Ababyeyi, abarezi na Mineduc ntibahuza ku cyemezo cyo guca telefoni mu mashuri

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 18 Kamena 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Abarezi n’ababyeyi batandukanye ntibavuga rumwe ku cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), cy’uko nta munyeshuri wo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye wemerewe gukoresha telefoni ngendanwa ku ishuri kuko zigira uruhare rukomeye mu kubarangaza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gikurikira inama idasanzwe y’Abaminisitiri yabaye ku wa Kabiri tariki 12 Kamena 2018, Minisitiri w’Uburezi, Mutimura Eugène, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe kuko byaragaragaye ko iyo abana bakoresheje telefoni ku mashuri bibagiraho ingaruka mbi mu myigire yabo.

Avuga ko akenshi na kenshi bahugira kuri telefoni bakibagirwa kwiga kwabo ndetse rimwe ugasanga n’ababashuka bifashisha telefoni, bikavamo ingaruka mbi zirimo kwishora mu biyobyabwenge, inda zitateguwe n’ibindi bibi.

Bamwe mu babyeyi n’abarezi baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko iki cyemezo cyari cyaratinze kuko nta mpamvu ifatika ikwiriye gutuma umwana wiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye atunga telefoni.

Umuyobozi wa Lycée de Kigali, Masabo M. Martin, yavuze ko icyemezo cya Mineduc ari cyiza cyane kuko mu mashuri hatanzwe za mudasobwa, akaba nta rwitwazo rw’uko umunyeshuri yatunga telefoni ku ishuri.

Yagize ati “Hatanzwe mudasobwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ikoranabuhanga rirahari ntacyo batakaje. Niba bashaka n’itumanaho baza mu biro by’ubuyobozi, iyo hari ufite ikibazo avugana n’ababyeyi kandi hari na telefoni rusange”.

Masabo ahamya ko bigoye kwemeza ko iki cyemezo ari umuti urambye ku myigire kuko byose bituruka mu bushake bw’umuntu. Ashimangira ko muri iki kibazo hakenewe ubufatanye bwa Leta, amashuri, ababyeyi na sosiyete muri rusange.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagugu Catholique, Habanabashaka Jean Baptiste, yatangaje ko icyemezo cya Mineduc ku ruhande rumwe gikwiye hagendewe ku mikoreshereze ya telefoni ku munyeshuri, ariko ku rundi kidakwiye neza kuko hari uko ikoreshwa neza igatanga umusaruro.

Yagize ati “Njye hari abana mfite bagira telefoni ariko iyo telefoni nitwe tuyibika, kubera ko dufite Internet ihoraho abana bakora ubushakashatsi. Telefoni ku munyeshuri nyifata nka mudasobwa akaba ari nk’igikoresho ashobora gukoresha ku ishuri akora ubushakashatsi gusa”.

Habanabashaka avuga ko muri GS Kagugu Catholique, umunyeshuri atwara telefoni akayishyira mu buyobozi, yaba abonye akanya akayihabwa agakora ubushakashatsi bugendanye n’amasomo kandi bikagenzurwa.

Ati “Nka Minisiteri y’uburezi ifashe umwanzuro ku ruhande rumeze gutyo ko telefoni itemewe burundu, cyaba ari ikindi kibazo ariko yemewe igihe cyose yaba iri gukoreshwa mu buryo bw’ubushakashatsi, ntekereza ko nta kibazo cyaba gihari”.

Uyu muyobozi w’Ishuri akomeza avuga ko igihe ari telefoni yo gukoresha ibindi bitajyanye n’ubushakashatsi n’amasomo batabyemera kandi umunyeshuri uyifatanwe ayamburwa ikabikwa aho ishuri ryateganyije.

Nta rwitwazo rw’ubushakashatsi

Minisitiri Mutimura asobanura ko atari ukubangamira ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’ubushakashatsi kuko mu mashuri abanza n’ayisumbuye hagejejwe mudasobwa.

Yagize ati “Kugeza ubu mu mashuri abanza mudasobwa zagejejwe mu agera kuri 950 bingana na 3/4 by’amashuri ari mu gihugu, aho buri shuri rifite 100. Mu yisumbuye zagejejwe mu mashuri 670, bivuze ko mudasobwa 67 000 zatanzwe ndetse n’abarimu bigisha ikoranabuhanga barazihawe”.

Habanabashaka asanga Minisiteri y’Uburezi yatekereza no ku mashuri atarabona izo mudasobwa.

Ati “Ntabwo mudasobwa ziragera hose ku buryo wavuga ko abana bose babasha gukoresha mudasobwa. Ariko hari umwana mu rugo aba yaraguriwe telefoni kubera icyo kintu cyonyine cyo gukora ubushakashatsi, ibyo ngibyo biremewe kuko ntabwo mu bigo byose mudasobwa zirahakwira.”

Gusa yemeza ko ubuyobozi bw’ishuri bwashyiraho umurongo wo kuzibikira abanyeshuri mu gihe cy’ubushakashatsi bakazibaha, bakabukora nk’uko n’ubundi bakwicara mu cyumba cya mudasobwa aho ziri. Iki gihe ngo byasaba ko haba umuyobozi cyangwa umwarimu wagenzura imikoreshereze ya telefoni.

Telefoni ku ishuri mu mboni z’ababyeyi

Ababyeyi nk’icyiciro kirebwa cyane n’iki kibazo, bavuga ko ku ruhande rumwe Mineduc yafashe icyemezo cyiza kuko hari abana bangizwa na telefoni, bagahinduka ibirara ndetse bakanishora mu biyobyabwenge n’izindi ngeso.

Kabanyana Esperance wo mu Murenge wa Kicukiro, ashyigikiye ko abana bakoresha telefoni batari ku ishuri, bakamenya gutandukanya umwanya w’amasomo n’uw’ibindi.

Yagize ati “Iki cyemezo ni cyiza kuko muri iki gihe usanga abana bari ku mbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Facebook, baganira ibidafite umumaro. Tekereza umwana ari mu ishuri arimo kohereza amafoto n’ibindi bidafite agaciro.”

Ku rundi ruhande, Nsanzamahoro Jean Bosco, asanga bitewe n’uko internet imaze kugera henshi kandi itanga umusaruro, telefoni zakemerwa ariko ubuyobozi bw’ikigo bugashyiraho umurongo wo kuzikoresha.

Yagize ati “Mfite umuhungu wiga ariko mbona asubiramo amasomo ashakisha kuri internet kandi byatumye aba umuhanga. Icyakora hari n’abazikoresha mu bindi ari yo mpamvu ubuyobozi bw’ikigo bwashyiraho umurongo wo gukoresha telefoni mu nyungu zo kwiga.”

Gusa nawe yemeza ko telefoni hari ubwo zituma abana bagwa mu bishuko nk’abakobwa bagakurizamo guterwa inda, abahungu bakishora mu biyobyabwenge n’ibindi bishuko bitagendanye n’uburere.

Mineduc yaba yivuruje?

Uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Mineduc, Olivier Rwamukwaya, ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 40 Lycée de Kigali imaze ishinzwe yavuze ko Minisiteri itigeze yemerera umunyeshuri gutunga telephone, ariko ko uwayifatanywe ayikoresha mu buryo bufasha imyigire ye bidakwiye gufatwa nko kuba yaciye inka amabere.

Yagize ati “Hari abagereranya telefone ku munyeshuri nk’urumogi, ariko si ko bimeze. Yakoreshejwe neza yatanga umusaruro kuko no mu burezi ikoranabuhanga rirakenewe.”

Yakomeje avuga ko gukoresha telefone mu buryo bwiza hari icyo byamarira abanyeshuri, bityo ko ibigo bikwiye kwiga uburyo umunyeshuri yakoresha telefone ariko ntibibangamire imyigire ye, ku buryo uwayikoresheje mu buryo bwayibangamira ahanwa.

Icyemezo cya Mineduc cyo guca telefoni burundu mu mashuri cyumvikanamo kwivuguruza kuko hari amashuri yari yakurikije uyu murongo yatanze mu myaka ibiri ishize.

Minisitiri Mutimura yasobanuye ko atari ukwivuguruza kuko igihe Rwamukwaya yabivugaga, ibikoresho by’ikoranabuhanga byari bitarafata intera mu rwego rwo kubigeza ku mashuri nk’uko bimeze ubu.

Minisitiri w'Uburezi, Mutimura Eugène, yavuze ko mu mashuri abanza n'ayisumbuye telefoni zitemewe
Rwamukwaya yigeze kuvuga ko telefoni ishobora kubyara umusaruro ku munyeshuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza