IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

ADEPR irasabwa gukorera mu mucyo


Yanditswe kuya 19-10-2012 - Saa 06:04' na Deus Ntakirutimana

Itorero ADEPR rirasabwa gukorera mu mucyo mu rwego rwo gukosora ibibazo ryari rimazemo iminsi byanatumye abagize biro ya komite nyobozi yaryo bahagarikwa ku mirimo yabo muri uyu mwaka.

Ibi ni ibyagarutsweho n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari mu nteko y’iri torero yateraniye i Muhanga ku wa kane 18 Ukwakira 2012 ihuje abapasitoro bagize indembo 12 zigize igihugu.

Sheik Saleh Habimana, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), yagaragarije abari aho amwe mu macakubiri yaranze ubuyobozi bw’iri torero bikubiye mu bintu bitatu harimo igitabo cyabonetse mu nzu y’ubuyobozi y’iri torero cy’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal. Aha Sheikh Habimana akaba avuga ko kuba Leta ya habyarimana ivugwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ari kimwe mu bituma iki gitabo kitagirirwa icyizere.

Icya kabiri ni ukuba abayobozi bahagaritswe muri ADEPR barandikiye urwego rukuru rwa Minisitiri w’Intebe barugezaho urutonde rw’abahutu n’abatutsi bari mu buyobozi bw’iryo torero, naho icya gatatu kikaba ari uko buri gazeti ya leta yasohokaga yaravugaga ku bibazo byari muri iri torero, ndetse bigasohoka no mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda.

Sheik Habimana yemeje ko biciye muri ibi bibazo hafashwe icyemezo kidafatwa nko kwivanga kwa leta mu itorero cyo guhagarika ubusabe bw’abayobozi bariho muri icyo gihe, kuko ADEPR nk’umuryango ushamikiye ku idini utubahirije amategeko agenga igihugu.

Umuvugizi w’Itorero ry’Abapantekoti mu Rwanda (ADEPR) w’agateganyo, Pasitori Sibomana Jean, yavuze ko nyuma y’ibibazo bikomeye byaranze iri torero bageze mu gihe cyo kumenyesha Abanyarwanda bose impinduka zidasanzwe bafite hagamijwe gukorera mu mucyo. Muri zo harimo guhuza sitati y’iri torero n’amategeko y’igihugu ; gushyiraho amategeko agenga itorero, kubungabunga neza umutungo w’itorero no gutegura umwiherero w’abashumba bakaganira ku mateka y’itorero n’ay’igihugu.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, yasabye itorero ADEPR gukorera mu mucyo, kwisuzuma no kwisubiraho kuko ari bimwe mu bigomba kuranga umuyobozi nyawe. Uwo muyobobozi kandi yirinda kuba intandaro y’ibibazo ibyo ari byo byose byagaragara.

Itorero ADEPR ryemewe bwa mbere mu mategeko y’u Rwanda mu myaka hafi 80 ishize mu Iteka ry’Umwami ryo ku wa 30 Nzeri 1930. Ryagiye ryiyandikisha uko ibihe n’amategeko byahindukaga ; bwa nyuma rigaragara mu Iteka rya Minisitiri No 079/08.11 ryo ku wa 7 Nyakanga 2010.

IBITEKEREZO
Yesu yatanze ikimenyetso kigomba kuranga abakristo b'ukuri muri YOHANA 13:34-35.Mumenye gushishoza murebe ko iryo dini ryigisha amacakubiri(abahutu n'abatutsi)ari iry,ukuri ?urukundo rurihe ?urukundo rutaboneka mu bakuru b'itorero rwaboneka mu bo bigisha ?
Musubize22.10.2012 saa 01:52
umubwiriza
NKAWE IBYO UVUZE URUMVA BIHUYE KOKO NIBA ATARI UKWIGIZA NKANA !
22.10.2012 saa 05:36
AA
Ahaaa,amatiku aragwira, icyo maze kubona twese abantu ni uko twikunda kandi tutimenya,koko uyu wiyise Njyendumukristonzahora ndiwe azasenya isi,afite umwanya wo kuvuga no kwandika amatiku ! Ndamusabiye we na Shehe HABIMANA Imana ibafashe !!!!!Ariko Shehe by'umwihariko Leta nimuhindurire ari m u mwanya utari uwe,asgyirwe mu Itorero rya Rucagu ho yahashobora kuko azi kuvuga uturingushyo !!!!
Musubize20.10.2012 saa 13:44
cyeka2000
ubuyobozi bwose buturuka kumana rero abasebya abandi batuze imana ntiyananiwe gutabara samuel ngo agumeho,ahubwo dushimire leta ikurikirana umutekano w abanyarwanda kd abavuga ngo sheikh yaje mu itorero nonese ko samuel yamusabaga ngo amwemere so uru mwanya saleh yawuvaho hakajyaho pasteur kd akaba yafasha abasilamu mbere yuko tuba abanyamadini turi abanyarwanda.ahubwo tuvuge tuti ubwami bwawe buze.
Musubize20.10.2012 saa 09:12
maso
Ariko ntukigize nkana KIZWA,ngo SIBOMANA yakoze iki ? Nawe wibaze wisubize,ni ryari insengero zasenywe ?ni ryari amacakubiri afite ubukana yabayeho ?ni ryari ibisambo kabuhariwe byateruye caisse ya Eglise bigacaho ubu bimwe bikaba bibarizwa muri USA ? Ni ryari se detournement yo kubaka hotel yabayeho y ;i REMERA ?None se wasobanura ute ukuntu umuntu ufite entreprise yahombye ndetse iri kuri black list wayoboye a peine umudugudu yagirwa umuvugizi niba atari oportunite ahawe yo gusahura cyane cyane ko n'ibitaro bya Bushenge byamunaiye ??????Mbega technique ?Iyi yo vraimenet tombe dans l'eau kandi abayikoze bazakorwa n'isoni.Naho abayikora bo barababaje nubwo barwanira inda zabo ariko ils finiront mal en tout cas
Musubize20.10.2012 saa 05:57
######
Wowe wiyise DD sha koko uragarageye ariwowe kandi koko nubwo wihaye gukritika ibyo uriya wiyise NJYENDUMUKRISTONZAHORANDIWE ariko lumukrititse mumafuti kandi mubujiji mubyukuri aravuga byinshi kani yabayemwo njye nkora muri EWSA kandi koko yavuze byinshi najye nibutse nkiga muri bimwe mubigo yavuze,abapantecote bumvaga ko aribo barokore nyamara twaje gusanga agakiza kabo kagarukira mumajipo maremare mubitambaro no mukwitigisa ngo bujujwe umwuka,kandi koko ukuri kwaya myuka mwuzuraga kuragaragaye nawe se koko mwakuzura umwuka weraw'Imana Data mwarangiza mugacibwa Imanza numusiramu ????kugez'ubu nimuzajya muterana mujye mushima Leta yacu nziza yubumwe ubinyujije mumukozi wayo Hadji Sheik Saleh Habimana,kuko iyo bitabibyo mwari kumarana kandi mugaterana ingumi mu izina rya Yesu.Aho nsengera muri Kukimisagara uriya muntu yabikomojeho ahubwo njye yantangaje uburyo afite twa information twa matorero menshi iwacu twanyuze mubihe bitugoye korari twakundaga irasohoka ariko bagabo bamwe baritanga bahamagara Imana mbere yoguhamagara Leta na Sheik habaho gucirana bugufi koroherana no kugira ibyo bamwe bahara bakabireka .kubw'inyungu z'umurimo w'Imana tubona bikemutse mumahoro uzabaze niba har'umuyobozi wakandagiye muri Restoration ?ikindi kandi ndasaba ko ntawakumvako Leta na Habimana bari mumakosa ahubwo nibakomerezaho kuko ikinyoma kiri mumatorero no kuryaryana ubusambo na politique zipfuye tutarebye nabi za dusubiza nyuma ya 94.Imana idutabare wagize ngo mwahawe igikombe cyo kurwanya ubujiji juste nari kugiha nde wundi ko barebye uwakoze effort mukuburwanya kuko yarabufite bwinshi muri we ubuse bari kugiha Catholic n'amacollege amaseminaire yujuje murwanda bari kugiha se AEBR cyangwa ANGLICAN nibigo by'mashuri bafite,ikindi narangiza ni sabira Leta yacu amatorero yo kurya imitsi y'abanyarwanda gusa nta bikorwa by'iterambere bafasha leta ayo matorero nayo guhabwa gasopo nawe itorerorimara imyaka 15,20,30 se nta shuri rya gardienne,nta primaire ryubatse,nta na centre de sante bubakiye abakristo babo ngo isayidire nako karere yubatsemwo ?nyamara abayobozi bakwigwizaho amamodoka meza abana banyirayo matorero bakibera hanze batunzwe n'amaturo ava murwanda.Muvandimwe DD ntukagire ishyaka ridashingiye kukuri ntawahakanye ubunyangamugayo bwa Samuel kandi niba wasomye neza yavuzeko bose abazi neza Imana ikurinde.
Musubize20.10.2012 saa 05:20
Jeanette
Ariko se nkawe ubu uravuga ibyo uzi koko ?Imana igusure. Ngo ADEPR nta mashuri, nta mavuriro ? Uzaperereze ! Wenda ntibigejeje ku bya kiriziya gatorika, ariko hari amadini menshi barusha ibikorwa by'iterambere.Ugomba no kumenya ko kwigisha gusoma no kwandikaitabikorera abayoboke ba ADEPR gusa.None se kwambara amajipo maremare nabyo ni ingengasi ra ?! Eeeeh !Sha abantu nkawe ntaho bageza igihugu rwose uretse kucyijyana muri gehinomu.Niba abayoboke ba ADEPR bihagararaho ku myemere yabo, ibyo ntawe wakagombye kubibaziza cyane ko ntawe baba babangamiye.Kuba rero bibabaza, iryo ni itiku n'ipfunwe, ari naryo ryatsunitse bamwe muri mwe (eg:Mgr RUCYAHANA) ku kugambanira ADEPR, babifashijwemo n'intore batoje mu gucura itiku nka SIBOMANA,MODESTE,KIGABO, TOM n'abandi. Ikigamijwe ni ugucecekesha ubutumwa bwiza bwa ADEPR kuko bashimaga aho mudashima, ubundi mukayihindura nkandi madini yose, noneho rya pfunwe rigashira. Gusa byo muhebe ntibizakunda kuko Samuel nubwo mwamwica , ubutumwa bwiza bushorewe n'umwuka wera w'Imana wamaze kugwira muri twe ntituzaceceka kubuza amahwemo aqabigisha inyigisho z'ibinyoma, zisinziriza abashaka gukizwa. Technique mwakoresha zose ntacyo zizageraho.
22.10.2012 saa 02:02
dd
Nsabiye ahantu uba aliko nawe ufite ubujiji pe, ujye uvuga ubyo uzi !
22.10.2012 saa 08:43
ADEPR irasabwa gukorera mu mucyo ! EH ! Abanyarwanda ngo AKUMIRO NI AMAVUNJA. Aka nako ni akumiro. Samuel yatowe izuba riva, amatora yemezwa n'Inama nkuru y'abaprotestant,none Leta iramuhiritse, none ngo irasaba ADEPR gukorera mu mucyo.Hahahahahaah ! Eh ! Umucyo cg umwijima ?Mana we ! SIBOMANA ati 'Tugomba guhuza amategeko y'itorero n'aya leta.ADEPR=LETA se ? Hari se aho amategeko yagengaga ADEPR abangamira aya leta ?Cyane ko kuyahuza byo atari byo kuko ADEPR atari leta.Icyo uyu mu ninja (SIBOMANA) ashaka turacyizi.Gusa tugukuriye inzira ku murima ntituzakwemerera.Ayo uzashyiraho ahabanye n'imyizerere yacu uzayakurikiza n'abandi ba peresi nkawe n'aho abapentekoti nyakuri ntabo uzabona .
Musubize20.10.2012 saa 03:53
dieudonne
uvuze ukuri pe abaciye munkike bakinjira mw'itorero aho bagiye kutugeza IMANA izabibabaze
20.10.2012 saa 05:13
nnnnnn
Azize iki buriya uriya musaza kweri ?Ubu comments zose ntizikisanywa ngo bumve bamenye ko bakabije mu kwivanga ?Naho ninja we nukuri mumusengere kuko agiye gusaza yanduranya rwose,nukuri aramababaje cyane,imirimo yose mike myiza uremeye igwe mu mazi, ninja ubu wemeye ko iba imfabusa ?Ko mperuka wari inshuti ya Nsanzurwimo se ubu noneho ubaye aduyi,mbese ubaye Petero yihakana YEZU,mbegaaaaaaaa,iheshe agaciro naho ubundi avec tout ton equipe urasebye.Imana igira imbabazi garukira hafi,irakubabarira cyana cyane ko ibyo urimo ushobora kuba utabizi.
20.10.2012 saa 06:07
uvuze ukuri cyane ! ndakwemeye ! inda nini zabo (ndavuga iyi comite nshya)kubera inda nini zabo bemeye kugambanira bagenzi babo babashinja ibinyoma yewe banitabaza ADEPR BAYIGIZE LETA. Ntibanabanze ngo batekereze ko ntahandi byabaye no muyandi madini !yewe reka tubitege amaso
20.10.2012 saa 09:56
Ndemeranya n'abantu bavuze ko ikimenyetse cy'igitabo cyo kwa habyarimana atari ikibazo , kuko nanjye ntunze byinshi, nasoma byinshi, nkuko njya nsoma n'izindi nkuru z'abantu bayoboye muri iyi si bafite ibyo bavugwaho.Icyo as intellectual ndumva gikwiye.Gusa hari icyintu kugeza ubu ntarumva, cyijyanye n'ibaruwa ngo irimo abahutu n'abatutsi. Samuel ajya kuyandikira PM ni uko hari ikibazo baregaga ADEPR, bavuga ko iheza abatutsi ! Ibyo byavuzwe n'abapasitori bari bamaze guhagarikwa ku nshingano kubera amakosa yabo. Samuel n'abo bafatanyije kuyobora rero bashatse kwerekana ko nta hezwa rikorerwa abatutsi muri ADEPR cyane ko yagaragazaga ko amoko yose arimo. Mu byukuri nta kundi yari kubigenza, kandi n'abo yise abatutsi cyangwa abahutu ntibigeze babifata nabi ngo babyinubire, ahubwo abamurwanyaga bahise nabyo babigira iturufu ngo ni gute umuyobozi nkuriya akwiye kwandika ibaruwa nk'iriya.Ikindi kandi , uretse gushakisha ibyaha ku muntu, njye nibaza niba mu rwanda koko nta moko abamo ! Iyo tuvuga ko hari genocide yakorewe abatutsi, ni uko abatutsi bahari, hakaba n'abandi batari abatutsi. Niba mu rwanda rero nta mututsi nta muhutu,ubwo genocide y'abatutsi ntayabaye , habaye genocide y'abanyarwanda (byaba ari ugupfobya genocide). Gen. IBINGIRA yadusuye aho nigaga ati'UVUZE KO NDI UMUHUTU ABANTU BABYEMERA, ARIKO UVUZE KO HIS EXCELENCE ARI UMUHUTU NTAWABYEMERA.UVUZE KO HON.NYANDWI ARI UMUTUTSI NTAWABYEMERA".Ibi kdi najye ni uko mbyemera , gusa icyidukwiye ni uko ntawe wakagombye kubyitwaza ngo abangamire undi, twese tukagira uburenganzira bumwe ku gihugu cyacu. None se Samuel ikosa yakoze ni irihe kugaragaza ko abahutu n'abatutsi muri ADEPR babanye neza, bafatanya ?None se ko MODESTE (umwe mu barwanyaga Samuel) ko yavugaga ku ma radiyo ko SAMUEL ari umututsi ufite ingengabitekerezo, yamenye ate ko ari umututsi ?None se ko njye ndi Umuhutu , bimbujije kugira umugore w'umututsi wacitse ku icumu kandi tubanye neza ? Tukanaganira ku mateka y'imiryango yacu nk'abanyarwanda bakijijwe.Ibi rwose ni ugukabya kandi Imana yo mwijuri irabbibona ntizaceceka. Gusa Samuel uri umugabo kdi turacyakubona nk'umushumba mwiza,umurokore w'intangarugero, kdi ubutwari bwawe ni umurage kuri ADEPR , akazi kawe wagakoze neza.
Musubize20.10.2012 saa 02:57
murokore
Bizarangira bigaragaye ko leta iri gushyira amadini mu kwaha kwayo (iyagenga nka ONG). Ibi bihita bisobanura ko nta muntu wagira ukwishyira no kwizana mu myemerere leta itabishatse. Bizaganisha umunsi umwe ku gufunga insengero kimwe n' abazisengeramo. Kandi nimusobanukirwa muzabona ko igeragezwa ry' uburyo Anti-Christ azakora buri kugeragerezwa mu Rwanda. Ukuri guca mu ziko ntigushye ; n' ubwo nyirako yaba yahiye.
20.10.2012 saa 04:00
DIDI
Uri umuntu w'umugabo pe kdi Samwel abakristo twese bo muri ADEPR turamwemera keretse abo b'inda zabananiye bashaka amafranga yo kurya gusa no gushyira Itorero ryacu mu kaga
20.10.2012 saa 05:20
arnand
BAVANDIMWE IKIBAZO CYA ADEPR NAKIVUGAHO NK'UMUKRISTO ARIKO KANDI NK'UMUPORITICIEN KUKO IBYO BYOSE NDIBYO : ABAKRISTO BABASWA BAZIKO UMUPOLITICIEN ARUMWANA WO KURIMBUKA,NYAMARA IYO USOMYE ISEZERANO RYA KERA USANGA MOSE YARI UMUPOLICTICIEN MWIZA,AKAGIRWA INAMA NZIZA NA SEBUKWE YO KUYOBORA ABANTU NEZA,YOSUWA,DAWIDI ,SALOM KUGERA KURI PAULO WEJO BUNDI WARIWUZUYE POLITIQUE N'ISHYAKA RY'UBUSA RYUZUYE UBUJIJI NYAMARA YAHURA NA YESU AKABA UMUPOLITICIEN EVANGELISTE MWIZA,MUZASOME MUGITABO CY'IBYAKOZWE N'INTUMWA MWUMVE UKO YISOBANUYE IMBERE YA AGRIPA NA FEREKI MURUBANZA RWE IYO ATABA UMUNYAMATEGEKO NU UMWIHISTORIE NUMUROKORE NTABA YARAHIKUYE,UMWAMI WACU ABAGIRIRE NEZA 1.ADEPR NK'ITORERO RYARANZWE N'UBUJIJI BWO MUMWUKA NDETSE N' UBWO MU MUBIRI IMYAKA MYINSHI. 2.ADEPR INZIRA YA KORESHEJWE MUGUKEMURA AMAKIMBIRANE NINZIRA Y'UMWIJIMA (LETA,UMUSIRAMU,IBIREGO BIDAFITE ISHINGIRO,AGATSIKO KABA ADEPR KANDI KAKORESHEJWE MUGUTEKINIKA) 3.AKAZOZA KA ADEPR NYUMA YIZIMBINDUKA. DUTANGIRE 1.ADEPR NK'ITORERO RYARANZWE N'UBUJIJI BWO MUMWUKA NUBWO MU MUBIRI NAKUZE NUBAHA IMANA AHANINI MBIKURA KURI PAPA NA MAMAN BARI ABAKOZI B'IMANA MURI E.P.R (SINSHATSE KUVUGA KO ARIRYO RYIZA NAHO SISHYASHYA)TWIGISHIJWE BIBLE TUKIRI ABANA MAZE KUMENYA IJAMBO NEZA NGIRIRWA AMAHIRWE YO GUKIZWA NEZA RYAJAMBO RIHEREKEZWA N'UMWUKA WERA W'IMANA MBA UMUKRISTO WUZUYE UDATERAGANWA N'IMIRABA YOSE IBONETSE,SO ADEPR NITORERO RYARANZWE NO GUSHAKA KUBA MUMWUKA GUSA ARIKO NTAJAMBO NTAGUSOMERWA BIBIRIYA NGO ABANTU BACUKUMBURE ICYO IGITABO K'IMANA KITWIGISHA UGASANGA UMUNTU NGO ARI MUMWUKA AGIYE IMBERE Y'ABANTU ASOMYE IJAMBO NGO : yesu ararira SVP NTUSOBANUYE INKURU MURI RUSANGE NGO WEREKANE ICYA RIZAGA YESU UBUNDI UMUNTU AKAJYA IMBERE Y'IGITERANE CYABANTU AMAGANA NAMAGANA AGATIGITA NGO YESU ARARIRA, ARARIRAAAAAA WEEEE KUBERA ABAKOBWA BAFITE MENSHI YESU ARARIRA ,KUBERA UNIFORME ZA KORARI YA MBERE ZIFITE PASUWA,YESU ARARIRA KUBERA BAKOBWA BITUKUZA DONC UTUNTU TWUBUDODE NKUTWO SINSHYIGIKIYE ITORERO RYEMERERA ABANTU KWAMBARA UBUSA ARIKO NANONE SINEMERA KUREBERA AGAKIZA KUMYAMBARIRE Y'ABANTU .MUMASENGESHO YO MUBYUMBA CYANGWA Y'AMATSINDA NKAZA KORARI,ABA MAMAN N'ANDI NIBA NTAWE UTIGISE NGO AVUGE MUNDIMI AHANURE NGO AYOMASENGESHO NTIYABAYE MAZIMA,NIKO MWABAVANDIMWE MWE NIYO ABAHANUZI BOSE BACECEKA UMUHANUZI URUTA BIBIRIYA NINDE ?ICYO ABO BAHANUZI BANYU BUDUTAMBARO BAVUYE ICYANGUGU,IKIBUNGO MU CYAHAFI,MU BIBARE,MU RUBONOBONO ICYO BAHANURA KITARI MURI BIBIRIYA NIKIHE ARIKO KUKO BYAVUZWE NUMUNTU URIGUTITIRA NGO NIBWO IMANA YAVUZE !!! NI MUHINDUKE PLEASE.MURI SECONDAIRE MURI ZA GROUPE DE PRIERE Z'IBIGO BYAMASHURI NIBA HARABAKRISTO BADUTEZAGA IBIBAZO N'ABANYESHURI BO MURI ADEPR ,NJYE NIGAGA MURI STE ANDRE I NYAMIRAMBO,TUGASENGA TWITEGURA KUZAVAMWO INTITI ZIZI YESU BITYO TUGAKORERA LETA TUZI IMANA KANDI TURIHO UMWUKA MWIZA W'IMANA....TWAGIRANAGA UBUFATANYE NAZA G DE P Z'ANDI MASECONDAIRE ADB NYARUTARAMA,LDK,APACOPE,APADE NA APACE MUBANYESABATO, LYCEE NOTRE DAME DE CITEAUX NA JOC KWA BIKIRAMARIYA,APEHOTE,ALIANCE SCHOOL,GS.REMERA/RUKOMA,KWA KADHAFI MUBAYISILAMU HABAGA ABANA BASENGA BAGAKUNDA YESU PE HAHINDUKIYE ABAYISILAMU BENSHI BARABATIZWA BAKIRA YESU NK'UMWAMI N'UMUKIZA WABO,ARIKO MURI IZO GROUPE DE PRIERE Z'IBIGO BYA SECONDAIRE MVUZE HARUGURU NIBINDI NTARONDORA ABANYESHURI BO MURI ADEPR BAGIYE BATUGORA KENSHI KUBERA UMUSINGI W'IMYIGISHIRIZE MIBI BAKURIYEMWO,UGASANGA G DE P BAYICIYEMWO IBICE NGO NTIBAZONGERA GUSENGANA NABATOBOYE MATWI NGO NTIBAZONGERA GUSENGANA NABAVUGA ICYONGEREZA,DONC UTUNTU TUDUTIKU DUTO TUTAGIZE AHO DUHIRIYE NAGAKIZA NYIRIZINA NDIBUKA GROUPE DE PRIERE YA ADB NYARUTARAMA YARIYUZUYE UMWUKA N'ABAKOZI B'IMANA BAKOMEYE,UMUPROFESEUR W'UMUKOBWA WAHIGISHAGA WO MURI ADEPR NYARUTARAMA GROUPE YABANYAMASENGESHO ARAYISENYA NEZA KUBERA UTUNTU NKUTWO TWOKUREBERA AGAKIZA KUMISATSI,IMYAMBARIRE,AHO UMNTU YATURUTSE N'URURIMI UMUNTU AVUGA,IYO GROUPE YAGIRAGA ABANA BESNHI BAVUYE KINSHASA,IBURUNDI NA BELGIQUE KUBERA GUKURIKIRA FRANCOPHONIE, IYO GROUPE YAJYAGA IDUSURA MURI ZA GROUPE DE PRIERE ZINDI TUGAFASHWA PE UWO MUKOBWA ARAYISENYA,MUGIHE CYO GUSOHOKA KWA GIYE KUBAHO KWAHATO NAHATO MURI ADEPR,ABANYESHURI BAMWE ARABAGUMURA ABAJYANA MUMASHYAMBA.MURI LYCEE DE KIGALI BYARABAYE,MUZI INTAMBARA Z'UDUKOMBE AHO ZAGEZE RIRIYA TORERO,IYO TWAMARAGA KUGIRA BENSHI MURI TWE BAKIRA YESU TWAREBEGA ITORERO RITWEGEREYE RYEMERA YESU NK'UMWAMI N'UMUKIZA WACU TUKARISHYIKIRIZA BABANYESHURI BABAGA BARAKIRIYE YESU MUKIGO RIKABABATIZA MUMAZI MENSHI,TWAGIYE TUBIRENGANIRIZWA NA BA DIRECTEUR KUKO IKIGO CYARICY'ABAKATORIQUE ARIKO UMURIMO WA KRISTO NIYO WABA NDE NTIWAWUHAGARIKA ? HARABO TWAJYANAGA KURI ADEPR NYAKABANDA,ABO TWAJYANAGA KURI ASSEMBLE DE DIEU I NYAMIRAMBO.GITWAZA YARADUFASHIJE MUKUTUBATIRIZA ABAKIZWAGA PASTEUR URIYA BAKUYEHO SAMUEL NA RUTAYISIRE BARADUKOMEZAGA TURASHIMIRA IKIGO CYA BASOMA BIBIRIYA MURWANDA LIGUE CYARADUSURAGA.UMUNTU UMWE WO MURI ADEPR YAJE KWISHURI TUMAZE KWAKA URUHUSHYA DIRECTEUR KO ABAKIJIJWE BAGOMBA KWIGIRA UMUBATIZO MUKIGO BAKAZAJYA KUBATIZWA BAZI NEZA UMUBATIZO,MAZE UMUPASTORO UMWE WO MURI ADEPR WABIGISHAGA,BABYITAGA KWIGA IGICE,ABANA ARABAROGA ABIGISHA NABI ABABWIRAKO NIBAGERA MURI YORODANI BARI KUBATIZWA NTIBAFATWE NIBINTU BIMEZE NK'AMASHANYARAZI BATAZABA BABATIJWE NEZA, MUGIHE CY'UMUBATIZO UMUKOBWA UMWE MUBAKIRIJWE KWISHURI YAGEZE MURI YORODANI MAZE ABA NK'ISAMAKE ABAPASTOR ARABAVUYANGA YITEERERA HEJURU ABADIAKONI BARAMANUKA NGO BAFASHE PASTEUR WA BATIZAGA NGO BAREBE KO YATUZA,TUGEZE MUKIGO MU ISENGESHO TWAGIRAGA MBERE YO KURYAMA ABANA NKUMUMWIGISHA WABO BARAMBAZA BATI PASTOR KO TWE BIRIYA BITATUBAYEHO TUBATIZWA BURIYA IMANA YAKIRIYE UMUBATIZO WACU NDABIGISHA MBABWIRAKO SENTIMENT D'ACTION RUNAKA ITAGIRA AHO IHURIRA N'IGIKORWA NYIRIZINA,MBEREKAKO AGAKIZA N'UBUKRISTO ARUGUKUNDANA NO KWERA IMBUTO Z'ABAKIJIJWE AHANINI ZIRAGWA N'URUKUNDO NDETSE N'AMAHORO,KANDI KOKO BIDATINZE WAMUSHIKI WACU WABAYE AKABARORE MURI BAPTEME YE YIVURUGUTA MURI YORODANI NGO YUZUYE UMWUKA YAJE KWITWARA NABI TURAHUGURA MBERE YUKO DUKORA IKIZAMI CYA LETA YARI YARIRUKANWE KERA KUKO YATWAYE INDA KWISHURI PADIRI ARAMWIRUKANA ABAMUKUNDAGA TURABABARA KUKO TUBUZE UMUNTU TWAKUNDAGA.KANDI AKAGENDA NABI KUKO MURAZI ABANYESHURI BO MURI SECONDAIRE ABAFARISEUR BABA BUZUYEMWO BARADUKOMERAGA NGO NYIRAKANAKA YATWAYE INDA Y'UMWUKA WERA NGO SIYA PROFE RUNAKA.NAHORAGA MPOSHA AMAKIMBIRANE NUTUREGO TWAHATO NAHATO NGO WA MUNYESHURI DUSENGANA YATOWE MU IKIPE YA BASKET Y'IKIGO KANDI ARUMUROKORE NKABABWIRANGO MUMUREKE AZABWIRIZA IKIPE YOSE ST ANDRE IGIRE IKIPE UA BASKET FOOT VOLLEY YABANA BAKIJIJWE....NGEZE IRUHANDE MURI UNR NAHO NASANZE ARUKO BIMEZE ABAPANTECOTE MU IVUGA BUTUMWA RIKOMEYE RYO MURI KAMINUZA BARATUGOYE PE NUBWO NAGIYE KUHARANGIRIZA BYARACOGOYE ARIKO INDWATA TJOUR YABAGA ARIMWE ?UBUHANUZI BWAHATO NAHATO BW'AMAFUTI NAKUNDAGA KUVUGA MBWIRIZA NGO MUGEMWITONDERA UMUNTU UHOZA MUKANWA KE NGO IMANA IRAMBWIYE IMANA IRAMBWIYE.UBUHANUZI BWA BURIGIHE BUHANURA IBYAGO KURI UNIVERSTE NIGIHUGU MURI RUSANGE,KURONDERA ABANTU NABO UBWABO BATABANEJE KWIRONDORA.NIBINDI N'IBINDI ? PLEASE UMUSINGI WARIRIYA TORERO NIWO UDAHITSE,UMUNTU AKABA UMUKRISTO UTAZI GUSOMA NO KWANDIKA (SISUZUGUYE IMANA KUKO BYOSE IRABITANGA) MUGIHE GITO AKAGIRWA UMUKURU WITORERO MUMYAKA IKURIKIYEHO AKABA MWARIMU W'UMUDUGUDU RUNAKA,MUMYAKA YINDI AKAGIRWA PASTOR YEEE IBYO SIMBYANZE PE ARIKO WAREBA AMAHUGURWA YAHAWE ARI UMUKURU W'ITORERO UKAYABURA,IMYIGISHIRIZWE YAKOREWE ARI MWARIMU UKAYIBURA,WAREBA AMAHUGURWA YAHAWE MBERE YO KUBA UMUSHUMBA UGIYE KUYOBORA ABANTU IBIHUMBI N'IBIHUMBI,INGO AMAGANA N'AMAGANA INGO ZABIZE INGO ZABATARIZE INGO Z'ABAKENE NINGO ZABIFASHIJE INGO ZABAPFAKAZI N'IMFUBYI UGASANGA BIKOMEYE !!!! RWOSE BENEDATA MUGIYE KUYOBORA ADEPR ICYO KINTU MUKITONDERE NJYE NDI MUNZEGO ZA LETA ARIKO ZITAGIZE AHO ZIHURIYE NIBY'AMATORERO AMASHYIRAHAMWE ,CYANGWA IMIBEREHO MYIZA MURI RUSANGE ARIKO YABA SAMWERI UVUYEHO YABA WOWE JEAN UMUSIMBUYE NDAKUZI NKIRI MUTO MU GATSATA ICYO KINTU CYO KUBWIRIZA ABAKRISTO BA ADEPR BAKAGIRA AGAKIZA GASHINGIYE KURI BIBIRIYA IJAMBO RY'IMANA MUKABAKURAMWO GUHORA MUMWUKA NO MURI SENTIMENT Z'UBUHANUZI BWAHATO NAHATO,MUKABAKURAMWO UBUNEBWE BWO GUHORA MUBYUMBA NKAHO IMANA YANGA UMUNTU UKORA,NGAHO KUWA MBERE MUBIBARE ,KUWA KABIRI MUGATSTA KUWA GATATU MUGAKINJIRO CYANGWA NYAKABANDA,KUWA KANE MUCYAHAFI KUWAGATANU IREMERA,UMUNTU AKAMARA ICYUMWERU ABUNGANA IPENDO NYUMA YAKENA NGO NDIMUBUTAYU NTAZI IGIHE NZAVIRAMWO.NIMWIGISHE KANDI MUKOMEZE IRIYA GAHUNDA YANYU YO KWIGISHA ABANTU GUSOMA NO KWANDIKA APANA NGO NJYE NZIGUSOMA BIBIRIYA GUSA KUMBI UMUNTU NTAZI GUSOMA BYA NYABYO AHUBWO N'IMIRONGO YA BIBIRIYA YA BROTSE MUMUTWE !!! 2.UKO IBIBAZO BYAKEMUWE : ADEPR NABABWIYEKO NDI UMUPORITICIEN W'UMUROKORE MAIS INZIRA IKIBAZO CYANYUZEMWO NGO GIKEMUKE NDAZIGAYA ICYAMBERE NTABWO MWARI KWITEZA LETA,LETA Y'ISI IHANZE AMASO KURI SCIENCE GUSA KANDI MWE MURI ABAGABO BARAGIJWE IBY'IJURU BAFITE AMABANGA Y'IMANA DATA MUHETSE,NTASONI KWICARANA N'UMUSIRAMU ABACIRA IMANZA UWAKEBWE KUMUBIRI UTARAKEBWE GUKEBWA KWIZA KO MUMUTIMA KUMWE PAULO YAVUZE ,OK IZO NZEGO MVUZE NANJYE MPURA NAZO BURI MUNSI MUKAZI NKORA KA LETA ARIKO DUHURIRA MURI PLAN NA KAZOZA KEZA K'IGIHUGU ARIKO SINSHOBORA GUHURIRA NABO MUBY'UMWUKA.NKIRI MWISI MBANA NABO KANDI NKABWIRIZWA NA BIBIRIYA KUBANA NABO AMAHORO ?ARIKO IYO TUGEZE KWISHYAKA RY'INZU YA DATA NDITWARARIKA CYANE KUKO UWO NEMERA NKAMWUNAMIRA NKAMUCIRA BUGUFI BISHOBOKA BO NTIBAMWEMERA. IKINDI IYO MWISUZUMA UBWANYU MUKABIRANGIZA NTIBARI KUZA.IKINDI NIMWIGE GUTEKINIKA MUTEKINIKIRE LETA MUGIRE UKO MUZAJYA MUYINUSURIRA KUMATURO NAYO YUMVE KUBINURE BYABAKIRISTU ESE BURIYA MUGIRANGO YO NTIBA IREBA INSENGERO MUFITE COMPTE ZANYU SE NTIBA IZIREBA NYIBAMWO MBANA NABATEKINICIEN BAYO,SAMUEL YARAYIMYE YANGA KWIBWIRIZA NGO AGEMURE IBYA KAYIZARI KWA KAYIZARI NONE BARAMUGENZUYE BAMUSANGANYE IGITABO CYA HABYARA NKA YA GREEN BOOK YA KADHAFI (AHAHAHAHAAAAAAAAAAAAAAAAA POLITIQUE WE !!!!) ICYO GITABO SE KO NOMURI KAMINUZA EJO BUNDI NAKIBONAGAYO HAMWE NIBINDI BYA SEMUSAMBI INGAJI KARINGA IBIRARI BYINSIGA MIGANI,UBUVANGAZO. NAHO IBYO KUBONANA NA NSANZURWIMO ABATEKINISIYE BASANZE NTATURUFU IRIMWO KUKO URIYA MUSAZA S'UMUJENOCIDAIRE UHIGWA NA INTERPOLE 3.MFITE IMPUNGENGE ARIKO NKAGIRA N'IBYIRINGIRO A)IMPUNGEGE : MFITE IMPUNGENGE ZUKO UYUMWUKA WO KWIHIMURANAHO UZAGUMA MURI IRITORERO KUKO UREBYE IRIYA COMITE IGIYEHO KANDI IZATEKINIKA AMATORA YIMIRIJE IMBERE,N ;UBUNDI N'AGATSIKO SAMUEL YARI YARAKUYEHO MAZE NAWE ARARANGARA AKIMA KUNTORYI (IBYACUMI N'AMATURO) INZARA IKISHE KARAMUHAGURUKANA.....SAMWE URAFATA UMUNTU NKA SIBOMANA JEAN UKAMUTA I BYUMBA AHO ABAKRISTO BAHO BATURA IBISHEKE,AMASHAZA N'IBIRAYI MUGIHE CYO KWITANGA BAGATANGA AMAHENE INKOKO NINGURUBE UKAGIRANGO YAGOMBAGA KUBYIHANGANIRA MZEE WABUZE POLITIQUE UBURA NO KWEGERA IMANA CYANE BURIYA IYO UJYA UMWOHEREZA MUTUMISIYO TWAZABURAYI BARIYA BAGENZI BE UKABOHOREZA Z'AMERIKA UTUNAMA TWABURIKANYA TWO MURI SUEDE KUGICUMBI KITORERO RYANYU UKABAPANGIRA UBA WARABASHOBOYE UJYE UREBA UKO ABANDI BAKORA,URUGERO GITWAZA UMUPASTORO UZAMUTSE KURUGERO RUKWIRIYE RWUZUYE AMUPANGIRA ZAYONI TEMPLE I BURAYI CANADA CYANGWA DALLAS MURI STATE AZAMURE INTUGU AZIRESHYESHYE NIZA APOTRE,MURI EPR BIRAKORWA UZAREBE ANTOINNE RUTAYISIRE MU BANGIRIKANI UZAREBEKO BATAMAZE KUMUDESHARIJA WA MWUKA WE WO KUDUSANGA MURI PAUSE MUBIGO BYA LETA ATUBWIRIZA WARACOGOYE KUBERA IKI ?????? ESE NINGARUKA KW'SI NZASANGA KWIZERA KUKIRI MUBANTU,WOWE URATUMBAGIRA UKABUZA ABANDI BYIBURA GUTUNGA KA AG100 MUGIHE WOWE UTUNZE ZA V8 NA BENZ JEEP NGO URABARATIRA KO URI BISHOP NIBAVA MUMWUKA BAZASOHOKA BANJYE KURIRIMBIRA AHANDI MUZABAZE IBYA RESTORATION CURCH KIMISAGARA.OK IBIBERA MUMATORERO YACU BIRABABAJE KANDI BAKRSITO NSHUTI ZANJYE BYOSE AHANINI NINDAMU,INSHUTI ZANJYE ZABIZERWA BO MURI ADEPR NTIBASIBYE NO KUNGANIRIZA ICYADINDIJE IYUBAKWA RYA RURIYA RUSENGERO RWO MUGAKINJIRO CYANGWA NARWO RUZABE NKAYA GARE YO MUMUJYI HARIYAHO IMANA YAKURURUKA IGAHANA KWERI KWERI KUKO BURIYA BUTAKA BWA KIRIJWEHO ABANTU BENSHI.IMANA IBARINDE TUZONGERA KANDI IMANA IBASHOBOZE GUSENGERA ITORERO RYAYO MURI INO MINSI NUBWO HARAHO MWABYUMVISE MVUGA NSEKA ARIKO KUMUTIMA ITORERO RYA KRISTO NDAVUGA RIMWE YAGIRIYE KUMUSARABA RIGEZE MUMAZAMUKA NDABAHAMAGARIRA KUDASOHOKA MUMATORERO YANYU AHUBWO ABO MURI ZION TEMPLE EPR ADEPR ASSAMBLE DE DIEU KWA GATABAZI WAKUNDAGA ISAMBUSA ANGLICAN BAZWI NKO KWA SEBUNUNGURI INKURUNZIZA AEBR METHODISTE CELPAR ABADEZAMI MIRACLE CENTER UDUTORERO DUTO DUTO TWIYOMOYE KURAY YANDI NIMUSHYIREHAMWE DUSENGERE UMURIMO W'IMANA TWIBUKA AMAGAMBO YA LUTHER NKA PASTEUR W'IKITEGEREREZO AHO YAGIRAGATI : Nobody can give you a freedom Nobody can give you a quality,justice or anything.If your a Christian or a Man you take it.....kandi pe ntimuzagire icyo murengnya ubuyobozi dufite kuko buraduha umudendezo wose wo gusenga. BE BLESSED UNITE STATE OF RWANDA MY COUNTRY, MY FATHER GOD BLESS OUR LEADERS !!!!
uragaragaye kabisa.si nkuzi kandi nawe ntunzi ariko ukwiye gukizwa ahubwo kuko gutangira kwawe kurimo kwiyemera kwinsi.ADEPR ntiyigeze ibuza abantu kwiga, n'ikimenyimenyi n'abacikanywe n'amashuri asanzwe yagiraga umuhate wo kubigisha gusoma no kwandika, iza no kubibonera igokombe. Sinzi icyo wita politique, gusa abayoboke ba ADEPR bakora mu nzego zitandukanye za leta, bashyira mu bikorwa politique za leta zitandukanye (nanjye ndimo).Gusa icyo batandukaniramo cg bakagomye gutandukaniramo n'abandi ni discipline ibaranga muri ubwo buzima (kuba inyangamugayo nk'uko ijambo ry'Imana ribisaba).Iby'umwuka byo, ntabyo uzi rwose biragaragara, gusa icyo nakwifuriza ni ukuzawuzura utuvangiye kuko byakugirira umumaro. Uti akabohereza mu mahanga nka GITWAZA ?Aha ho urandangije wa mugani wa ya mvugo ! Gukorerayo ibyaha se cg kuhavuga ubutumwa ? Yesu mwami ! Gusa SAMUEL ni umurokore utavangiye, ukunda ukuri, udaca ku ruhande,utaryarya, ufite inzira zijya i Siyoni muri we. Si injiji kandi natwe nti turi injiji haba mu by'umwuka n'iby'umubiri.Ahubwo abantu nkamwe muzabazwa byinshi kuko mwanga kuvuga ukuri ngo muri abanyepolitike, mukarimbuza ubuzima bwa benshi(mwanga kubavura indwara barwaye ngo mjutiteranya)
20.10.2012 saa 02:29
dd
uzabaze icyo sahuri yazize 1 kuvanga umbwami nubutambyi ntaho umucyo uhurira numwijima uzabaze ?
20.10.2012 saa 10:55
damascene
Nawe uri Saleh,bakagusaba service kandi tugomba kubera abandi urugero,wayitanga.Ariko kuki bariya bayobozi bashya bafite ipfunwe ryo kwisobanurira ibibazo,ahubwo bakifashisha abandi ? Au fond,impinduka bazazana ni izihe,uretse kwiyitirira imirimo batakoze kandi bamwe baranayoboye itorero nta kidasanzwe bibukirwaho ?
Musubize19.10.2012 saa 15:11
mukasekuru anitha
Bapfite ipfunwe kuko nabo batari convecus y'ibyo barimo, bibona nk'ibikoresho bya SHEH , JAMES MUSONI,RUCYAHANA n'abandi. Bagambaniye itorero , barizanamo ibice, barisuzuguza abataririmo ! Ibyo rero bizahora bibakomanga.
20.10.2012 saa 02:31
azaza
Ni byiza ko Leta yacu yageneye ADEPR abayobozi b'agateganyo bazi neza itorero cyane cyane ko nk'urihagarariye ubu yariyoboye neza cyane ndetse akarangwa n'ibikorwa by'indashyikirwa mu gihe cye cy'ubuyobozi,niba yibuka neza rero akomereze aho yaragejeje
Musubize19.10.2012 saa 14:57
MUKABYAGAJU
yakoze icyi mama ?Mujye muvuga ibyo muzi.
20.10.2012 saa 02:32
kizwa
Ariko Mana,uyu mushehe niba atari gatumwa, ahaaaaaaa ! buri gihe aba avuga ibintu abicurikiranya, nzaba mbarirwa ! None se hari ibyo abantu batemerwe gusoma ngo tubimenye cg ni ugupfa kuvuga gusa,ariko RWOSE DUSABE LETA NTABWO UMUNTU W'UMUSHEHE WABAYE MUFUTI W'IGIHUGU YAJYA GUKEMURA IBIBAZO BY'AMADINI KUKO UBA MUFUTI URI UMURWANASHYAKA W'IDINI RYAWE,NONE SE SHEHE AKOMEZE AVANAGAVANGE KOKO AREBERWA ! Leta nitabare naho ubundi shehe arabivangavanga Saleh HABIMANA !!!!!
Musubize19.10.2012 saa 14:19
songa
Bavandimwe turapfa ubusa ibyo byose ni inda ibiteye kandi shehe ararengana kuko ari igikoresho cy'abashaka kurya intama batazitayeho abasenga nimumfashe dusenge nyir' umurimo atabare nah'ibindi ntacyo byacyemura naho abandi nimubareke bajye kuramira iyo sanduka Kandi rwose shehe yitonde Imana ntitabarwa izi kwirwanirira reka mbagire inama nimwitondere umurimo mutatangije kuko nyirawo arahari kandi ntazaceceka nubwo mwagira gute .
Musubize19.10.2012 saa 13:34
Gana
Jye mbona baba barahamagaje abakristo ba ADEPR bakajya kuri stade amahoro maze bakavuga ibibazo byabo bakanabishakira umuti. Naho kubafatira icyemezo ni ukubarengerera. Kandi uko nzi ibyo by´amoko bavuga si muri EDEPR byaba biri ngo ahandi habe hera, nimba bihari n´ahandi birahari ,mbese ahandi byanaba biruta uko tubivuga muri ADEPR. Udatinya itorero ry´Imana ni uko aba atazi Imana uko yitwa, aba yibwira gusa ko ibahom.Naho uwo Sibomana ntiyibaze ko arusha Samweli gukunda itorero na ny´iraryo, gusa namusaba kumenya icyo bita GOLOGOTA n´ayo mategeko y´Igihugu atayibagiwe ! Ese ADEPR yaba itemewe n´amategeko y´igihugu ? Ese abayoboke bayo ntibubaha amategeko y´igihugu ? Ese ntibakunda igihugu cyabo ? Ese ntibubaha Abayobozi ? Ese ahubwo Sibomana yaba yarakemuye cya kibazo cyabo birukanye ngo maze tumushime ko yaruse Samweli ?
Musubize19.10.2012 saa 13:31
Ndikokubwayo
Itorero rya Kristo ryubatwe ku RUTARE. Amarembo y'i kuzimu ntazarishobora. Naho umusilamu uugambirira gusenya Itorero rya Kristo yaguze amaraso ye amenyeko dufite ubutware bwo kuyobora ibintu byose byo mu isi. Abo dusabiye umugisha barawuhabwa kdi n'abo dusabiye umuvumo barawuhabwa.
Musubize19.10.2012 saa 13:02
Mukristo
Namaganye amacakubiri yaba bantu banditse batuka Aba Islamu,mutuveho,mwifate,ptuuu.
Musubize19.10.2012 saa 13:00
BOBO
ntaho byabaye ko Islam ihuzwa na aba christo
Musubize19.10.2012 saa 12:11
rr
Mwiriwe, iyo umuntu abuze icyo atuka inka aravuga ngo dore icyo gicebe cyayo. Ikindi kandi mujye mumenya ko mu Rwanda nta muntu ukomeye keretse Imana.Abantu dufite amaso ntitureba,dufite amatwi ariko ntitwumva.Abatijwe ububasha mujye muvuga ibyo muzabasha gusubiraho nimuva ku buyobozi, niba mutabizi muzasure abagiye basezererwa mu myanya imwe n'imwe. Abayobozi mwahawe kuyobora Itorero, ntimugakorane ubwoba niba imitima yanyu itabashinja, ariko niba atariko bimeze leta nishake essance yo kuzajya ihora ibaherekeza. Imana itweze.
Musubize19.10.2012 saa 11:35
TWEZWE
Njye ndagaya Shechk ku bimenyetso yatanze kuko gutunga igitabo cya Habyarimana si cyo kibazo ! Ahubwo iyo ushinja umuntu ukerekana impamvu zidafatika bituma agaragara nk'urengana kandi ubundi uramutse ushatse witonze n'ubusesenguzi ushobora kubona ibimenyetso bifatika bitari ayo mafuti. Aha sinshaka kuvugira abashinjwa kuko na ruriya rwandiko banditse bavuga abaH... n'abaT... bari mu buyobozi bw'Itorero ubwabyo ntibikwiye umukozi w'Imana wakagombye kurebera abantu mu ishusho y'Imana hapana iy'amoko. Bacukumburebakore ama analyses y'amabaruwa abo bashumba bandikiranaga na bagenzi babo b'abapasiteri bahunze banakurikiranyweho Jenoside (nk'abo mu bice bya za Gihundwe/Cyangugu), aha ikibazo si uko bandikiranye ahubwo ni content y'ibyabaga biri muri ayo maletter bivugwa ko harimo ibintu abafransa bita "louches"
Musubize19.10.2012 saa 10:38
Kabutura
Noneho uragenda umenya gukora inkuru man !
Musubize19.10.2012 saa 10:15
mwana
Rucagu abajyane mu itorero kbaisa, birakwiye ko aba pasteur bose bigishwa bakagira mind imwe bakaba intore z'Imana n'izigihugu zemewe. Gbu
Musubize19.10.2012 saa 10:08
Mahoro
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!