IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Abiga muri KIE bongerewe igihe cyo kwimenyereza umwuga


Yanditswe kuya 10-08-2012 - Saa 01:44' na IGIHE

Mu rwego rwo kuzamura abumenyi mu barezi, Ishuri Rikuru Nderabarezi rya KIE rifatanyije na Minisiteri y’Uburezi bateguye inama igamije gusobanura gahunda nshya ijyanye n’uburyo abanyeshuri ba KIE ndetse n’ibindi bigo by’igisha uburezi bagiye kujya bimenyereza (internship) igihe cy’umwaka ku biga icyiciro cya 2 cya kaminuza (Bachelor’s) ndetse n’amezi atandatu ku biga icyiciro cya mbere cya kaminuza (Diploma).

Atangiza iyo nama, Minisitiri w’uburezi Dr. Vincent BIRUTA yasobanuriye abari bayitabiriye ko iyi gahunda igamije gushimangira ubumenyi bw’abanyeshuri ndetse no kubasha kubakurikiranira hafi mu rwego rwo kuzamura umwuga w’uburezi muri rusange. Yakomeje avuga ko ibigo byamasuri yisumbuye bigomba kujya bifasha abimenyereza umwuga w’uburezi gutanga neza ibyo bize.

Yagize ati “ubushakashatsi bwagaragaje ko abimenyereza umwuga igihe kinini basumbya cyane ubumenyi ababikora mu buryo bumenyerewe bw’igihe gito”. Minisitiri yakanguriye abitabiriye iyi nama ko iyi gahunda izashoboka igihe habayeho umubano mwiza hagati ya KIE ndetse n’ibigo byamashuri byakira abimenyereza umwuga. Yashoje yizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza gutanga inkunga ishoboka yose mu rwego rwo kubungabunga uburezi bufite ireme.

Umuyobozi mukuru wa KIE prof. George Njoroge yatangaje ko kugira ngo iyi gahunda igire ingufu hagomba kubaho ishyaka ku bimenyereza, ababakurikirana ndetse cyane cyane abayobozi b’ibigo bazaba bakoreramo. Yongeyeho ko abimenyereza bazajya bagaragara mu bikorwa byose by’ikigo bimenyerezamo ndetse bakajya bagengwa n’amategeko asanzwe agenga abakozi muri rusange mu bigo bazaba bakoreramo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Mathias HAREBAMUNGU nawe wari witabiriye iyi nama, yatangaje ko kugira ngo umwarimu agire umurimo umwuga nyawo yagombye kuba uwumenyereye ndetse afite indangagaciro n’ibivumbikisho bya ngombwa kugira ngo azabashe kwigisha.

Harebamungu yakomeje amara impungenge abanyeshuri barebwa n’iyi gahunda abizeza ko ibikenerwa byose birimo n’amafaranga azabafasha mu buzima byose byateganyijwe.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye mu gihugu, abashinzwe uburezi mu turere ndetse nabayobozi ba centres z’uburezi mu gihugu (TTCs).

IBITEKEREZO
Niba byose byararteganijwe nibyiza kuko hari abajya kwimenyereza bakabajyana kure ugasanga kubaho ari ikibazo.
Musubize14.08.2012 saa 06:05
nduwimana fulgence
Birababaje kubona abayobozi b'uburezi bakoresha ijambo "Internship" nkaho biga ubukungu cg ibindi bimeze nkabyo. Umenya bashigaje kubwira abarimu ko bagiye mu INDUSTRIAL ATTACHMENT !!!! Hon. Mineduc
Musubize11.08.2012 saa 12:23
Malcolm Zed
kwiga kwigisha birushya kubi ubwarimu na bwo ni uko ,umushara w'intica ntikize,none ngo umwaka wo kwimenyereza !!!!!!!!!!!!!!1
Musubize11.08.2012 saa 04:12
gaju
Nibyo rwose kwimenyereza igihe kinini bifitiye umumaro uburezi ariko aba bazabikora bizitweho kubushobozi bwose kugirango bishoboke.
Musubize10.08.2012 saa 07:27
Peter
Nibyo rwose kwimenyereza igihe kinini bifitiye umumaro uburezi ariko aba bazabikora bizitweho kubushobozi bwose kugirango bishoboke.
Musubize10.08.2012 saa 07:27
Peter
f
Musubize10.08.2012 saa 07:03
JJMM
ni byiza ko MINEDUC ikora ibishoboka ngo ireme ry'uburezi ryiyongere. ni ikomeze yongere ubushobozi ibinyujije muri ubwo buryo bwo kwimenyereza umwuga. ariko na none n'abarezi basanzwe bari muri ako kazi izakomeze ikurikirane koko niba batanga ubufasha kuri abo bagiye kwimenyereza. dukeneye ko ireme rikomeza kwiyngera rwose ndetse cyane.
Musubize10.08.2012 saa 02:51
nsengimana

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!