IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Amafarasi nayo yitabiriye imurikagurisha ribera i Gikondo


Yanditswe kuya 31-07-2012 - Saa 19:37' na Abdou Nyampeta

Imurikagurisha rya cumi na gatanu ryatangiye ku itariki ya 25 Nyakanga 2012 rirakomeje aho ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Nyuma y’imyaka cumi n’ine iryo murikagurisha riba nibwo bwa mbere hamuritswe amafarasi akoreshwa mu kwinezeza kw’abakiriya baririmo.

Mu kiganiro n’IGIHE.com, Kayitare Alphonse, uhagarariye ‘’Rugende Country Club’’ isosiyeti ikora icyo gikorwa iherereye i Rugende, mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, Umuyji wa Kigali avuga uburyo abantu bakira igikorwa, agira ati ‘’Iki gikorwa abantu bacyakiriye neza ubu tubona abantu benshi baza bagana amafarasi yacu, turabasobanurira barayatinyuka. Mbere y’uko umuntu ayurira tubanza kumusobanurira akumva ari ibintu bisanzwe. Abantu bagira ubwoba bakiyibona kuko ari inyamaswa ndende ariko iyo bamaze kuyikoraho, barayitinyuka kuko basanga ari nk’andi matungo yose nk’inka, babona ari ibintu bisanzwe rero’’.

Kayitare Alphonse, akomeza avuga ko izo farasi zikiza bwa mbere zagize akabazo ko gutinya, ariko ubu zimaze kumenyera abantu kuburyo ubu zinjira no muri expo rwagati, ntizigitinya n’urusaku rurimo.

IGEHE.com yashatse kumenya niba ntawe ifarasi irahohotera cyane cyane ko hakunze kuvugwa ko iterana umugeri, Kayitare Alphonse agira ati ‘’Kugeza ubu nta muntu n’umwe ifarasi irahohotera, ntawe iratera umugeri, keretse uramutse uyibabaje uyibangamiye nibwo yabikora kandi ntibiraba. Naho ubundi imenyera vuba iyo uyitayeho uyeretse ko uyikunze nayo irakuyoboka’’.

Kayitare Alphonse akomeza asobanura impamvu aribwo bwa mbere bamuritse ifarasi, agira ati ‘’ Nibwo bwa mbere kuko ntazo twagiraga. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo twasanye amafarasi ubu ageze kuri atandatu’’.

Mbabazi Claudine, ni umwe mubitabiriye kugandera ku ifarasi. Agira ati ‘’Ibi ni ibintu byanshimishije cyane. Ni ubwa mbere mu buzima bwanjye ngendeye ku ifarasi, ubundi nabibonaga mu ma filimi. Nabanje kugira ubwoba ariko ubu n’uko amafaranga nari mfite ari make nari gukomeza’’.

Nkuko bitangazwa n’abamurika, kuzenguruka mu kibuga inshuro imwe ni amafaranga ibihumbi bibiri, wamara iminota icumi bikaba ibihumbi bitanu, byose bakagufata n’ifoto isohoka ako kanya.

IBITEKEREZO
RUGENDE country club,nibyiza ko yitabiriye expo ariko izagerageze no gukemura ibibazo by,mishahara y'abakozi bayo bamwe birukanwe,bakabura aho babariza ibibagomba.
Musubize2.08.2012 saa 05:53
sanyu
Nonese gutwara IFARASI bisaba iyihe PERMIS (A) ? Ubuse bibutse kuzinyuza muri CONTROLE TECHNIQUE (cyangwa ni ukujya kwa veterinaire) ? Jye ndayishaka kuko byatuma nkemura ikibazo cyo guca muri EMBOUTEILLAGE / TRAFFIC JAM HA HA HA HA HA HA HA.....
Musubize1er.08.2012 saa 03:10
K
ko mbona ari ndende se umuntu ayurira gute ? Ariko ni byiza kabisa.
Musubize1er.08.2012 saa 02:27
Rehema

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!