Abadipolomate bakorera mu Rwanda basuye Pariki ya Nyungwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 12:32
Yasuwe :
0 0

Abadipolomate bakorera mu Rwanda, batangiye igikorwa cyo gusura ibice nyaburanga by’igihugu bihera ijisho ndetse basobanurirwa imiterere yabyo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yatangaje ko uru rugendo rugamije kubaha amahirwe yo kumenya ibyiza bitandukanye bitatse u Rwanda binyuze mu gusobanurirwa no kubyirebera ubwabo kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo.

Uyu mwaka uru rugendo rwo kureba ibyiza nyaburanga ruzakorerwa mu Ntara y’Uburengerazuba bw’Igihugu no mu Majyaruguru kuva ku wa 17 kugera ku wa 19 Gicurasi 2019, rwibanda ku rusobe rw’ibinyabuzima, kurengera ibidukikije n’ubukerarugendo.

Ni n’umwanya mwiza kuri aba badipolomate wo kugira ngo babone amakuru kuva ku nzego zo hasi agaragaza ibyagezweho n’inzego z’imbere mu gihugu ndetse n’inzira yo kubaka no guteza imbere imikoranire hagati y’intara n’ibihugu hamwe n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda.

Muri iki gitondo, iri tsinda ryahagurutse i Kigali ryerekeza mu Ntara y’Uburengerazuba aho ryasuye Pariki Nyungwe. Basuye ikiraro cyo mu Kirere cyo muri iri shyamba ‘Canopy Walk’ n’isumo rya Kamiranzovu.

Gusura Nyungwe kw’aba badipolomate bije ari umwanya mwiza wo gukuraho ibihuba bimaze iminsi bivuga ko aka gace kadatekanye.

Mu minsi ishize u Bufaransa ni kimwe mu bihugu byari bwaburiye abaturage babyo basura u Rwanda ku kutajya muri Nyungwe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amakuru atangwa n’u Bufaransa atari yo kubera ko ba mukerarugendo basura u Rwanda nta mpungenge na nke bigeze bagaragaza.

Ubwo IGIHE iheruka gusura Nyungwe muri Werurwe, yasanze ba mukerarugendo kuri One &Only Nyungwe House bamaze kubyuka bitegura kujya kureba ibyiza bitatse iyi pariki birimo ikiraro gica mu kirere, amoko asaga 300 y’inyoni abonekamo Rwenzori Turaco, n’inyamaswa zirimo maguge zo mu bwoko bw’Inkomo zibaho mu miryango isaga 400 n’izindi nyinshi.

Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, ubwo yafataga selfie ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard
Bakigera muri Nyungwe, babanje gusobanurirwa imiterere y'iyi pariki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, atembera ku kiraro kiri muri kirere muri Nyungwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza