Inama ya 9, imaze iminsi itatu, yari ihuje ibihugu byahoze bikoronejwe n’u Bwongereza yigaga uburyo bwo gutanga serivisi nziza muri ibi bihugu, yaberaga i Kigali, yasojwe abayitabiriye bashima serivisi nziza Abanyarwanda babahaye, bakaba bagiye kubikangurira abo mu bihugu byabo.
Iyo nama yasojwe ku mugaragaro kuwa 18 Nyakanga na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase, yafashwe ingamba ko ibihugu byose bigize Umuryango bigiye gushyira hamwe mu gufatanya kugera ku iterambere rirambye, ariko bita no ku baturage babo.
Nyuma yo kureba uko ibi bihugu byarushaho gutanga serivisi nziza, barebeye hamwe zimwe mu nzitizi ibi bihugu bihura na zo, zirimo nko kuba rimwe na rimwe abagatanze serivisi ari bo batazubahiriza. Bavuga ko ibi bihugu niba bishaka kugera ku iterambere rirambye, bigomba guhindura imikorere.
Minisitiri Murekezi wasoje iyi nama, yavuze ko ibi bihugu na byo hari byinshi byigiye k’u Rwanda, kuko ngo kuva rwakwinjira muri uwo Muryango rwagaragaye ho kuba hari umusanzu ukomeye rwatanga ; nko gutanga serivisi nziza ndetse no kuba kugeza ubu ruri ku mwanya wa mbere mu guteza imbere abagore.
Yavuze kandi ko u Rwanda ruzarushaho kunoza indandagaciro zarwo kugira ngo rugeze serivisi nziza ku baturage barwo.
Umuyobozi Mukuru wa Common wealth, Ransford Smith, yavuze ko yishimiye uburyo Abanyarwanda babagaragarije serivisi nziza, bityo ngo abitabiriye iyi nama bakaba batahanye na bo urugero rwiza bagiye kugeza ku bihugu byabo.
Mu gusoza iyi nama, aba bashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwo ku Gisozi, mu rwego rwo kureba amahano yahitanye imbaga y’Abatutsi basaga Miliyoni, muri Mata 1994. Nyuma yo gushyira indabo no kunamira inzira karengane zisaga ibihumbi 259 zishyinguye muri uru rwibutso, abo bashyitsi batambagijwe ibice birugize ari na ko basonurirwa amateka yaranze u Rwanda kugeza igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 n’uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma ya Jenoside.
Aba bashyitsi bavuze ko babajwe n’ibyo babonye, bavuga ko bajyanye ubutumwa bw’uko bagiye kwamagana aho Jenoside yakongera gushaka gukorwa hirya no hino ku Isi.
Iyi nama ya Commonwealth yaberaga u Rwanda rwakiriye ikaba yari ihuje ibihugu bigera kuri 15 byo ku mugabane wa Afurika. Biteganyijwe ko inama itaha izabera mu gihugu cya Botwsana mu 2013.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |