Mu karere ka Musanze hatangijwe amahugurwa ku basivili basaga 28 baturutse mu bihugu 10 byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba aho bazungukira byinshi mu kubungabunga amahoro mu karere no muri Afurika (East Africa Stundby Force Peace Support Operating).
Col. Jules Rutaremara, Umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare (Rwanda Peace Academy) riherereye i Nyakinama, mu karere ka Musanze, yavuze ko aya mahugurwa azafasha abasivili bazafasha muri gahunda zo kugarura amahoro n’umutekano.
Yanavuze ko kubungabunga amahoro biri mu ntego z’iri shuri ndetse na buri muturage n’aho atuye.
Minisitiri ushinzwe imirimo y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Monique Mukaruliza yagize ati "Muri Afurika habamo amakimbirane n’ibibazo byinshi. Bityo mu gushaka uburyo Abanyafurika basubiza ibibazo by’umutekano biri muri Afurika bibareba bose, ntabwo ari umwihariko w’abapolisi n’abasirikare gusa ahubwo n’abasivili birabareba.”
Akomeza agira ati "Leta y’u Rwanda yiyemeje ibikorwa byo kugararura amahoro n’umutekano mu bihugu byo mu karere, muri Afurika no ku yindi migabane."
Avuga ko muri Afurika nta terambere ryabaho hatariho amahoro n’umutekano. Akaba ari muri urwo rwego aya mahugurwa azafasha abasivili kugira ubumenyi buhagije mu kubungabunga amahoro.
Bukuru Alexis, Umurundi witabiriye aya mahugurwa avuga ko ari inshuro ya kane yitabira amahugurwa.
Yatangaje ko aya mahugurwa ari mu rwego rwo gushyira ingufu hamwe, bityo mu byumweru bibiri bazabasha gusobanukirwa byinshi birimo guhabwa ubumenyi mu kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no muri Afurika mu gihe bikenewe.
Yasobanuye ko abasivili hari igihe bagwa mu ntambara abandi bakayitera bityo ko bagomba gufatanya n’abapolisi n’abasirikari kubungabunga amahoro.
Yavuze ko abasivili bafasha mu bikorwa by’iterambere, kugarura amahoro no kuyabungabunga.
Celine Mukamurenzi abishimangira avuga ko ibikorwa byo kubungabungamaharo bigomba gufasha n’abasivili, bityo ko muri aya mahugurwa azasobanukirwa ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Avuga ko ibikorwa byo kubungabunga umutekano kuri ubu biri mu buryo bwagutse, bityo abasivili bakaba bakwiye kubigiramo uruhare.
Ibihugu byitabiriye aya mahugurwa birimo u Rwanda, u Burundi, Ethiyopia, Kenya, Tanzania, Comores, Sudani y’Amajyepfo, Uganda, Seychelle, Djibouti na Somalia.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
|
Umushinga w‘itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda ntuvugwaho rumwe
18.05.2013 |
|
Gakenke : Gahunda yo guhuza ubutaka yavanyeho ubusuhuke
18.05.2013 |
|
Ku bufatanye bwa CNLG na RGB hateguwe imikino yo kwibuka abakunzi ba siporo bazize Jenoside
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |