2019/20: Miliyari 65.1Frw zizakoreshwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu buhinzi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, MINAGRI, yatangaje ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, iteganya gukoresha asaga miliyari 65.1Frw mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo iyi Minisiteri yagejeje kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, uko ingengo y’imari ya 2018/2019 yakoreshejwe n’ibiteganyijwe gukorwa mu ngengo y’imari ya 2019/2020.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko iyi Minisiteri, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, Ikigo k‘igihugu gishizwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, n’ibindi biyishamikiyeho, bari basabye nibura ingengo y’imari ya miliyari 272.8 Frw yari kuzakoreshwa mu mishinga itandukanye.

Yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu mishinga itandukanye igabanyije mu byiciro birimo icyo gufasha abaturage by’umwihariko abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Musabyimana yakomeje avuga ko ku bufatanye n’ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri bumvikanye ko nibura amafaranga yashobora gushyira mu bikorwa n’imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yaba angana na miliyari zisaga 177Frw.

Ati “Twari twumvikanye ko tuzafasha abahinzi n’aborozi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ibi birakomeye cyane ariko kugira ngo dushobore kuzuza neza inshingano zacu ibi tuzakomeza kubyibandaho cyane cyane twinjizamo ikoranabuhanga”.

Yavuze ko ku mpamvu z’ubushobozi buke habashije kuboneka arenga gato miliyari 65.1Frw.

Ati “Twifuzaga gushyiramo arenga miliyari 177 na miliyoni 370 ni ukuvuga ngo twifuza kuyakoresha mu bikorwa byo kuhira, amatarasi, kwimura abaturage aho dushyira ibikorwa remezo binyuranye. Aha niho twashyize amafaranga menshi kuko ikenera menshi kandi ijyamo ibikorwa remezo byinshi mu buhinzi.”

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko ibikorwa byari biteganyijwe gushyirwa mu bikorwa ifatanyije n’ibigo biyishamikiyeho byagezweho nibura ku kigero cya 77%, mu gihe ibitarakorwa byagiye bihura n’imbogamizi ariko nabyo biri gushakirwa uburyo byakorwa.

Minagri kandi irateganya gukoresha miliyari 22.8Frw mu kongera umusaruro w’ubworozi.

Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu bagejejweho uko ingengo y'imari y'umwaka uri kurangira muri Minagri yakoreshejwe
Abadepite bakiriye abayobozi ba Minagri n'ibigo biyishamikiyeho kuri uyu wa Gatatu
Abayobozi ba Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi n'ibigo biyishamikiyeho bari mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu
Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude aganira n'itangazamakuru nyuma yo kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko ibikorwa iyi Minisiteri izakora mu mwaka w'ingengo y'imari utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza