Abafite ubumuga bw’uruhu basabye kongererwa amasaha mu bizamini bya Leta

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 13 Kamena 2018 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda (OIPPA) wagaragaje ibibazo by’ingutu ababufite bagihura nabyo, usaba leta ko yafasha abasoza amashuri y’ibyiciro bitandukanye kongererwa igihe cyo gukora ibizamini bya Leta.

Iki cyifuzo cyazamuwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Kamena 2018, ubwo abafite ubumuga bw’uruhu bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe. Wari ufite insanganyamatsiko ivuga ko “Natwe turi abantu nk’abandi.”

Umuyobozi wa OIPPA, Akimaniduhaye Dieudonné, yavuze ku bibazo birimo iby’ubuzima ariko yitsa cyane ku burezi aho yasabye ko abanyeshuri bafite ubumuga bw’uruhu bakongererwa igihe mu bizamini bya Leta.

Yagize ati “Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ntabona ibintu biri kure n’ibyanditswe mu nyuguti nto, bityo boroherejwe kwicara imbere, bakurikira mwarimu neza. Usanga abanyeshuri basangira ibitabo na bagenzi babo hari igihe batabasha gukurikira neza, twifuzaga ko bajya bafashwa kubona ibitabo byabo.”

Yakomeje ati “Ikindi kintu cy’ingenzi ni ukubongerera igihe mu bizamini bakorera mu mashuri n’ibya Leta kuko kutabona neza kwabo bibatwara igihe cyo gusoma no kwandika. Twifuzaga ko babongerera nk’iminota 30 mu bizamini bya leta ngo bajye barangiza umukoro bahawe.”

Akimaniduhaye yagaragaje ko bakigorwa no kubona amavuta arinda uruhu rwabo bagasaba ko Minisante yaborohereza kuyabona bakoresheje mituweli ndetse no gufashwa kubona urukingo rwa kanseri y’uruhu n’ibindi bikoresho birimo amadarubindi atuma bareba neza. Yanavuze ko no mu kazi badakwiye guhezwa kuko bafite ubumenyi buhagije butuma bahatana ku isoko ry’umurimo.

Imwe mu mbogamizi bafite ni uko amavuta bifashisha asanzwe akoreshwa n’abandi bantu ahenze cyane. Mu mategeko agenga imisoro n’amahoro, RRA iteganya ko ibikoresho bisonerwa umusoro ku nyongeragaciro harimo ibigenewe abafite ubumuga.

Depite Rusiha Gaston yijeje ubuvugizi ku bafite ubumuga bw’uruhu mu kurushaho gushaka umuti w’ibibazo bafite.

Yagize ati “Tuzafatanya n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga n’Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOL) kugira ngo ibyo bibazo byose bishyikirizwe inzego zibishinzwe. Ubuvugizi buhoraho ntiburangira. Nta na rimwe uzagera ku byo wifuza 100% ariko ukomeza guharanira uburenganzira bwawe. Nta cyadukorerwa tutabigizemo uruhare.’’

Mu bihugu bitandukanye, abafite ubumuga bw’uruhu bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kunenwa muri sosiyete, kwirengagizwa ntibahabwe uburenganzira, abababona nk’imari iganisha ku bukire n’ibindi.

Ku wa 18 Ukuboza 2014, Inteko rusange ya Loni yemeje ko buri wa 13 Kamena buri mwaka, hazajya hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abafite Ubumuga nk’uburyo bwo kurwanya. Wizihijwe bwa mbere mu 2015.

Ku wa 26 Werurwe 2015, Akanama ka Loni kashyizeho Ikponwosa Ero nk’impuguke ishinzwe kwita ku burenganzira bw’abafite ubumuga bw’uruhu. Muri Mutarama 2016, yashyikirije Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu imbanzirizamushinga ya raporo ku bafite ubumuga bw’uruhu.

Ibarura ryo mu 2012 ryagaragaje ko abari bafite ubumuga bw’uruhu bari 1024, imibare yiyongereye nubwo nta mishya irakusanywa. Nta mibare irakusanywa igaragaza abari mu mashuri yisumbuye bategereje gukora ibizamini bya Leta mu byiciro bitandukanye.

Abitabiriye umunsi mpuzamahanga bafashe umwanya bacinya akadiho
Bagaragaje impano zabo n'ubutumwa bwihariye babinyujije mu butumwa bw'indirimbo
Depite Rusiha Gaston agiye gukora ubuvugizi ku bibazo by'abafite ubumuga bw'uruhu
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 13 Kamena 2018, nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu
Mazimpaka Patrick amaze imyaka itanu akora umuziki,aho yasohoye indirimbo 15
Umubyeyi Akimanimpaye Riziki yasabye ababyeyi bagifite imyumvire yo guheza abafite ubumuga kubireka
Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu aba afite uruhu rwera, imisatsi yera n’amaso ahumbaguza
Umuyobozi wa OIPPA, Akimaniduhaye Dieudonné, yasabye ko abafite ubumuga bahabwa umwanya uhagije mu bizamini bya leta
Visi Perezida wa OIPPA, Mukarusine Claudine ni we wari umuhuza w'amagambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza