Ambasaderi w’u Budage mu gukangurira Abadage gushora imari mu Rwanda

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 16 Mutarama 2013 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Peter Fahrenholtz arizeza Abanyarwanda ko igihe icyo ari cyo cyose azaba yamaze kubona amakuru ajyanye n’aho u Rwanda rukeneye abashoramari b’Abadage, azihutira kubakangurira gushora imari yabo mu Rwanda, kandi ibihugu byombi bikabigiramo inyungu.
Ibi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa 16 Mutarama 2012.
Ambasaderi Fahrenholtz avuga ko yifuza kubona u Rwanda (...)

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Peter Fahrenholtz arizeza Abanyarwanda ko igihe icyo ari cyo cyose azaba yamaze kubona amakuru ajyanye n’aho u Rwanda rukeneye abashoramari b’Abadage, azihutira kubakangurira gushora imari yabo mu Rwanda, kandi ibihugu byombi bikabigiramo inyungu.

Ibi yabitangarije abanyamakuru nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Pierre Damien Habumuremyi, kuri uyu wa 16 Mutarama 2012.

Minisitiri w'intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda Peter Fahrenholtz

Ambasaderi Fahrenholtz avuga ko yifuza kubona u Rwanda n’u Budage bikomeza kugirana ibikorwa by’ubufatanye, bigamije iterambere rirambye.

Yagize ati “Icyo nshaka gukora cyane ni ukuzana abashoramari b’Abadage mu Rwanda, bagatangiza ibikorwa byabo. Ibi kandi bikazafasha Abanyarwanda kubona imirimo ndetse no kubona imisoro izinjizwa n’ibikorwa byabo.”

Abajijwe aho yumva u Budage buzashora imari cyane, Ambasaderi Fahrenholtz yasubije ko yasabye Leta y’u Rwanda kumugaragariza ahantu aho ariho hose abashoramari b’Abadage bashyira ibikorwa byabo. Ati “amakuru ajyanye n’aho naboneka nanjye nzajya mu Budage mvugane n’abacuruzi baho, ari na ko mbakangurira gushora imari mu Rwanda.”

Amasosiyete azwi y’Abadage akorera mu Rwanda, harimo nka STRABAG ikora ibikorwa byo kubaka imihanda, kuri ubu hakaba hari n’ibindi bikorwa ikora ku kibuga cy’indege ndetse n’indi ikora imirimo ijyanye no kubaka urugomero rwa Rukarara.

Ambasaderi avuga ko akeneye ko mu Rwanda haza amakompanyi akomeye y’Abadage, ibi bikazagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Nkurunziza Innocent, Umujyanama wa Minisitiri w’intebe, yavuze ko ubu bagiye kwicara bagasuzuma ahakenewe abashoramari b’Abadage, iyo mirimo ikazakorwa hagati y’Ambasade y’u Rwanda mu Budage, RDB ndetse n’Ambasade y’u Budage mu Rwanda.

Ambasaderi Peter Fahrenholtz avugana n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza