Abagore b’abahinzi ba kawa basoje amahugurwa bahawe na Sustainable Growers

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Abagore b’abahinzi ba kawa basoje amahugurwa bigiyemo byinshi mu bijyanye n’ubuhinzi bwa kinyamwuga babifashijwemo n’umuryango Sustainable Growers.

Umuryango udaharanira inyungu Sustainable Growers Rwanda, ufasha abagore mu bikorwa bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bwa Kawa, biciye muri gahunda yiswe “Wakoze neza Muhinzi”.

Uwo muryango watanze ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 70 Frw mu turere 12 umuryango ukoreramo, birimo inka, ingurube,ihene n’ibikoresho by’ubuhinzi ku bahinzi b’indashyikirwa n’amatsinda yahize andi mu gushyira mu bikorwa amahugurwa yo gukorera kawa bahawe mu gihe cy’umwaka.

Ayo mahugurwa yajyanye no gukangurirwa gahunda za leta zirimo kugira ubwinshingizi mu kwivuza, akarima k’igikoni, Kujyana abana mu ishuri , kwitabira umugoroba w’ababyeyi, Kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, kwitabira Umuganda n’ibindi.

Ibirori byo gusoza amahugurwa byabaye guhera tariki ya 14 kugera ku ya 17 Gicurasi mu ntara zitandukanye, aho abagore 14,232 basoje amahugurwa ku ihingwa rya kawa.

Ku ikubitiro iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Kayonza, hatangwa impamyabushobozi ku bahinzi 1776 bo mu turere twa Rwamagana na Ngoma bari bamaze amezi 12 bahugurwa ku guhinga kawa kinyamwuga.

Sustainable Growers Rwanda, yabahaye amahugurwa ku guhinga no gukorera kawa kinyamwuga, gusasira, kubagara no gukata kawa, gukora ifumbire y’imborera, gukoresha neza ifumbire no kurwanya ibyonnyi bya kawa.

Hari kandi gusarura kawa yeze neza no kuyigeza ku ruganda imeze neza ndetse no gutegura kawa yo kunywa mu rugo mu buryo bwa gakondo n’ibindi byinshi.

Abahuguwe batangiye kugera ku iterambere

Nyirantegeyimana Sylivie wo mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, yavuze ko yatangiye guhinga kawa mu 1999 agatangira gukorana na Sustainable Growers mu 2018.

Ati “Mbere nahingaga kawa uko nishakiye najya nko kuyikatira ngakoresha umuhoro, nayo yajya kwera ikera nk’ibiro 200 nyamara ari nyinshi cyane. Aho Sustainable Growers yampuguriye, nkamenya ko ikawa itagomba kubyigana n’indi, nkamenya kuyikiza ibisambo byabuzaga amashami kwera neza, ubu nsigaye nkuramo ibiro 1000 hahandi nakuraga ibiro 200.”

Nyirantegeyimana avuga ko kuri ubu yiguriye inzu mu mudugudu, akava ahantu habi yari atuye , ndetse akazana amazi iwe mu rugo abikesheje amafaranga asarura mu buhinzi bwa kawa.

Mugenzi we Mukahigiro Patricie avuga ko yamenye gusoroma ikawa yeze neza, akamenya kuyitunganya ku buryo mu rugo iwe basigaye bayinywa.

Ati “Ubusanzwe twanywaga amajyane cyangwa tukanywa ikawa dukuye i Burundi, ariko aho namenyeye kuyitunganya njye n’umuryango wanjye niyo dusigaye twinywera ndetse n’abana banjye batangiye kuyimenyera.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (NAEB), Urujeni Sandrine, yashimye abagore bitabiriye aya mahugurwa abasaba kubyaza umusaruro ibyo bize.

Ati “Ubundi mbere abagore wabasangaga mu mirimo yo gusasira, gukonorera ndetse no gusarura ikawa, wagera igihe cyo kubona amafaranga ava muri ya kawa ntubabone ukibonera abagabo bonyine, none ubu turabona umubare munini w’abagore mu kuyihinga no mu kugaragaza ubwiza bwa kawa yacu. Aya mahirwe dukwiye kuyabyaza umusaruro tukiteza imbere.”

Uyu muyobozi yasabye abahuguwe kugaragaza umwihariko mu guhinga kawa kuko bagiye kujya bayihinga nk’abanyamwuga.

Ati “Iyo umuhinzi yize akamenya icyo akora neza akakigira umwuga abasha kwiteza imbere akanateza imbere igihugu cye, amahugurwa mwahawe abafashe guhindura ubuzima bwanyu ndetse n’imirima yanyu mukomeze muyihinge kinyamwuga.”

Umuyobozi wa Sustainable Growers, Christine Condo, yavuze ko impamvu bahisemo kwita ku bagore cyane ari uko byagiye bigaragara ko bari inyuma mu kumenya uko bakwita ku buhinzi bwa kawa.

Yagize ati “Twararebye dusanga umugore akiri inyuma mu kwita kuri kawa ye ngo ibashe kumubyarira umusaruro. Twifuza kubahugura kugira ngo bayimenye, bayikunde hanyuma bayihinge kinyamwuga.”

Condo yakomeje avuga ko mu myaka itanu bamaze mu Rwanda, hamaze guhugurwa abagore barenga ibihumbi 32 mu turere 13.

Nyuma yo kubahugura babashyira mu matsinda bafatanya na leta mu kubashakira amasoko no kubahuza n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Ibihembo byatanzwe mu ntara y’uburasirazuba byari bigizwe n’inka zirindwi, ingurube ebyiri, ibitenge 74, ihene 92, ipombo 65, amatara y’imirasire atandatu, matela 20, imikasi 14, inkero 71, radiyo 47 na telefone 35. Ibi byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abahinzi bo mu zindi ntara nabo bagejejweho ibihembo mu cyumweru gishize.

Mu Rwanda, Kawa ihinze kuri hegitari ibihumbi 37 igahingwa n’abahinzi ibihumbi 400.

NAEB itangaza ko umwaka ushize yohereje hanze kawa ingana na toni ibihumbi 22. Iki kigo gitangaza ko imbere mu gihugu kawa itaritabirwa cyane mu kunyobwa n’abanyarwanda dore ko inyobwa na 3% by’abanyarwanda.

Abahinzi ba kawa bahuguwe ku gutegura kawa yo kunywa mu rugo mu buryo bwa gakondo
Abahize abandi barahembwe
Mu myaka itanu bamaze mu Rwanda, Sustainable Growers imaze guhugurwa abagore barenga ibihumbi 32 mu turere 13
Umuryango udaharanira inyungu Sustainable Growers Rwanda, ufasha abagore mu bikorwa bijyanye n’ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi bwa Kawa
Bamwe mu bakorana na Sustainable Growers mu ntara y'Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza