Aba mbere bashyikirije NEC kandidatire ku mwanya w’ubudepite

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Imitwe ya politiki n’abakandida bigenga bifuza guhagararira rubanda mu Nteko Ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite, kuri uyu wa Kane batangiye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) kandidatire zabo.

NEC irakira kandidatire z’abifuza kuba abadepite kugeza kuwa 25 Nyakanga, nyuma ikazatangaza abemerewe kwiyamamaza kuri uwo mwanya.

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, igizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Saa moya za mu gitondo ni bwo abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora batangiye kwakira kandidatire ku bifuza kuba abadepite mu byiciro binyuranye, ku biro byayo ku Kimihurura.

Uwonkunda Marie Chantal ni umwe mu batanze kandidatire. Uyu mugore w’imyaka 35 ukomoka mu Karere ka Nyamagabe mu murenge wa Tare, yaje gutanga kandidatire ku myanya yagenewe abagore.

Uwonkunda ukora muri umwe mu mishinga itegamiye kuri Leta, yabwiye IGIHE ko kwigirira icyizere aribyo byatumye afata umwanzuro wo kwiyamamaza.

Yagize ati “Nararebye nsanga umugore yahawe ijambo, ndavuga nti ‘nta mpamvu yo kwiheza reka njyane kandidatire yanjye kuko numvaga guhagarira abagore nabishobora, nabavugira bagatera imbere. Umuryango buriya upfundikiye ku ku mugore, iyo umugore abaye mwiza umuryango utera imbere.”

Yavuze ko nagira amahirwe yo kugaragara ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza akanatsinda amatora, azashishikariza bagenzi be kwibumbira hamwe ndetse no kutihererana ibibazo.

Dusengimana Jean Claude waturutse mu Ntara y’amajyaruguru Karere ka Gakenke we watanze kandidatire ku mwanya w’umudepite uhagarariye urubyiruko, yavuze ko azasimbuza amagambo ibikorwa naramuka yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yagize ati “Iyi Si tugezemo ntabwo ari iy’amagambo, ni iy’ibikorwa. Amagambo akaba make ahubwo ukagaragaza ibikorwa. Njye nje kugaragaza ibikorwa si nje kwicara mu nteko kuko bantoye gusa, ahubwo ni ukugera ku rubyiruko hasi nkazamukana ibitekerezo byarwo.”

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, ni ryo ryabimburiye imitwe ya politiki mu gushyikiriza NEC urutonde rw’abazarihagararira mu matora.

Umunyamabanga Mukuru wa PL, Dr. Odette Nyiramirimo na bagenzi be babiri, nibo bajyanye ibahasha irimo urutonde n’ibyangombwa by’amazina 80 y’abaziyamamariza kurihagararira.

Ubusanzwe iri shyaka mu matora aherutse y’abadepite ryari ryabonyemo imyanya itanu, gusa kuri iri nshuro ngo nibura ryifuza imyanya 10.

Nyiramirimo yagize ati “Nta gihe tutagize abadepite mu Nteko Ishinga amategeko ku buryo dufite icyizere ko aya matora tuzabonamo imyanya ishimishije.Tuzabona imyanya nk’icumi kuko twongereye umubare w’abayoboke, twarakoze cyane muri iyi minsi.”

Yavuze ko inshingano z’abazahagarira ishyaka mu Nteko ari uguharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, ubutabera n’iterambere.

Ku ngengabihe y’amatora, abakandida bazatangira kwiyamamaza ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2018. Amatora ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda baba muri Diaspora no ku wa 3 Nzeri 2018 ku baba imbere mu gihugu.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko, atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo. Nta diplome z’ikirenga zisabwa.

Gutsindira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, umukandida wigenga asabwa 5% ari nayo asabwa umutwe wa Politiki ushakamo umwanya.

Umukozi wa Komisiyo y'amatora (iburyo) asuzuma ibyangombwa by'uwifuza kwiyamamaza
Uwonkunda Marie Chantal ni umwe mu batanze kandidatire kuri uyu wa Kane
Abahagarariye PL batanga urutonde rw'abazabahagararira mu matora y'abadepite
Umunyamabanga Mukuru wa PL, Dr Odette Nyiramirimo, yavuze ko muri aya matora bifuza nibura imyanya icumi
Ubwo Nyiramirimo yari ageze kuri NEC ajyanye urutonde rw'abazahagararira PL mu Nteko
Dusengimana Jean Claude wifuza guhagararira urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko
Icyicaro cya Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ku Kimihurura

Amafoto Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza