Abadepite ntibavuze rumwe ku guhamagaza Minisitiri Kaboneka ku kibazo cy’amacumbi y’abarokotse Jenoside

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 20 Mata 2018 saa 12:32
Yasuwe :
0 1

Abadepite ntibavuze rumwe ku mwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko wo guhamagaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ngo asobanure ikibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi gihora kigaruka umunsi ku wundi.

Ku wa Kane, ubwo Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yagezaga raporo ku Nteko rusange ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya CNLG ya 2016-2017, ikibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu yangiritse ataravugururwa cyagarutsweho, hafatwa umwanzuro wo gutumiza minisitiri ubifite mu nshingano kugira ngo abitangeho ibisobanuro.

Gusa uyu mwanzuro hari abadepite batawishimiye, bashimangira ko nta kintu na kimwe minisitiri azajya gusobanura bitewe n’uko umurongo wo gukemura icyo kibazo uhari.

Depite Izabiriza Mediatrice yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo by’amacumbi bidakemurwa burundu, mu gihe hari ibindi birimo inzu za nyakatsi, kubaka amashuri, hafashwe ingamba zatumye ibibazo birangira.

Yagize ati “Buri gihe uko raporo itanzwe ikibazo kiragaruka, imyaka igiye kurenga icumi duhora tugaruka ku kibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu. Umuntu akibaza nta ngamba dushobora gufata kugira ngo iki kibazo gikemuke?”

Yunzemo ati “Hubatswe amashuri, imiganda irakorwa akubakwa buri mwaka amashuri akiyongera, ikibazo cy’ukuntu twaciye nyakatsi mu gihugu murebe uko zanganaga umwaka umwe kikaba kirarangiye […] Kuba hari uwacitse ku icumu ugisembera, ugicumbikiwe ahantu ntabwo byaba byumvikana. Twakemuye ibibazo byinshi iki ntabwo ari cyo cyatunanira.”

Visi Perezida w’Inteko, Mukama Abbas, yasabye ko minisitiri ufite mu nshingano ibyo bibazo by’amacumbi akwiye gutumizwa, agasobanura bwa nyuma inzira yo kubikemura, asaba ko byajya mu mwanzuro w’inteko rusange.

Yagize ati “Byaba byiza ko twakongera muri iyi raporo minisitiri ubifite mu nshingano akazaza hano mu nteko agasobanura porogaramu ihamye ijyanye no kubona amacumbi y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bwa nyuma.”

Yunzemo ati “Hari minisiteri ibifite mu nshingano byaba byiza ko baza bakatubwira nyuma y’imyaka 24 hari byinshi leta yakoze gahunda irambye yo kuzakemura iki kibazo bayitugaragarize tube tuzi noneho tube tuzi ko hari ibintu bihamye tuzagenderaho.”

Perezida w’iyi komisiyo, Depite Byabarumwanzi Francois, yunze mu rya Visi Perezida Mukama ahamya ko igitekerezo cyo guhamagaza minisitiri ubifite mu nshingano ari cyiza. Icyo gitekerezo cyaje mu myanzuro abadepite batoye, hagira abifata.

Abadepite batishimiye itumizwa rya minisitiri

Depite Mporanyi yavuze ko gutumizwa kwa minisitiri atari ngombwa, cyane ko hari igice cy’ibisubizo kuri ibyo bibazo basanzwe bazi.

Ikindi ni ngo ukuba iyo komisiyo ari yo yakabaye yaramutumije bakamubaza, igaha raporo inteko rusange.

Depite Barikana Eugène we yagize ati “Umwanzuro wo guhamagara minisitiri rwose ntabwo numva impamvu yo kumuhamagara kuko ese mwaramuhamagaye muri komisiyo ntiyaza? Mwashatse amakuru ntimwayabona? Tuvuye kuri ‘terrain’ buri karere kose gafite gahunda kakavuga ngo inzu zisigaye ni izi, iziri mu ngengo y’imari ni izi, izo tuzarangiza umwaka utaha ni izi FARG kuri radiyo ihora iteka ivuga aho bigeze […] Azaza gusubiza iki ko byose tubifite? Biranditse niba mutabifite komisiyo izagende ibibaze bazabaha ayo makuru.”

Depite Karemera Jean Thierry yavuze ko minisitiri yagakwiye kuba yarabonanye na komisiyo, akabaha ibisubizo byinshi.

Yavuze ko iyi komisiyo kuri ubu iri kwiga ku itegeko rya FARG, aho ibibazo bijyanye nayo biganirwaho, ashimangira ko ari ho byavugirwa, aho gutumiza minisitiri.

Yagize ati “Nta mpamvu yo kuba minisitiri yakwitaba inteko nta n’icyo azaza kuduha.”

FARG iherutse gutangaza ko iki kibazo bwifuza ko kizarangira mu 2019, aho buteganya kubaka inzu nshya 579 ndetse no gusana izindi zigera ku gihumbi.

Icyakora iyi mibare ishobora kwiyongera nyuma y’irindi suzuma buteganya mbere y’uko uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira kugira ngo bizere ko nta warokotse Jenoside wasigaye ntaho kwikinga afite.

FARG yanatangake ko ikeneye miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ibashe kubaka no gusana inzu z’abacitse ku icumu batishoboye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza