Abafite imyaka 38 na 41 no kuzamura, ndatekereza ko mushobora kuba Perezida- Kagame

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 17 Kamena 2017 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yanenze urubyiruko rwinubira ibikorwa bya politiki n’ibijyanye nayo rukavuga ko rudashobora kuyijyamo, arubwira ko rukwiye gufata iya mbere rukayinjiramo kuko bitaba ibyo rwazisanga rusubiye inyuma rukayoborwa na Politiki mbi n’abayobozi babi.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017 ubwo i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu nyubako nshya y’icyicaro cya FPR Inkotanyi hateraniraga Kongere yaje no kwemerezwamo umukandida wayo mu matora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe ku wa 3 na 4 Kanama 2017.

Perezida Kagame niwe watorewe kuzahagararira Umuryango wa FPR Inkotanyi muri aya matora aho mu banyamuryango 1930; 1929 bamwemeje haboneka imfabusa imwe.

Mu ijambo rye yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko mu myaka irindwi iri imbere azakora ibishoboka byose nibiba ngombwa ingufu yakoreshaga azikube ku buryo impamvu Abanyarwanda batanze bamusaba ko yazakomeza kuyobora u Rwanda zibonerwa igisubizo cyangwa zigabanuka hakaboneka umusimbura.

Ahereye ku kuba Abanyarwanda benshi baramusabye ko yazakomeza kuyobora u Rwanda, yavuze ko atabishakaga ahubwo yabyemeye kuko babimusabye naho kuri we umwanya wo kumwemeza nk’umukandida wabayeho kuri uyu wa Gatandatu wari ukwiye kuba uwo guhererekanya ububasha.

Ati “Ubundi nari nkwiye kuba mpagaze hano uyu munsi, dushakisha uburyo ubuyobozi bwa RPF cyangwa se cyane cyane umuyobozi utoranywa na RPF kuzayihagararira mu gihe cy’amatora y’ipiganwa ry’uzayobora igihugu, njyewe akazi kanjye ari uguhereza undi inkoni nari nitwaje cyangwa se nari mbatwariye.”

Ashingiye kuri ibi, Perezida Kagame yabwiye abari bitabiriye kongere ya FPR Inkotanyi ko afitiye abakiri bato ubutumwa bujyanye na Politiki, ko abafite nibura imyaka 38 na 41 bashobora kuba abayobozi yewe na Perezida wa Repubulika.

Ati “Murabizi ubwo twafataga igihugu mu 1994, tugafata igihugu cyari cyabuze hafi buri kimwe, tugatangira kugisana; hari abantu bari bakivuka cyangwa se abandi bari bakiri bato. Reka tuvuge ku bari bafite imyaka 10 mu 1994, murabyumva ko nyuma y’imyaka 23 bafite 33, abari bafite 15 ubwo ni 38, abari bafite 18 ubwo ni abagore n’abagabo b’imyaka 41 y’amavuko. Aba 38, aba 41 cyangwa se aba 33 ariko ibyo sinifuza ko byahita biba ariko aba 38 na 41 no kuzamura ndatekereza ko mushobora kuba Perezida.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwageze igihe rugira abayobozi babi ariko ubu icyo rukeneye n’Abanyarwanda bifuza, ni abayobozi barubereye barufasha kugera ku iterambere aho kugira abarusubiza inyuma.

Ati “ Ariko ntabwo ari ukuba Perezida gutyo gusa, ntabwo ari ukugira uburenganzira bwo kuba Perezida. U Rwanda rukeneye kandi rushaka Perezida ukwiriye, ruberewe n’abayobozi bakwiriye. Hari ikintu mukwiriye gukora, mukwiye kugira umuhate, mugomba kugira uruhare muri politiki. Murabizi maze igihe numva ibi bintu aho abantu bavuga ngo oya oya ibi bintu bya Politiki njye sinshobora kubijyamo. Oh, ntushaka kujya muri politiki, umunsi ukurikiraho politiki mbi izakuyobora. Umunsi ukurikiraho, uzayoborwa n’abayobozi batagukwiriye.”

Yongeyeho ati “Ntabwo ari ugupfa kuba umuyobozi, ntabwo ari ugupfa kuba Perezida kuko babayeho kandi bashobora kuba abayobozi babi. Nuyoborwa n’abayobozi babi uturuka mu Rwanda, sintekereza ko ukwiye gutanga igisobanuro na kimwe, twahoze ahantu nk’aho mbere, twabaye ahantu nk’aho mbere. Hari umuntu ushaka gusubira muri ibyo bihe? Oya. Rero, rubyiruko, Banyarwanda, uwifuza kuba umuyobozi yewe Perezida; mbere ya byose ifuze kuba umuyobozi mwiza kuko ibyo nibyo bagenzi bawe b’Abanyarwanda bashaka kandi bakwiriye.”

Mu myaka irindwi iri imbere, Umuryango FPR Inkotanyi wasezeranyije Abanyarwanda ko umutungo winjizwa n’umuturage uzaba warikubye kabiri, imidugudu y’icyitegererezo yaravuye mu bice bimwe na bimwe ikaba muri buri murenge w’igihugu; abarimu n’abaganga bakaba babayeho neza kandi bakora akazi kabo mu buryo bishimira n’ibindi bigamije gushyira u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga kurushaho aho ruri ubu.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye Kongere idasanzwe ya FPR Inkotanyi yamwemeje nk’umukandida wayo mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka
Perezida Kagame yashimangiye ko azakora ibishoboka byose kugira ngo haboneke umusimbura
Perezida Kagame aganiriza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Kongere; aha akikijwe na Visi Perezida w'Umuryango FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe (ibumoso) n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, François Ngarambe
Perezida Kagame yijeje abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko azakomeza gukora inshingano ze n’imbaraga ze zose
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bateze amatwi ijambo rya Perezida Kagame bari bamaze guhundagazaho amajwi yo kuzabahagararira mu matora y'umukuru w'igihugu

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza