Abadepite bagaragaje impungenge ku mafaranga y’umurengera acibwa imodoka zitwara abagenzi i Rubavu

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 24 Gicurasi 2019 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Abafite ibinyabiziga bitwara abagenzi mu modoka ntoya n’inini bo mu Karere ka Rubavu bandikiye Abadepite bo muri Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi basaba kurenganurwa ku mafaranga y’umurengera bacibwa n’Impuzamakoperative (RFTC).

Ubwo ikibazo cyagezwaga ku bagize komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi yacyuye igihe mbere ya Kanama 2018, imodoka ntoya itwara abagenzi yishyuraga 2900 FRW yo guparika ku munsi yakora cyangwa itakora, mu gihe imodoka nini yishyuraga 5400 Frw.

Bagombaga kandi kwishyura 75 000FRW ku kwezi ya serivisi ku modoka nto naho imodoka nini ikishyura 300.000Frw ya serivisi.

Abanyamuryango ba RFTC n’abatari abanyamuryango bayo bafite imodoka zitwara abagenzi bacibwaga aya mafaranga.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi, inzego zitandukanye zirimo Akarere ka Rubavu, Ikigo cy’Iterambere (RDB), Ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitriye igihugu akamaro (RURA) n’igishinzwe amakoperative (RCA) na RFTC bitabye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, hagamijwe gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’abanyamuryango ba “Rubavu Transport Coperative” n’abandi bafite imodoka zitwara abagenzi muri ako gace.

“Abaturage bacibwa amafaranga y’umurengera”

Visi Peresida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Ubucuruzi, Depite Mujawamariya Odette yagize ati “Ikibazo bagifite ku mafaranga ya serivisi bavuga ko ari umurengera. Bahereye ku bihumbi 80.000FRW, barayazamura agera kuri 150.000Frw bazanye ikibazo hano babishyuza 300.000FRW. Bakeneye kumenya impamvu bishyuzwa amafaranga angana gutya n’igishingirwaho kugirango yiyongere bigeze aha.”

Depite Hindura Jean Pierre na we yagize ati “Iyo baguze icyapa bashyira ku modoka barakiyishyurira, imyenda y’abashoferi hamwe n’imyenda y’aba ‘convoyeur’ barayiyishyurira bakibaza impamvu bacibwa amafaranga ya serivisi kandi serivisi bakeneye bazishyuzwa ukwazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RFTC, Kihangire Bishop yavuze ko amafaranga abatwara imodoka z’abagenzi bacibwa akoreshwa mu bijyanye na serivisi abafite imodoka bahabwa, birimo guhemba abakozi batandukanye bashyirwa ku mirongo zikoreraho n’izindi serivisi.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubukungu muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa, yavuze ko imodoka itakoze ngo yinjire muri Gare, idakwiye gusabwa amafaranga ya parikingi ku kwezi.

Yavuze ko ahubwo ayo mafaranga akwiriye gusabwa ku munsi kugira ngo izitakoze zitabihomberamo.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema na we yagaragaje ko nta mpamvu RFTC yakabaye yishyuza abanyamuryango bayo.

Ati “Ko aba bantu ari abanyamuryango kuki bagomba kwishyura uburenganzira bwahawe RFTC ? nta gitandukanya RFTC n’umunyamurango wayo sinumva impamvu mubishyuza uburenganzira bwo gukora kandi ari abanyamuryango.”

Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha arenga atatu, Abadepite basabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative hamwe na RURA, kuzicarana na RFTC bakaganira ku bishingirwaho abanyamuryango bacibwa aya mafaranga, dore ko byanagaragajwe ko nta ruhare abanyamuryango bagira mu kugena ibibakorerwa.

Ikibazo cy'amafaranga y'umurengera RFTC ica abafite imodoka zitwara abagenzi cyagejejwe mu nteko
Perezida wa Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, Depite Munyangeyo Théogène yagaragaje ko amafaranga acibwa imodoka zitwara abagenzi i Rubavu atumvikana
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubukungu muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza