Abagororwa 6000 bahamijwe ibyaha bya Jenoside bamaze kwandikira abo bahemukiye babasaba imbabazi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Umuryango uharanira Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda, Prison Fellowship Rwanda, watangaje ko abagororwa 6000 bahamijwe ibyaha bya Jenoside banditse amabaruwa basaba imbabazi abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byatangajwe kuri uyu wa 30 Gicurasi 2019, ubwo abagororwa 51 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabaga imbabazi mu ruhame abo biciye imiryango muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera.

Mu 1995, nibwo bamwe mu bagizweho ingaruka na Jenoside batangije Umuryango Prison Fellowship Rwanda ufasha mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge no gushyiraho amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Uyu muryango ukorera mu turere dutanu tw’igihugu, muri two mu Bugesera hamaze gushyirwaho amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge 15.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango Prison Fellowship Rwanda, Ntwari Jean Paul, yavuze ko kugeza ubu abagera ku 6000 aribo bamaze kwandika amabaruwa basaba imbabazi abo bahemukiye.

Gahunda yo guhuza abakoze Jenoside n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, yatangiye mu 2015 ndetse imaze gutanga umusaruro nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’uyu muryango.

Ntwari avuga ko ku bw’impamvu z’ubushobozi batagera mu magereza yose kuko abagera ku 1300 aribo bamaze guhuzwa n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi mu ruhame.

Imibare y’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS) igaragaza ko kugeza ubu abagifungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza 14 zo mu Rwanda ari ibihumbi 27.

Komiseri ushinzwe kugorora muri RCS, CP Jean Bosco Kabanda, yashimye abacitse ku icumu rya Jenoside ubutwari bagize bwo kubabarira ababiciye.

Yakomeje agira ati “Komiseri Mukuru wa RCS yantumye ngo yizeye ko imbabazi musaba atari iza nyirarureshwa. Yambwiye kandi ngo mbwire abacitse ku icumu ko abashimira ubutwari n’impuhwe muhorana.”

“Hari indangagaciro u Rwanda rugenderaho arizo natwe zituranga twubake u Rwanda rutekanye kandi Abanyarwanda babane mu mahoro baziririze ivangura iryo ariryo ryose.”

Hategekimana Fabien wari umusirikare mu ngabo za leta yateguye Jenoside, yavuze ko ibyabaye aribo babigizemo uruhare ariko nyuma ya Jenoside babanje kwinangira umutima banga gutanga amakuru y’ibyo bakoze ariko nyuma yo guhugurwa n’Umuryango Prison Fellowship bahisemo kubohoka.

Yagize ati “Jenoside yarateguwe kandi nkanjye wari umusirikare iyo hategurwaga ibitero byo kwica Abatutsi twarabimenyeshwaga kandi twagiye twica Abatutsi. Urugero ni urwo ku Kiliziya i Ntarama aho batubwiye igikorwa kigiye kuba nyuma tuza kujyayo kwica abari bahahungiye.”

Yakomeje ati “Gusaba imbabazi ntabwo bihagije, ariko mpagaze hano mu ruhame nsaba imbabazi Umukuru w’Igihugu, abo nahemukiye n’abanyarwanda bose muri rusange.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop Rucyahana John yavuze ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo kandi abakoze Jenoside ni bemera uruhare rwabo bakanabisabira imbabazi bizafasha mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Yakomeje avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rukeneye kubwizwa ukuri kw’ibyabaye mu gihugu cyabo.

Yagize ati “Ibyabaye mu Rwanda tubiganireho mu kuri, tubikosore tujye mu cyerekezo kizima. Abana b’abakoze Jenoside, abakomoka ku bacitse ku icumu ntitubarage inzangano, tubabwize ukuri kw’ibyabaye mu gihugu cyabo.”

Raporo ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge yo mu 2016 yagaragaje ko mu Banyarwanda bwari kuri 92.5%, ikintu Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagaragaje nk’intambwe ikomeye ugereranyije n’ibibazo by’amoko igihugu cyabayemo igihe kirekire ariko inagaragaza ko hakiri intambwe ikeneye guterwa.

Mu Karere ka Rubavu ubwo umwe mu bakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari amaze guha imbabazi uwamwiciye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza