2017-2024: Intambwe idasubira inyuma mu kwegereza Abanyarwanda amashanyarazi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Ugushyingo 2017 saa 08:10
Yasuwe :
3 0

Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abikorera, yashyize imbaraga zihariye mu rwego rwo kongera ingufu no kuzikoresha nk’umusemburo w’iterambere, bituma ingano y’amashanyarazi yiyongera agera kuri Megawatt 213 mu mwaka wa 2017 zivuye kuri Megawatt 85 u Rwanda rwari rufite muri 2010. Abagejejweho amashanyarazi bariyongereye bava ku 10.8% mu myaka irindwi ishize bagera kuri 40.7% muri uyu mwaka.

Ubu bwiyongere bw’ingufu z’amashanyarazi, buturuka ku mishinga y’ibikorwaremezo byubatswe bikanatangira gukora harimo; Urugomero rwa Nyabarongo ya I rwatashywe muri Werurwe 2015, Uruganda rw’amashanyarazi rwa Kivu Watt rutanga megawatt 26.4, Giciye ya I itanga megawatt 4, uruganda rw’ingufu z’imirasire y’izuba ruri mu Karere ka Rwamagana rutanga megawatt 8.5 n’urwa Gishoma rutanga MW 15.

Uko amashanyarazi yagiye yiyongera niko yagiye akwirakwizwa mu gihugu hose yegerezwa abaturage.

Mbere ya 2010, mu turere twa Gakenke, Nyaruguru na Gisagara, hari abaturage bafite amashanyarazi batagera no kuri 2%, ubu utu turere ndetse n’utundi turi hagati ya 15% na 25% n’ubwo hari utwo mu bice by’imijyi turengejeho.

Iyi mihigo irakomeje kuko Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (Mininfra), yahize ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira ku wa 30 Kamena 2018, uzasiga ingo 195 625 zigejejweho amashanyarazi yaba aturuka ku muyoboro mugari n’akomoka ku mirasire y’izuba. Zikaziyongera kuzigera ku 986 933 ziyafite ubu mu gihugu hose.

Ingo nshya 96 648 zizahabwa aturuka ku muyoboro mugari naho 98 977 zizahabwa akomoka ku zindi ngufu zirimo nk’izikomoka ku mirasire y’izuba.

Uko amashanyarazi yahinduye ubuzima bw’abaturage

Hirya no hino mu gihugu, abaturage begerejwe amashanyarazi, bashimangira ko yabazaniye impinduka mu mibereho yabo, binyuze mu iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo mishya iyakenera nko gusudira, gusya, kogosha, ubucuruzi, inganda no gusirimuka.

Abaturagebo mu Murengewa Save mu Karere ka Gisagara, barishimira ko kwegerezwa amashanyarazi byatumye havuka imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, yafashije benshi kwivana mu bukene.

Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Gisagara kose kari gafite ingo 24 zifite umuriro w’amashanyarazi nazo ziganjemo ibigo by’abihayimana. Kugeza ubu ingo ziwufite ni 20 280, aho uyu mwaka uzarangira zigeze kuri 29 895 mu gihe akarere kose gatuwe n’ingo 77 259.

Mugenzi Jean Claude ukorera umwuga w’ububaji mu gakiriro ka Rwanza, mu Murenge wa Save, yabwiye IGIHE ko umuriro w’amashanyarazi utarabageraho wasangaga urubyiruko ntacyo rukora, ariko ubu kuwubegereza bikaba byarabazaniye andi mahirwe y’agakiriro kahaye imirimo abagera ku ijana.

Yagize ati “Kuko amashanyarazi yaje bakaduha agakiriro, ubu niguriye ikibanza, ndubaka, naguze imirima nteganya no gutera amashyamba mu minsi iri imbere, mfite n’ibindi nagezeho.”

Akomeza avuga ko mbere amashanyarazi atarahagera ibikoresho bakeneraga bajyaga kubikoresha mu Mujyi i Butare aho yabaga. Yishimira ko uyu munsi mu Murenge wa Save hari amatara ku muhanda yaciye burundu ubujura n’izindi ngeso mbi byaharangwaga.

Mukamurara Athanasie wo mu Kagari ka Rwanza mu mudugudu wa Bwinyambo, avuga ko amaze imyaka itatu abonye amashanyarazi kandi yamugiriye akamaro kuko umwana we asigaye aba uwa mbere mu ishuri.

Yagizeati “Ubu turacana mu nzu hakabona, abana bagasoma. Umwana wanjye yabaga muri 20 none aba uwa mbere n’amanota 80% kuko abasha gusubira mu masomo ye nijoro.”

Kwegereza abaturage amashanyarazi byahaye amahirwe abaturage bituma batangira gukora ubucuruzi harimo n’ibyuma bisya ibigori, imyumbati, amasaka n’ibindi.

Mazimpaka Jean, umwe mu bakoresha imashini 15 zisya ziherereye muri Rwanza, avuga ko bimutunze n’umuryango we.

Yagize ati “Bitewe n’amashanyarazi twahawe, dusya amafu anyuranye bikadutunga ntawe twanduranyijeho kandi n’abaduhaye akazi bikabaha umusaruro. Ubu mfite urugo rwanjye, mfite umugore n’umwana. Nabarizwaga mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe none ubundi mu cya gatatu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko kugeza amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gisagara, byatumye abaturage batera imbere mu gukora kuko mbere bafungaga saa kumi n’ebyiri none ubu bageza saa tanu z’ijoro bagikora.

Yongeraho ko uretse kuba abaturage bashaka kunywa ibikonje babasha kubibona, byanongereye inganda kuko ubu muri Gisagara hari inganda enye ziciriritse zirimo eshatu zikora kawunga na rumwe rwenga urwagwa rw’ibitoki.

Yagize ati “Nyuma yo kuhagera k’umuriro w’amashanyarazi hamaze gushingwa inganda zigeze muri enye n’urwa gatanu ruteganyijwe muri uyu mwaka, ibyo ntibyari gushoboka hatari umuriro.”

Serivisi z’ikoranabuhanga mu mirenge y’Akarere ka Gisagara zariyongereye, ubu hari Internet n’abaturage bahawe amashanyarazi barasirimuka kuko babasha kureba televiziyo, bakumva na radiyo.

Akarere ka Gisagara gafite amashanyarazi ku gipimo cya 22%, uyu mwaka gafite umuhigo wo kuyageza mu mirenge yose no mu ngo zigera ku 9615, igipimo kiziyongeraho 15%, ni ukuvuga ko umwaka uzarangira abagera kuri 38.7% bafite amashanyarazi.

Muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi

Umurava n’imbaraga Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje hagamijwe gucanira Abanyarwanda urakomeje, nibura kugera mu 2020, amashanyarazi azaba yariyongereyeho MW 356. Izo ngufu zizagerwaho bishingiye ku mishinga ya rutura ikomeje gushorwamo akayabo, haba ishingiye ku ngomero z’amazi, amashyuza, nyiramugengeri, imirasire y’izuba n’ibindi.

Hatangiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu by’u Burundi na Tanzania, ku masumo ya Rusumo, ku mugezi munini w’Akagera, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutanga MW 80; rwatangiye kubakwa muri Werurwe 2017, imirimo ikaba iteganyijwe kurangira mu 2020.

Biteganyijwe ko uru rugomero nirumara kuzura nibura buri gihugu mu biruhuriyeho kizajya kibona MW nibura 26.

Hari n’urundi rugomero ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri rwatangiye kubakwa muri Mata 2017 mu Karere ka Gisagara, rwubakwa n’abashoramari bo muri Turikiya (Hakan), narwo rukazatanga MW 80 muri 2020. Uyu mushinga uzatwara miliyoni 256 z’amadolari y’Amerika.

Hari inyigo kandi yo kubaka urugomero rwa Rusizi III u Rwanda ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ u Burundi, rukazatanga MW 147. Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard aherutse gutangaza ko inyigo yarangiye, hanaboneka umushoramari ukomoka muri Norvège uzarwubaka.
Ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na Banki y’Uburayi Itsura Amajyambere; Amafaranga y’uwo mushinga angana na miliyoni 650 z’amadolari ya Amerika yamaze kuboneka.

Hari kandi inyigo y’umushinga w’uruganda ruzubakwa kuri Nyabarongo (Multipurpose Project) rukazatanga MW 120. Ibikorwa byawo bikazagirira akamaro uturere twinshi turimo; Kicukiro, Ngoma, Bugesera, Rwamagana, Gakenke, Rulindo, Kamonyi na Muhanga.

Hazubakwa kandi ingomero z’amashanyarazi i Shyorongi mu Karere ka Rulindo na Sake mu Karere ka Ngoma zizafasha mu ibikorwa byo kuhira imyaka.

Ku bufatanye n’abashoramari b’Abanyarwanda, imirimo yo kubaka ingomero nto za Rukarara V mu Karere ka Nyamagabe zizatanga MW 5, na Ntaruka A ruri mu Karere ka Nyaruguru ruzatanga Mw 2 zaratangiye; izo zombi bikaba biteganyijwe ko zizarangira muri 2020.

Inyigo zo kubaka ingomero nto za Rukarara ya VI izatanga MW 6.8 na Giciye III izatanga MW 6.7 zararangiye ndetse n’amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’abashoramari b’Abanyarwanda yamaze gushyirwaho umukono. Hakozwe kandi n’inyigo zo kubaka izindi ngomero nto 67.

Hari kandi n’amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Leta y’u Rwanda n’umushoramari Symbion Power LLC yo kubaka uruganda ruzatanga amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane ruzatanga MW 50 mu Karere ka Rubavu.

Iyi mishinga yiyongera ku bufatanye n’abikorera mu kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage batagerwaho n’umuyoboro mugari, izatuma muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho 52% bazaba bari ku muyoboro mugari naho 48% bakazaba bakoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

Abaturage bo mu Murenge wa Save muri Gisagara ntibakijya gukoresha ibitanda n'intebe mu Mujyi wa Huye kuko babonye amashanyarazi
Aho amashanyarazi ageze n'imirimo mishya iyakanera iba myinshi
Imirimo nko kubaza, gusudira n'iyindi ikenera amashanyarazi iriyongera aho ageze
Ubucuruzi buravuka kandi bugakorwa amasaha menshi
Umushinga wa Kivu Watt utanga Megawatt 26.4 wongereye amashanyarazi igihugu cyari gifite
Umutekano ku mihanda wariyongereye kuko amatara arara yaka
Uruganda rutanga amashanyarazi rwa Nyabarongo
Uruganda rw'amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba rutanga megawatt 8.5 rwubatse mu Karere ka Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza