Ababyeyi bavuzweho uruhare mu gutuma abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 1 Ukwakira 2017 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Umuryango urengera inyungu z’abana(Save The Children) ugaragaza ko kuba kugeza ubu hari bamwe mu bana barangiza amashuri abanza bataramenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda ababyeyi bamwe babigiramo uruhare bitewe no kutamenya kubakurikiarana.

Ni impungenge zigarazagwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bw’Umwana (Save the Children) ushingiye ku bushakashatsi wakoze mu 2011.

Muri ubu bushakashatsi Save The Children yasanze abanyeshuri bangana na 13% by’abiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza baba badafite ubushobozi bwo gusoma neza Ikinyarwanda cyigishwa mu mwaka wa Kabiri no mu wa Gatatu.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo Save The Children yatangije umushinga wiswe ‘Mureke Dusome’ aho abana bashyirirwaho amasomero bahuriramo nyuma y’amasomo asanzwe bagatozwa gusoma ndetse bagahabwa ibikoresho birimo ibitabo bifashisha.

Umuyobozi w’Inzu Ndangamurage y’Ibidukikije ya Karongi inafite isomero abana bahuriramo, Ndabaga Andrew, yavuze ko ababyeyi bakwiye kudaha agaciro imirimo yabo kurusha abana.

Yagize ati“ Mbere ababyeyi bajyaga bafata akanya bagasomera abana babo ibitabo bakabatoza umuco mwiza wo gusoma, umwana agakura afite icyo kintu cy’inyota, uyu munsi rero kubera akazi dukora, kubera iterambere dufite; nta mubyeyi ukibonana n’umwana, nta mwana ukibonana na nyirakuru cyangwa umubyeyi.”

Ibi bishimangirwa n’umubyeyi witwa Uwimana Bahati utuye mu Karere ka Karongi wavuze ko amaze kubona umusaruro nyuma yo gutangira kujya akurikirana umwana we avuye ku ishuri, akamusubirishamo amasomo umunsi ku munsi.

Yagize ati “ Mbere navaga gucuruza naniwe nkamubwira nti ‘genda ufate ikayi wige akambwira ko yize ariko ukabona ko mu mutwe nta kigenda, ariko kuva aho abo mu mushinga ‘Mureke Dusome’ babimbwiriye ubu rwose nsigaye mbona hari ibigenda biza, atangiye kumenya gusoma.”

Isomero ryo mu Ngoro Ndangamurage i Karongi
Save The Children ivuga ko abana bakwiye gutozwa gusoma bakiri bato
Umuyobozi w'Ingoro Ndangamurage y'Ibidukikije i Karongi, Ndabaga Andrew

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza