​Ishavu rya Uwimpuwe uhora akubitirwa mu ruhame n’umugabo we

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 12:46
Yasuwe :
2 1

Uwimpuhwe Jeanne ufite abana batanu bavuka ku bagabo babiri batandukanye utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge yagaragaje intimba aterwa n’umugabo we umuhoza ku nkeke ndetse akanamukubita amuhora kuganira n’abana be yabyaranye n’uwo basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko bakaza gutandukana.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, nibwo uyu mubyeyi yagaragaye ari gukubitirwa mu muhanda w’ahitwa kuri Café Nyakabanda n’umugabo we wa kabiri witwa Rurangirwa Théogène bamaranye imyaka umunani, bakaba bafitanye abana babiri.

Abatangabuhamya bavuga ko Uwimpuhwe, umugabo we yamukubise amubwira ko yamusuzuguye nyuma y’uko yari amusabye kumujyanira umwana we w’imfura yabyaranye n’umugabo we wa mbere w’isezerano muri Gare ya Nyabugogo ngo abonane na se wari uri kumushaka.

N’ikiniga cyinshi, Uwimpuhwe yabwiye IGIHE ko abangamirwa cyane n’uburyo umugabo we amukubitira mu ruhame kandi nta cyo amuziza.

Avuga ko buri gihe iyo aganiriye n’abana be yabyaranye n’umugabo wa mbere bibabaza Rurangirwa bashakanye bwa kabiri babana bitemewe n’amategeko ku buryo ahita atangira kumushakaho amakosa kugira ngo amukubite.

Yagize ati “Nonese nakubwira ngo ankubitira iki ko uko nganiriye n’abana banjye ahita atangira kunshakaho impamvu bikarangira ankubise? Ubu ankubise gutya kubera ko nari musabye kunjyanira umwana w’imfura wari waje kunsura muri gare kugira ngo abonane na se, ahita abifata nko kumusuzugura.”

Uwimpuhwe yemeza ko kuva mu 2009 agitandukana n’umugabo we w’isezerano atari yagira amahoro bitewe n’uko nta cyumweru gishira adakubiswe kandi ari we utunze urugo.

Yagize ati “Mbabazwa n’uburyo ankubita gutya kandi arinjye umutunze, nirirwa nirukira urugo kugira ngo ndebe ko turya. Ubu koko nareka kuvugana n’abana banjye kugira ngo nshimishe umugabo? Nonese ko namuguriye moto kugira ngo akore inyiturano ni ukunkubita?”

Uwimpuhwe avuga ko yifuza kugabana umutungo n’uyu mugabo ngo yigendere mu mahoro, anarengere ubuzima bwe cyane ko ahora amubwira ko natamwitondera azamwica.

Rurangirwa Théogene, usanzwe anafite undi mugore w’isezerano i Rubavu, yanze kugira byinshi atangaza gusa avuga ko icyo apfa n’umugore we ari ubusinzi bukabije agira.

Ubwo uyu mugore yagaragaraga ari gukubitirwa mu muhanda, abaturage bahise batabaza Polisi yo mu Karere ka Nyarugenge iraza imarana n’uyu muryango igihe kigera ku isaha imwe n’igice iri kubaganiriza mu rwego rwo kunga impande zombi no guhosha amakimbirane.

Uwimpuhwe (hagati) yavuze intimba aterwa no guhozwa ku nkeke n'umugabo we

Abamotari bashungereye uko Uwimpuhwe akubitwa n'umugabo we imbere y'ahitwa kuri Café Nyakabanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza