Abayobozi b’igihugu mu mwiherero ku nshuro ya 10

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Werurwe 2013 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Abagize Guverinoma, aba Ambasaderi, abayobozi b’Uturere, abahagarariye ibigo bya Leta kimwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’Ubucamanza, abahagarariye inzego z’abikorera ku giti cyabo, baratangira uyu munsi kuwa 28 Werurwe 2013, umwiherero wa cumi w’abayobozi b’igihugu.
Nk’uko tubikesha itangazo rya Guverinoma, uyu mwiherero uyoborwa na Perezida Paul Kagame, i Gabiro mu kigo cya gisirikare gitanga amahugurwa giherereye mu karere ka Gatsibo, uribanda cyane ku ngamba zafatwa kugira ngo (...)

Abagize Guverinoma, aba Ambasaderi, abayobozi b’Uturere, abahagarariye ibigo bya Leta kimwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko n’Ubucamanza, abahagarariye inzego z’abikorera ku giti cyabo, baratangira uyu munsi kuwa 28 Werurwe 2013, umwiherero wa cumi w’abayobozi b’igihugu.

Nk’uko tubikesha itangazo rya Guverinoma, uyu mwiherero uyoborwa na Perezida Paul Kagame, i Gabiro mu kigo cya gisirikare gitanga amahugurwa giherereye mu karere ka Gatsibo, uribanda cyane ku ngamba zafatwa kugira ngo hazagerwe ku ntego Leta y’u Rwanda yihaye muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS II, aho iteganya ko ubukungu bugomba kuzamuka bukagera kuri 11,5, kandi bikazagera mu 2020, umunyarwanda abasha kwinjiza ku mwaka amadolari y’Amerika 1240 (1240 US GDP)

Guverinoma yatangaje ko mu biganiro abayobozi baza kugirana banagaruka ku myanzuro yari yafashwe mu mwiherero ushize.

Buri mwaka abayobozi b’inzego z’ibanze n’abayobozi bakuru b’igihugu bicara hamwe bakaganira ibyo bamaze kugeraho, inzitizi bahuye nazo no gushyiraho ibyo abaturage bafata nk’iby’ibanze mu buzima bwabo.

Minisitiri Musoni Protais ushinzwe inama ya guverinoma, ejobundi yari yanatangarije The New Times ko gufata umwanya kw’abayobozi bakaganirira hamwe, biri mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba z’iterambere mu myaka itanu u Rwanda rwiyemeje, na gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS II iherutse ku gushyirwa ahagaragara.

Minisitiri Musoni kandi anongeraho ko u Rwanda rwihaye intego ko muri iyo myaka izamuka ry’ubukungu rigomba kugera ku kigereranyo cya 11.5%, kandi bikaba bishoboka kuko nu myaka 10 ishize bwazamutse ku kigero cya 8.2%.

Yagize ati “Ibi biri mu rwego rwo kuganirira hamwe, tukareba ibiri muri EDPRS II n’intego ziterambere rya 11.5% twiyemeje kugeraho vuba kuko bishoboka, nyuma y’aho byagaragaye ko umuvuduko u Rwanda ruriho urwemerera kugera kuri iki gipimo.”

Minisitiri Musoni yanatangaje ko muri uyu mwiherero bazanaganira ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’abikorera n’inzego za Leta mu iterambere, no kurebera hamwe uburyo hakongerwa ibijyanye n’ibikorwaremezo byakongera umuvuduko w’ iterambere.

Mu mwaka ushize abayobozi baganiriye ku bijyanye no gutanga serivise nziza, guhanga umurimo no kunoza ibijyanye n’ubuhinzi n’ingufu.

Abayobozi berekeza i Gabiro mu mwiherero

Foto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza