Abadepite basanga leta yaratereranye abize ‘Microbiology’ muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Ukwakira 2017 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Abadepite basabye inzego bireba zose gukora ibishoboka zigakura mu rujijo abanyeshuri bize ishami rya ‘Microbiology’ muri Kaminuza y’u Rwanda, na bo bakabasha kubona akazi ndetse haba hari n’ibyo basabwa kongera ku byo bize bakabihabwa.

Ishami rya Microbiology ryatangiriye muri Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga (iyahoze yitwa KIST) mu mwaka wa 2009.

Kugeza ubu abanyeshuri 445 bamaze kwiga muri iri shami ariko bose bahuriza ku kuba nta na hamwe bashobora kujya gusaba akazi ngo bagahabwe kuko babwirwa ko ibyo bize bituzuye.
Abo banyeshuri bagejeje ikibazo cyabo ku Nteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego ngo bafashwe babashe kubona akazi.

Kuri uyu wa Gatanu, Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko bagarutse kuri icyo kibazo ubwo baganiraga na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, bamubaza uburyo abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima bagahabwa ibituzuye kandi Minisiteri y’Ubuzima ihari.

Hari irindi shami rijya gusa n’iri mu mashami y’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda rizwi nka ‘Medical Microbiology’. Abo banyeshuri basabye ko bahabwa nibura ibyo baburaga ngo bahabwe impamyabumenyi z’iryo shami, maze babwirwa ko kubyo bize babugaraho 20 % ngo bahabwe impamyabumenyi.

Kubera iyo mpamvu, bamwe muri abo banyeshuri bagombaga kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza uyu mwaka banze kujya gufata impamyabumenyi zabo, basaba Kaminuza y’u Rwanda kubanza kubaha ayo masomo babura ngo bashyirwe mu ishami bazarangizamo bakabona akazi ariko ngo ntibarayahabwa.

Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko inzego zose zarangaranye aba banyeshuri kandi ari zo zabateje ikibazo.

Ati “ Ibyo wamusabye gukora ni byo yakoze ariko igihe cyo gushaka umurimo ukamubwira ngo banza wuzuze ibi, kubera iki utabimuhaye mbere? […] Iki kintu ntabwo kiduhesha agaciro. HEC kugira ngo yemerere ishami runaka cyangwa Kaminuza gutangira, ikwiye kuvuga iti ‘dore ibyo ikwiye kuba yujuje, naho ubundi usanga ari ibintu bidahesha agaciro urwego rw’uburezi. Nubwo tubivuga aha ariko hari icyo leta ibagomba, uwabashyize muri rya shuri, uwabashyize muri rya shami hari impozamarira bakagombye kuba babona. Mu by’ukuri abo bantu ntabwo bananiwe kwiga ayo masomo basabwa kwiga uyu munsi, twagakwiye kuba twinenga twese.”

Depite Marie Claire Uwamama yavuze ko bitumvikana kwereka umunyeshuri ibyo agomba kwiga ariko nyuma ukamubwira ko hari ibyo atize kandi ari wowe wari ushinzwe kumenya ibyo yiga.

Ati “ Ba bandi bagenzura bakwiye kujya bicara bakagenzura niba ishami rigiye gufungura ryujuje ibisabwa byose.Birababaje kandi ntabwo bitanga isura nziza, hari igihe ubona ko hari inzego zarangaye. Umwana yishyuye amafaranga y’ishuri, ararangije umusubijeyo? “

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko nubwo abo banyeshuri bifuza gukora mu bijyanye n’ubuzima nko muri Laboratwari, ubushakashatsi mu buzima n’ibindi ngo bidashoboka kuko bafite ishami ry’umwihariko ribyigisha ryitwa Medical Microbiology.

Yavuze ko icyo babafasha ari ugukorana na Minisiteri y’Uburezi abo banyeshuri bakongererwa ibyo babura ngo bajye ku rwego rw’abize ‘Medical Microbiology.’

Icyakora Gashumba ntiyemera ko ibyo abo banyeshuri bize nta kamaro bifite ahubwo ngo igihugu kirabikeneye cyane.

Ati “Bazige aya masomo baze bajye mu bijyanye n’ubuzima bw’abantu ariko n’iri shami ryagiyeho hari impamvu. Nabigarutseho nk’ubu muri RSB barabafite bakoresha, mu nganda z’ibiryo n’ahandi, ntabwo iri shami nkeka ko ryagiyeho ritatekerejweho […] turarikeneye mu gihugu cyacu. Ariko kugenda ukavuga uti mumpe akazi muri Laboratwari ya CHUK, ntibishoboka.Tugiye gukorana na Mineduc kugira ngo dukorane n’aba bantu, dukorane inama na bo tubaganirize, tubereke ko batari mu kirere, dukore n’ubuvugizi muri bya bigo no mu nganda.”

Abanyeshuri na bo ubwo bandikiraga Inteko Ishinga Amategeko bavuze ko bazi neza ko bashobora kubona akazi mu bigo birimo ibikora inzoga, ibikora ubushakashatsi, ibigo bitunganya bikanasukura amazi n’ahandi ariko ngo iyo bagezeyo babwirwa ko nta kazi kajyanye n’ibyo bize gahari.

Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba yavuze ko nubwo abo banyeshuri bifuza gukora mu bijyanye n’ubuzima nko muri Laboratwari, ubushakashatsi mu buzima n’ibindi ngo bidashoboka kuko bafite ishami ry’umwihariko ribyigisha ryitwa Medical Microbiology

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza