Ubwo yasuraga impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu ku wa gatanu ku itariki ya 15 Werurwe 2013, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga mu gufasha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi na Guverinoma y’u Rwanda gukemura ibibazo by’impunzi.
Ambasaderi Fahrenholtz yahumurije izi mpunzi, azibwira ko ubuzima barimo batazabubamo iteka ryose ahubwo ko igihe kizagera amahoro akaboneka mu gihugu cyabo bagataha. Yagize ati“birababaje cyane kubona abenshi muri mwe ari abagore n’abana bavanywe mu byabo mukaza kuba mu buzima bubi bw’ubuhunzi, ariko isi yose cyane cyane ibihugu byo mu Biyaga Bigari bikomeje gukora uko bishoboye kugira ngo umutekano ugaruke muri Kongo.”
Nk’uko byatangajwe n’Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda Neimah Warsame, ngo igihugu cy’u Budage gisanzwe gitanga inkunga mu bijyanye n’uburezi bw’impunzi ku buryo mu mwaka ushinze hari abanyeshuri b’impunzi umunani boherejwe kwiga mu bihugu bitandukanye ku nkunga y’u Budage.
U Budage kandi ngo bwatanze inkunga y’ingoboka igihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP) ryari ryatangaje ko rigiye kugabanya ibiribwa byagenerwaga impunzi ziri mu Rwanda kubera kubura amafaranga.
Ni inkuru dukesha urwego rw’itumanaho muri Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |