Abategera imodoka kuri Gereza nkuru ya Kigali bakomeje kwibwa umusubirizo

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 9 Gashyantare 2013 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bagenzi bategera imodoka ahazwi nko kuri Gereza nkuru ya Kigali (1930) baravuga ko bakomeje kwibwa ibyabo n’insoresore usanga zihicaye, bityo bagasaba inzego bibera ku bafasha gukemura iki kibazo.
Ubwo IGIHE twageraga aho abagenzi bakunze kuvuga ko habera ubu bujura, ako kanya hari uwahise yibwa, ubwo umushoferi wari ufite imodoka yari ihagaze aho ariko atari bugufi yayo, hazaga abasore barenga bane, bakayikungura bavanagamo imashini (computer) barayirukankana, ariko umwe ahita (...)

Bamwe mu bagenzi bategera imodoka ahazwi nko kuri Gereza nkuru ya Kigali (1930) baravuga ko bakomeje kwibwa ibyabo n’insoresore usanga zihicaye, bityo bagasaba inzego bibera ku bafasha gukemura iki kibazo.

Ubwo IGIHE twageraga aho abagenzi bakunze kuvuga ko habera ubu bujura, ako kanya hari uwahise yibwa, ubwo umushoferi wari ufite imodoka yari ihagaze aho ariko atari bugufi yayo, hazaga abasore barenga bane, bakayikungura bavanagamo imashini (computer) barayirukankana, ariko umwe ahita afatwa n’abaturage bari aho.

Umwe mu bagenzi wari aho yatangarije IGIHE ko aba basore akenshi bakunze kuza ku wa gatanu, bakazengura imodoka zihagaze aho bareba ko hari uwasizemo ibintu, kugira ngo babyibe.

Yakomeje agira ati “Hari n’igihe aba basore baza bakicara mu modoka zitwara abagenzi, nyamara bashaka uwo biba, babona imodoka igiye guhaguruka, bakavamo.”

Aganira na IGIHE, Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, yavuze ko iki kibazo ubuyobozi bw’akarere butari bukizi, ariko bugiye ku gihagurukira.

Yagize ati “Ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, tugiye gushakisha uburyo bwose twakemura iki kibazo, ku buryo mu minsi mike igisubizo kiza kuba cyabonetse.”

Abaturage basabwe kujya bagaragaza ahari ikibazo, kuko ngo iyo batagitangaje, ubuyobozi budashobora kukimenya, dore ko kuri uyu muhanda abagenzi bamaze igihe bavuga ko hari ubujura ariko ugasanga batabigaragaza mu nzego z’ubuyobozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza