Igisubizo cya Me Nkongori ku gutora itegeko ryemera ubutinganyi mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Ukuboza 2016 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Me Laurent Nkongori, yatangaje ko abadepite ari intumwa za rubanda, bityo ko batapfa gutora amategeko bashingiye ku byo amaradiyo n’imiryango mpuzamahanga biba byatangaje, ahubwo ko babikora ari uko byagaragaye ko hari ikibazo.

Ibi yabitangarije mu nama yateguwe n’Umuryango Never again, yari igamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu uba ku wa 10 Ukuboza buri mwaka.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza, rumwe mu rubyiruko rwayitabiriye, rwamubajije impamvu hatajyaho itegeko ryemerera abatinganyi gukora ku mugaragaro mu buryo bwemerwe n’amategeko.

Aha Me Nkongori yabasubije ko abadepite badashyiraho amategeko ku bintu bitari ikibazo mu Banyarwanda.

Yagize ati “Abadepite ni intumwa za rubanda, ni abahagarariye abaturage, ntabwo batora itegeko kuko za BBC, VOA, na Human Rights byavuze. Dutora itegeko mu gihe hari ikibazo.”

“ Nagiye kubona mbona isinzi ry’abanyamakuru bansanze hariya kwa Venant, bambaza niba itegeko ryemerera abatinganyi riri bwemezwe, ndababwira nti nimugende mubaze muri bariya bantu bari ku murongo bateze imodoka, nimusanga bazi ibyo bintu muze mumbwire.”

Avuga ko bagiye babaza abantu maze basanga batazi ibyo ari byo. Akemeza ko abadepite b’u Rwanda badafata ibyavuzwe mu bindi bihugu ngo babishyire mu Itegeko Nshinga ry’igihugu.

Me Nkongori yavuze ko u Rwanda rufite ibindi bibazo rugomba kwitaho, akemeza ko umunsi ubutinganyi buzaba ikibazo mu banyarwanda, ari bwo kizigwaho, barebe icyo bakora.

Avuga ko mu gihe abanyarwanda benshi babona ko ibyo ari ibintu bigayitse, batajya mu itegeko ngo ni uko hari abandi babivuze.

Bamwe mu baryamana bahuje ibitsina, bemeza ko abakora ibi bikorwa bifatwa na benshi nko guta umuco, ari benshi gusa ngo ko babikora bihisha.

Amategeko y’u Rwanda nta na rimwe ryemera gushyingira ababana bahuje ibitsina.

Me Laurent Nkongori avuga ko gushyiraho itegeko riha uburenganzira abatinganyi byakorwa ari uko byagaragaye ko bwabaye ikibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza