Abafite ubumuga barasaba kugenerwa uburyo buborohereza gukora akazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Abafite ubumuga mu Rwanda bifuza ko abakoresha n’abatanga imirimo batandukanye babagenera uburyo buborohereza gukora imirimo babonye.

Mu nama y’iminsi ibiri y’abafite ubumuga bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba iri kubera i Kigali, yatangiye ku wa 8 Gashyantare 2018, yatangarijwemo ko bagihura n’ibibazo bitandukanye birimo n’ibirebana n’akazi.

Abafite ubumuga bahawe rugari mu mashuri babona ubushobozi ariko abageze mu kazi bahura n’imbogamizi zitandukanye.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Rwanda, Niyomugabo Romalis, yagize ati "Icyo dusaba abakoresha bose n’abatanga imirimo kugira ngo wa muntu uje mu kigo, wa muntu uje mu kazi runaka, agenerwe uburyo bumworohereza gukora ka kazi yabonye kuko kwiga twarize kandi ubumenyi turabufite ariko usanga iyo tugeze mu kazi tuba dukeneye uburyo bwihariye budufasha.”

Yavuze ko nk’abafite ubumuga bwo kutabona hari igihe batsindira akazi ko gukoresha mudasobwa ariko bazigeraho bagasanga nta porogaramu zagenewe abatabona zifite.

Yongeyeho ko iyi inama y’abafite ubumuga muri Afurika y’Iburasirazuba bazayungukiramo byinshi, cyane cyane bijyanye n’amategeko bitewe n’uko hari ibihugu byakataje mu kubarengera.

Ibi ni na byo Habyarimana Alex uhagariye Inama y’abafite ubumuga mu Burundi yemeje, ati “Turi mu nzira yo gushyira amategeko mu bikorwa tugereranyije n’ibyo u Rwanda bamaze kugeraho. Twasanze mumaze kugera kure cyane ugereranije n’aho tugeze. Muri make bivuze ko tuza kuhungukira ibitari bike no mu bijyanye no kureba uburyo mwagiye mushyiraho amategeko arengera abafite ubumuga n’uburyo bahagarariwe mu nzego zose. Birumvikana ko turi buhabonere impampa y’ibyo twafatiraho tugendeye ku byo aha bagezeho.”

Yakomeje avuga ko ingorane abafite ubumuga i Burundi bahura nazo harimo ikibazo cy’ubukene, abatereranwa n’imiryango n’abasabiriza bitwaje uko bavutse n’ibindi.

Mu Rwanda habarurirwa abafite ubumuga basaga ibihumbi 400.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza