Abafana ba Rayon Sports bashinjwaga ibyaha birimo gukoza isoni abashinzwe umutekano bagizwe abere

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Gashyantare 2017 saa 03:30
Yasuwe :
0 0

Abafana icyenda ba Rayon Sports bari bakurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu ku kibuga nyuma y’umukino iyi kipe yahuyemo na AS Kigali muri Mata 2014, bagizwe abere.

Umwanzuro kuri iki kirego wasomwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare 2017 nyuma y’uko ubushinjacyaha butanze ikirego kugira ngo abafana ba Rayon Sports bakekwaho uruhare muri izi mvururu bafatirwe ibihano.

Kunganya uyu mukino byatumye amahirwe ya Rayon Sports yo kwegukana igikombe cya Shampiyona ayoyoka.

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwabagize abere nyuma yo gusuzuma ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha bubasabira igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri wese.

Rwanzuye ko bahanagurwaho icyaha kuko ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza ibimenyetso bibahamya ibyaha. Ni umwanzuro wafashwe abaregwa badahari.

Abaregwaga ni Muhawenimana Jean Claude usanzwe ari Perezida w’Abafana, Ngirimana Manasseh, Ndacyayisenga Frank Moise, Bayingana Viateur, Sylvain Nshimiyimana, Innocent Munyensanga, Fidèle Tuyiramye, Abdulwahed Uwineza na Jean Baptiste Nishyirembere.

Bari bakurikiranyweho ibyaha birimo gusenya no kwangiza ibice bimwe bya stade, kwangiza imodoka y’umusifuzi no gukoza isoni abashinzwe umutekano n’abasifuzi.

Izi mvururu zabaye ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona aho kuri stade Amahoro Rayon Sports yanganyije na AS Kigali 1-1 cya Mwizerwa Amini wafunguye amazamu hakiri kare gusa Arafat Serugendo aza kwishyura iki gitego.

Nyuma y’umukino, abakinnyi ba Rayon Sports batari bishimiye imisifurire begereye umusifuzi Gervais bashaka kumusagarira, Polisi na yo yahise iza ni ko guhangana na bo bigera mu bafana uwari umukino uhinduka ibindi.

Ubwo abafana ba Rayon Sports batezaga imvururu kuri Stade Amahoro mu mukino wari wayihuje na AS Kigali
Byabaye ngombwa ko polisi itabara ngo ihoshe izi mvururu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza