Abatuye umurenge wa Kigali baremerewe no kutagira amazi hafi

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 26 Mutarama 2013 saa 04:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu murenge wa Kigalimu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba nta mazi bafite hafi yabo mu gihe impombo ziyajyana ahandi zica mu murenge wabo.
Ku gasanteri ka Kitabi mu Kagali ka Ruliba, haba hari imirongo y’amajerikani y’abantu baje kuvoma, kandi na ho amazi aza gake.
Abakoresha iryo vomo batangarije IGIHE ko bafite ikibazo cy’amazi kimaze igihe kirekire, ku buryo bayobewe uko babigenza. Amazi bavoma ngo aturuka mu kigega basangiye n’abasirikare baba ku (...)

Abaturage bo mu murenge wa Kigalimu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba nta mazi bafite hafi yabo mu gihe impombo ziyajyana ahandi zica mu murenge wabo.

Ku gasanteri ka Kitabi mu Kagali ka Ruliba, haba hari imirongo y’amajerikani y’abantu baje kuvoma, kandi na ho amazi aza gake.

Abakoresha iryo vomo batangarije IGIHE ko bafite ikibazo cy’amazi kimaze igihe kirekire, ku buryo bayobewe uko babigenza. Amazi bavoma ngo aturuka mu kigega basangiye n’abasirikare baba ku musozi wa Mont Kigali.

Inshuro nyinshi ni uku umurongo w'amajerikani uba umeze aho bavoma

Aha bavoma usanga gusarangaya ayo mazi bibatwara umwanya munini bayategereje, bamwe ngo hakaba n’igihe batayatahana bitewe n’uko aza ari make bikabicira indi mirimo nkuko byavuzwe na Izabayo Alexiane; umunyeyi twahasanze.

Izabayo avuga ko hari igihe usanga abana bakererwa kujya kwiga kuko baba batinze ku ivomo cyangwa bigaturuka ku mubyeyi waritinzeho ntabone igihe cyo kujya gutekera abana abana bakagenda batariye. Ibi ngo bisubiza abana inyuma mu bwenge, kuko kwiga batariye bibagora.

Igiteye impungenge kurushaho ni uko iyo amazi yabuze basabwa gukora urugendo rw’amasaha hagati y’biri n’ane bagiye kuvoma mu duce tubakikije nk’uko umuyobozi w’Akagari ka Ruhango Kanyarutoki Dieudonne abivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali Munyaneza Aimable, avuga ko iki kibazo bakizi kandi bagiye kugikemura mu minsi ya vuba.

Kimwe mu bituma batabona amazi ngo ni uko umurenge wabo uri ahantu hahanamye, bigatuma iyo hoherejwe amazi menshi usanga amena impombo acamo na duke bari bafite bakatubura.

Mu rwego rwo guhashya icyo kibazo, ngo bumvikanye na EWSA ku buryo bwo kubazanira amazi ku buryo barimo kubarura ingo zizahabwa amatiyo zikazishyura buhoro buhoro.

Mu gihe amazi azaba asaranganywa mu ngo zose bizayagabanyiriza umuvuduko, kandi agere kuri bose kuko ahagije.

U Rwanda rufite icyerekezo ko Abanyarwanda batagomba kurenza metero 500 bagana ivomo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza