Abagororwa barenga 700 bakatiwe bagiye gufungurwa by’agateganyo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 12 Nyakanga 2018 saa 05:21
Yasuwe :
0 0

Abagororwa 743 bari bafungiye muri gereza zitandukanye mu Rwanda, bagiye gufungurwa by’agateganyo nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 11 Nyakanga 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iyi nama yemeje iteka rya Minisitiri ryo gufungura by’agateganyo abagororwa 743 bakatiwe, babisabye kandi bujuje ibisabwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, SSP Sengabo Hillary, yatangarije IGIHE ko iteka rya Minisitiri riri gutegurwa, nirimara gusohoka aba bagororwa baza kurekurwa.

Yagize ati “Ubu muri Minisiteri bari gutegura iteka rishobora kurara riciye mu igazeti cyangwa rikazacamo ejo mu gitondo. Abagororwa ntibarekurwa igazeti itarasohoka”.
Abagororwa bafungurwa by’agateganyo ni abarangije 2/3 by’igihano cyabo ariko mu myitwarire yabo muri gereza bakaba baragaragaje ukugororoka.

Aba bandika basaba gufungurwa by’agateganyo, inzego zibishinzwe zirimo parike, gereza, urukiko, Minisiteri y’Ubutabera zigasuzuma niba ubwo busabe bwubahirije amategeko mbere yo kubushyikiriza Guverinoma. Uwasabye ashobora kubyemererwa cyangwa ntabyemererwe.

Abahamijwe ibyaha birimo ibya Jenoside, kugambanira igihugu, gufata ku ngufu n’ibindi by’ubugome ntibarebwa n’iyi ngingo.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 109 ivuga Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Ingingo ya 245 y’iri tegeko isobanura ko uwakatiwe igihano kimwe cyangwa byinshi by’igifungo cyangwa uwashyizwe mu maboko ya Leta ashobora gufungurwa by’agateganyo kubera impamvu zirimo; kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi, agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi.

Kuba arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta cyangwa yujuje igihe giteganywa n’ingingo ya 246 y’iri tegeko hakurikijwe ibyaha yahamijwe.

Ingingo ya 246 ivuga ko usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa iyo yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo; iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo; gusa iyo yakatiwe igifungo cya burundu cyangwa icya burundu y’umwihariko ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka makumyabiri y’igifungo.

Abagororwa barenga 700 bagiye gufungurwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza