Abaturage bo muri Sudan bigishijwe umuco nyarwanda

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Abasirikare b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro mu duce twa Nalititi, Zalinge na El Fasher i Darfur, bigishije abatuye utu duce bimwe mu biranga umuco nyarwanda cyane cyane imbyino.
Nk’uko bitangazwa na Sgt Murungi Jeanne wari mu cyiciro cya nyuma cya batayo ya 71 yagarutse mu Rwanda ku ya 26 Gashyantare 2013, ngo abasirikare b’u Rwanda b’igitsina gore bagize uruhare runini mu kwigisha umuco Nyarwanda abaturage ba Sudan. Ati “Mu biganiro twagiranaga twabigishije ko bagomba kwirwanaho (...)

Abasirikare b’u Rwanda bagiye mu butumwa bw’amahoro mu duce twa Nalititi, Zalinge na El Fasher i Darfur, bigishije abatuye utu duce bimwe mu biranga umuco nyarwanda cyane cyane imbyino.

Nk’uko bitangazwa na Sgt Murungi Jeanne wari mu cyiciro cya nyuma cya batayo ya 71 yagarutse mu Rwanda ku ya 26 Gashyantare 2013, ngo abasirikare b’u Rwanda b’igitsina gore bagize uruhare runini mu kwigisha umuco Nyarwanda abaturage ba Sudan. Ati “Mu biganiro twagiranaga twabigishije ko bagomba kwirwanaho ntibagume mu bikari, kuko umuco wabo usanga utabibemerera kujya ahagaragara.”

Avuga kandi ko bigishije aba baturage uburyo bwo gusabana n’abandi, banabigisha imbyino nyarwanda ndetse ngo na bo babigishije imbyino za Sudan. Ati “Ubu twasize basigaye mu gahinda kubera uburyo batwiyumvagamo cyane.”

Col Nkubito Eugéne wari uyoboye batayo enye zari mu butumwa bw’amahoro muri Sudan ubu zikaba zaragarutse mu Rwanda, avuga ko ibi bikorwa byose amafaranga yabigendagaho yavaga mu mifuka y’abasirikare b’u Rwanda biturutse ku mutima mwiza basanganywe wo gutanga inkunga ahakenewe ingufu zo kugira ngo abaturage bagire imibereho myiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza