Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga ku kicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, habereye umuhango w’ihererekanya bubasha aho umuyobozi w’iki kigo ucyuye igihe Gara John yeguriye inshingano uwari ushinzwe imikorere muri iki kigo Akamanzi Claire.
Muri uyu muhango Umuyobozi mushya w’Agateganyo wa RDB, Akamanzi Claire yashimiye umuyobozi ucyuye igihe Gara John ku bwitange yagize ngo RDB itere imbere.
Yagize ati : ”Kubera ubuyobozi bwe, RDB yarakuze ihinduka ikigo gifite imbaraga, gifite ubushobozi bwo kwihutisha ubukungu bw’igihugu. Gara asize umusingi ukomeye tuzubakiraho nk’abantu tugikomeje gushakira inzira gukura kw’ibigo byigenga, no gukorana n’abafatanyabikorwa bacu ngo twongerere agaciro iterambere ry’u Rwanda."
Gara wayoboye RDB ubu akaba akuriye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko, yavuze ko yashimishijwe n’umwanya yahawe ngo agire icyo akorera igihugu cye ndetse ashimira n’ikipe ibishoboye bakoranye bakabasha kugera ku ntego za RDB. Yagize ati : ”Nsabye ko mwakomereza aho ubufatanye n’umuyobozi unsimbuye nk’uko nanjye mwabinkoreye. Ubufatanye bwanyu nibwo bwatumye RDB igera kubyo igezeho”.
Mu gihe yamaze ayobora iki Kigo, Gara yazanye impinduka nyinshi muri RDB. Yashyizeho imikorere mishya mu rwego rwo kwihutisha gukura kw’igihugu mu iterambere, aho yigishize ibigo byose kubaho nk’ibigo byigenga.
RDB yashyizweho n’itegeko No 53/2008 ryo ku wa 02/09/2008. Yahawe inshingano zo kwihutisha iterambere ry’Igihugu no kubaka imibereho myiza ku Banyarawanda bose. Mu mikorere yayo yibanda cyane ku guteza imbere abikorera ku giti cyabo. Gara umuyobozi wa RDB ucyuye igihe, yayoboye guhera mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2009 akaba avuye ku buyobozi amaze imyaka 3 ayiyobora.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Gakenke : Gahunda yo guhuza ubutaka yavanyeho ubusuhuke
18.05.2013 |
|
Ku bufatanye bwa CNLG na RGB hateguwe imikino yo kwibuka abakunzi ba siporo bazize Jenoside
18.05.2013 |
|
INATEK yafunguye ishami mu karere ka Rulindo
18.05.2013 |
|
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18.05.2013 |
|
Rulindo hagiye kubakwa ikigo cy’amahugurwa kizafasha gukora ubuvumvu bw’umwuga
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |