Akurikiranyweho kwiba amafaranga asaga miliyoni ebyiri

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Nabonibo Olivier w’imyaka 28, yafashwe na Polisi akekwaho ubujura bwa miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yari aya Umutesi Valentine ucururiza muri Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali.
Inkuru dukesha Urubuga rwa Polisi ivuga ko ibi byabaye tariki ya 14 Werurwe 2013, ubwo Umutesi yasigaga mu modoka ye ishakoshi yari irimo ayo mafaranga.
Nabonibo ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima yatawe muri yombi ku wa Kane nyuma y’aho bamufatanye ibihumbi 200 by’amafaranga (...)

Umugabo witwa Nabonibo Olivier w’imyaka 28, yafashwe na Polisi akekwaho ubujura bwa miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yari aya Umutesi Valentine ucururiza muri Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru dukesha Urubuga rwa Polisi ivuga ko ibi byabaye tariki ya 14 Werurwe 2013, ubwo Umutesi yasigaga mu modoka ye ishakoshi yari irimo ayo mafaranga.

Nabonibo ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima yatawe muri yombi ku wa Kane nyuma y’aho bamufatanye ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugabo arakekwa kuba yarafatanyije n’abandi batandatu mu kwiba aya mafaranga, Polisi ikaba ivuga ko bagishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt. Albert Gakara yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo abakekwaho kugira uruhare muri ubu bujura bose bafatwe.

Yatanze inama yo kwirinda ubujura nk’ubu agira ati "Abacuruzi ntibakagombye kugendana amafaranga menshi kuko byabakururira ibibazo."

Nabonibo aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanwa n’ingingo ya 300 y’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igihano kuva ku gifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri cyangwa gusubiza ibyo yibye abikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu ubwo akaba yakwishyura hagati ya miliyoni enye n’10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza