Abadepite basabye Minisante kwinjira mu kibazo cy’abanyeshuri yijeje kwishyurira hagafatirwa impamyabumenyi zabo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) kwinjira mu kibazo cy’abaforomo yohereje kwiga bizezwa kwishyurirwa ariko imyaka ibiri ya nyuma ntibayishyurirwe bigatuma impamyabumenyi zabo zifatirwa.

Abadepite bagaragaje ko ibyo byabagizeho ingaruka ndetse bakaba bahemberwa iz’amashuri yizumbuye kandi bari bararangije imyaka ine ya kaminuza.

Ku wa 11 Gicurasi 2017, ubwo iyi Minisiteri yagezaga imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari yari ikeneye muri 2017/2018 kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, Depite Mutimura Zeno yasabye ko icyo kibazo cyakwitabwaho.

Yagize ati “Ikibazo cya bariya baforomo ba A2 Minisante yahaye buruse zo kujya kwiga bakaba bararangije ariko imyaka ibiri ya nyuma ikaba itarabishyuriye, kaminuza y’u Rwanda yanze kubaha impamyabumenyi kubera ibyo birarane by’amafaranga atarishyuwe, twabajije niba muri iyi ngengo y’imari ibyo birarane byarateganyijwe, kuko abaforomo kugeza ubu bagikora nk’aba A2 kandi baroherejwe na Minisante, ndagira ngo minisitiri atumare impungenge.”

Depite Mukarugema Alphonsine na we yagize ati “ Baraduha ikihe cyizere, barumva ibi bintu bizakemuka bite? Ese barumva uyu mushinga ari wo uzakomeza kwishyura ? Ese barabona hari ikindi cyakorwa kugira ngo abantu batazakomeza kurengana kandi amakosa atarabaye ayabo?”

Depite Mujawamariya Berthe we yagize ati “Ndagira ngo dusoze iki kibazo tukiviriyeho rimwe, abo bantu barenze 170 bazashyirwa mu myanya bate igihe impamyabumemnyi zabo zizaba zitararekurwa? Ese bazakomeza babarwe nk’abadafite ibyangombwa kandi barize?”

Izo mpungenge z’abadepite, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yazigarutseho, avuga ko icyo kibazo bakizi ariko ko bari kuganira n’umushinga wabishyuriye kugira ngo bagikemure.

Yavuze kandi ko byanagiye biterwa no kuba harabaga impinduka mu mafaranga bari baremerewe kandi bitari mu masezerano.

Yagize ati “ Koko ni byo Minisiteri y’Ubuzima yigeze yiyemeza kwishyurira abantu amaburuse bigendeye ku bufatanye n’abaterankunga, hakaba ingengo y’imari yo kugenera icyo gikorwa no kubaganga byarabaye impamyabumenyi zirafatirwa na Kaminuza, tumaze iminsi turi kuganira.”

Yongeyeho ati “ Kuko harimo ibibazo bitandukanye, hari nk’aho usanga hagati mu mushinga amafaranga y’ishuri yaragiye yiyongera, kandi amasezerano afite uko yasinywe, minisiteri igakomeza ikishyura ya mafaranga ari mu masezerano hakaza gusigara ikirararane.”

Iyi minisiteri igaragaza ko abo baforomo bishyurirwaga n’umushinga witwa Capacity Building Development Fund, akaba ari n’umushinga uteganya kurangira mu Ukuboza uyu mwaka. Ivuga ko kugeza ubu hasigayemo miliyoni zigera kuri 700 z’amafaranga y’u Rwanda. Minisitiri yijeje abadepite ko bagiye kwihutisha kugobotora impamyabumenyi zabo ibindi bikazakurikiranwa hanyuma.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane yemereye abadepite ko ikibazo cy'abanyeshuri bimwe imyamyabumenmyi barasoje amasomo kiri kuganirwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza