IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abaturage 130 bo mu murenge wa Mageragere bahawe ubwisungane mu kwivuza


Yanditswe kuya 28-10-2012 - Saa 00:49' na Teddy Kamanzi

Mu kwezi kwahariwe umuryango mu kwiteza imbere no guharanira kugira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de sante), mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu, umuryango AL-AMAL wahaye abaturage 100 batishoboye bo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Mageragere ubwisungane mu kwivuza abandi umuryango wa Philadelphie ubaha amatara acanwa n’imirasire y’izuba.

Mukasonga Solange, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge mu ijambo rye yavuze guteza ngo igihugu gitere imbere bihera mu muryango kandi kugira ngo bigerweho umuryango ugomba gufatanya no kuzuzanya ndetse bagakomeza gahunda ya Leta yo kuringaniza imbyaro kuko ari ingira kamaro kuri bose.

Akomeza ashishikariza abaturage bo mu karere ka Nyarugege ko bakomeza igikorwa cyo kwita ku bidukikije bazibura imirwanya suri ijyamo amazi y’imvura nk’uko babikoze mu muganda, no gushyira imireko ku mazu yo, ndetse abasaba kwibumbira mu mashyira hamwe bagakomeza kugura ubwisungane mu kwivuza kuko ari ukwizigamira.

Mukasonga yasoje ashimira umuryango mushya wa Kisilamu AL_AMAL wahaye abaturage bo mu karere ayoboye ubwisungane mu kwivuza, n’uwa Philadelphie watanze amatara uhereye ku baturage bo mu mudugudu wa Nyarufunzo.

IBITEKEREZO
Natwe I Rubavu Al Amal tuyihaye ikaze, maze iminsi nkurikirana ibikorwa byayo nabonye bafite umurongo kabsa ! ni byiza rero kandi Imana ikomeze ibatere inkunga.
Musubize31.10.2012 saa 00:46
Khamiss
Turashimira uyu muryango wa Kislamu uharanira ibikorwa by'iterambere kubera ibi bikorwa by'agaciro umaze kygeza ku banyarwanda mu gihe gito umaze ushinzwe, by'umwihariko iki gikorwa cy'umuganda abashinze uyu muryango bifatanyijemo n'abayobozi b'Akarere ka Nyarugenge wabereye mu Murenge wa Mageragere, iki gikorwa kikaba cyashiojwe n'ikindi gikorwa cy'agaciro cyo guha abaturage ijana batishoboye bo muri uwo murenge mutuel de sante, ibi rwose ni ibikorwa byiza bikwiye gushyigikirwa kandi na buri wese, niyo mpamvu dusabye abayobozi b'uyu muryango wa AL-AMAL ko bazatwegera hano mu Ntara y'Iburasirazuba bakadusobanurira iby'uyu Muryango natwe tukawujyamo mu rwego rwo kwifatanya no kubatera inkunga muri ibi byiza batangije.Imana ibahe umugisha
Musubize28.10.2012 saa 14:18
Muhangi Johnson

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!