ukubwiye ko agiye gutwikwa. Murabeshya ntacyo muzageraho.
6.09.2012 saa 04:09
Rachel
Pole na kazi bahungu mwe. Mukomeze umurage w'ubutwari dukomora kuri ba sekuruza bacu ukaba warashimangiwe n' Inkotanyi. Ubundi mureke abavuga bavuge nta gihe batavuze sisi tutasonga mbele.
Musubize2.09.2012 saa 09:29
Dimbahasi
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!