Abagore bagiye kongererwa ubumenyi mu gukoresha neza umutungo barwanya imirire mibi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 23 Werurwe 2016 saa 10:45
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rwo guhangana no kurandura burundu ikibazo cy’imirire mibi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kureba ko gahunda zisanzweho zishyirwa mu bikorwa uko bikwiye ndetse no kongerera abagore ubumenyi mu bijyanye no gukoresha neza umutungo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri gahunda yiswe Compact2025, igamije kuba mu 2025 inzara n’imirire mibi bizaba byaranduwe burundu, tariki ya 22 Werurwe, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine yatangaje ko hashyirwa imbaraga mu kongerera abagore ubumenyi mu micungire y’umutungo.

Mukeshimana yagize ati “ Ubu turi gushyira imbaraga mu kwigisha abagore ndetse tunabongerera ubumenyi mu bijyanye no gufata icyemezo ku ikoreshwa neza ry’umutungo w’urugo.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko igipimo cy’imirire mibi mu bana bavuka ku babyeyi b’abagore batize kiri hejuru ugereranyije n’abavuka ku bize.”

Yakomeje avuga ko uretse kwigisha abagore hagiye gushyirwa imbaraga mu kubaka ibigega ndetse no gushishikariza abaturage kubikoresha kugira ngo mu gihe cy’amapfa cyangwa ibindi biza, bajye babona ibiribwa bibagoboka.

Ku bijyanye na gahunda ya Compact2025, Mukeshimana yavuze ko ku itariki ya 24 Werurwe, i Kigali hazateranira inama izahuza u Rwanda, Bangladesh, Ethiopia na Malawi, aho ibi bihugu uko ari bine bihuriye kuri iyi gahunda bizasangira ubumenyi ku bijyanye n’uburyo bikoresha mu kurandura burundu ikibazo cy’inzara n’imirire mibi.

Ati “Ibi bihugu bizakora uko bishoboye kose kugira ngo bibe byaranduye inzara n’imirire mibi mu 2025. Bizagenda byinjira muri iyi gahunda uko bizajya bibona ifite akamaro.”

Compact2025 ni gahunda yatangijwe mu Ugushyingo 2015 ku bufatanye n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku mirire ku Isi (IFPRI), abafatanyabikorwa batandukanye bakaba basangira ubumenyi ndetse bakanagaragaza ibikorwa byihutirwa n’udushya twatuma inzara n’imirire mibi birandurwa burundu.

Ibarura rya Kane ku mibereho y’Abanyarwanda, ryagaragaje ko mu mwaka wa 2014/2015 abana bagwingira kubera imirire mibi bangana na 38% mu gihe mu mwaka wa 2005 bari 51%, abazingama ari 2% muri 2014/2015 bavuye kuri 5% mu mwaka wa 2005.

Ubwo ibi bipimo byashyirwaga ahagaragara, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaraje nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma hari imirire mibi ikirangwa mu bana akurikije gahunda zashyizweho na guverinoma zigamije kuzamura abakene n’abatishoboye nka VUP, Girinka n’izindi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza