Abayobozi bahagarariye abandi muri AERG bahuguwe ku buringanire

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’abanyeshuri biga muri za Kaminuza zo mu Rwanda bari mu muryango AERG, barahugurwa na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ku bijyanye n’uburinganire n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye ku ya 27 Ukuboza 2012, akaba agamije gusobanurira Abanyamuryango ba AERG politiki y’igihugu y’uburinganire hamwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Kazayire Judith ushinzwe uburinganire muri MIGEPROF, avuga ko basanzwe batanga amahugurwa (...)

Abayobozi b’abanyeshuri biga muri za Kaminuza zo mu Rwanda bari mu muryango AERG, barahugurwa na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ku bijyanye n’uburinganire n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye ku ya 27 Ukuboza 2012, akaba agamije gusobanurira Abanyamuryango ba AERG politiki y’igihugu y’uburinganire hamwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kazayire Judith ushinzwe uburinganire muri MIGEPROF, avuga ko basanzwe batanga amahugurwa nk’aya ku miryango n’ibigo bitandukanye; kubera ubufatanye basazwe bafitanye n’ubuyobozi bw’abanyeshuri barokotse Jenoside, ngo bahisemo ko na bo bahabwa aya mahugurwa muri ibi biruhuko.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rwa AERG rufite umwihariko w’ibibazo bitandukanye n’iby’urundi rubyiruko, kubera Jenoside yabaye mu Rwanda bamwe muri bo ikabasiga ari imfubyi abandi bakaba barabaye abakuru b’imiryango bakiri bato.

Bazarama Marie Michelle, umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya KIE akaba ashizwe uburinganire muri AERG, avuga ko hari byinshi bakuye muri aya mahugurwa bizabafasha kurushaho kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse no gushyigikira kurushaho politiki y’igihugu y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye.

Akomeza avuga ko abakobwa bari muri uyu muryango bakwiye kwitinyuka bakarushaho gufatanya na basaza babo muri gahunda zitandukanye z’igihugu, bagatinyuka no kujya mu buyobozi ku rwego rw’igihugu bw’uyu muryango.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza